{Ubwami bw’u Bubiligi bwamurikiye Leta y’u Rwanda imishinga bwakoze yo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni 55 z’amayero, banatangaza n’indi mishinga bazafasha igihugu mu myaka iri imbere.}

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels, yavuze ko imwe mu mishinga bagizemo uruhare harimo kubaka urugomero rwa Rukarara n’inzindi ngomero nto zifite agaciro ka miliyoni 19 z’amayero.

Usibye kubaka ingomero, u Bubiligi bwanafashije mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasirazire y’izuba ku Bigo Nderabuzima 46 byo mu byaro, banubaka ibirometero 70 by’inzira zijyana amashanyarazi.

Mu mishinga bateganya gukorana n’u Rwanda mu gihe kiri imbere, harimo kongera miliyoni 27 z’amayero muri gahunda y’u Rwanda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.

Amb. Pauwels yagize ati“Twamurikiye u Rwanda ingomero ebyiri ntoya z’amashanyarazi, kandi twifuza gukomeza gukorana na leta y’u Rwanda mu mushinga wayo wo gukwirakwiza amashanyarazi aho duteganya kongera miliyoni 27 z’amayero muri iyi gahunda.”

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Arnout PauwelsPauwels
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Arnout PauwelsPauwels

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Kamayirese Germaine, yavuze ko ibikorwa bashyikirijwe n’u Bubiligi bizakomeza gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye cyo kugeza amashanyarazi ku baturage benshi mu 2017.

Ikigo cy’Ingufu z’Amashanyarazi mu Rwanda (REG) cyatangaje ko aya mashanyarazi cyakiriye agiye gutuma bongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi, gusa ngo ntibiri bugabanye igiciro cy’umuriro gihenze mu Rwanda.

Mugiraneza Jean Bosco uyobora REG yagize ati “Ibi biradufasha kuzamura umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi, ariko kugabanya igiciro cy’amashanyarazi si ibya vuba,turacyakoresha ingufu nyinshi zikomoka kuri peteroli kandi bihenda igihugu cyane.”

Ibikorwa by’amashanyarazi byashyikirijwe Leta y’u Rwanda ngo ibicunge birimo ingomero nto ebyiri zitanga infu z’amashanyarazi buri rwose rutanga megawati ebyiri, n’ibikorwa byo gucanira Ibigo Nderabuzima byo mu byaro no kubaka inzira z’amashanyarazi, ibi byeguriwe Leta y’u Rwanda ngo ibe ariyo ibicunga.

Kugeza ubu, abaturage 17% nibo babarwa nk’abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda ariko igihugu gifite intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri 70% by’abatuye u Rwanda mu 2017. BIteganyijwe ko umuriro ukoreshwa uzava kuri megawati 120 ukagera kuri 564.

U Bubiligi bushyikiriza u Rwanda imishinga y'amashanyarazi bwateye inkunga
U Bubiligi bushyikiriza u Rwanda imishinga y'amashanyarazi bwateye inkunga