Ni ibyagarutsweho tariki ya 27 Ukwakira 2026, ubwo Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), ikigega RNIT, BK Capital n’abandi banyamwuga bakorera kuri iri soko, batangizaga icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bugamije kugaragaza amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Ubu bukangurambaga buzwi nka ‘Capital Markets Roadshows 2026’ bugamije kwegera ibigo by’abikorera hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kumenya uburyo bwo kubona igishoro binyuze mu kugurisha imigabane cyangwa gutanga impapuro mpeshwamwenda. Ni ubundi buryo bwunganira izindi serivisi z’imari, zirimo inguzanyo za banki, ibigo bisanzwe byifashisha mu gushaka amafaranga yo kwagura ibikorwa.
Iyo ikigo kigurishije imigabane, kibona igishoro binyuze mu kwakira abanyamigabane bashya, na bo bakagira uruhare mu mutungo wacyo. Naho iyo gitangaje impapuro mpeshwamwenda, kiba kiguze amafaranga ku bashoramari, kikazayishyura mu gihe cyagenwe hakurikijwe amasezerano.
Abikorera bashishikarijwe kubyaza umusaruro iri soko
Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, Judith Uwankwera, yashishikarije abikorera kumenya no gukoresha amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane kugira ngo babone igishoro gishobora kubafasha guteza imbere imishinga yabo.
Yagaragaje ko kubona igishoro gihagije bifasha ibigo kwagura ibikorwa, kongera umusaruro no guhanga imirimo, bityo bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba n’igihugu muri rusange.
Ati “Iri huriro rije kudufasha kumenya amahirwe akomeye yo kongera ishoramari binyuze ku Isoko ry’Imari n’Imigabane. Aya ni amahirwe akomeye kuko adufasha gusobanukirwa aho dukwiye gushora imari yacu mu gihe kirekire, ndetse no kubona igishoro cyadufasha kugera ku masoko mpuzamahanga.”
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga muri CMA, Yvon Gilbert Nishimwe, yagarutse ku ruhare rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu guhuza ibigo bikeneye igishoro n’abashoramari bafite ubushobozi bwo kugishoramo.
Yavuze ko iri soko rifasha ibigo kubona amafaranga yo kwagura ibikorwa, bityo rikagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’abikorera n’ubukungu bw’igihugu.
Yashimangiye ko ibigo byifuza kurigana bikwiye kugira imiyoborere myiza, gutegura raporo z’imari zizewe, gukorera mu mucyo no kugira gahunda z’ubucuruzi zisobanutse, ibyo bigatuma abashoramari babona amakuru ahagije ku mikorere y’ikigo, bityo bakabasha gufata ibyemezo by’ishoramari bishingiye ku makuru yizewe.
Ubu bukangurambaga bugamije gufasha abikorera kumenya amahirwe ari kuri iri soko ariko kandi bakamenya n’intambwe bakwiye gutera kugira ngo ibigo byabo byuzuze ibisabwa no kubona igishoro.
Ibigo byamaze kubona igishoro kuri iri soko
Mu Rwanda, hari ibigo byamaze kwifashisha Isoko ry’Imari n’Imigabane mu kubona amafaranga yo guteza imbere ibikorwa byabyo.
Muri byo harimo Prime Energy ikora mu rwego rw’ingufu, yabonye miliyari zisaga 9,5 Frw binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda zigenewe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije, zizwi nka ‘Green Bonds’.
Hari kandi Energicotel ikora mu rwego rw’ingufu, Mahwi Grain Millers ikora mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi na Africa Medical Supplier (AMS) ikora mu bucuruzi bw’ibikoresho n’ibicuruzwa byo kwa muganga. Ibi bigo na byo byifashishije impapuro mpeshwamwenda mu gushaka igishoro.
Izi ngero zigaragaza ko Isoko ry’Imari n’Imigabane rishobora gufasha ibigo byo mu nzego zitandukanye kubona amafaranga yo gushora mu mishinga yabyo, aho kwishingikiriza gusa ku nguzanyo zisanzwe za banki.
Abikorera bagaragaje uko ishoramari ryabafasha
Mu biganiro byabereye i Rusizi, abikorera basobanuriwe ibisabwa kugira ngo ibigo byabo bibashe gukoresha Isoko ry’Imari n’Imigabane. Muri byo harimo kugira imiyoborere myiza, gutegura raporo z’imari no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga iri soko.
Ababikeneye bahawe n’ubujyanama bw’ibanze n’abanyamwuga bafite impushya zo gukorera kuri iri soko, babasobanurira intambwe zinyurwamo, inyandiko zitegurwa n’uburyo bwo gushaka abashoramari.
Uretse gufasha ibigo kubona igishoro, ubu bukangurambaga bugamije no gufasha abantu ku giti cyabo gusobanukirwa amahirwe yo kuzigama no gushora imari mu bicuruzwa byemewe n’amategeko, birimo imigabane, impapuro mpeshwamwenda n’ibigega by’ishoramari.
Ngirinshuti Calixte ukorera mu Mujyi wa Rusizi, yavuze ko amahugurwa yatumye afata icyemezo cyo gushora imari kuri iri soko.
Yagize ati “Nshingiye kuri aya mahugurwa, mfashe umwanzuro ndakuka wo gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.”
Murekatete Emerance na we ukorera ubucuruzi muri uyu mujyi, yavuze ko hari igihe abantu bakoresha amafaranga mu kugura ibintu batari bakeneye cyane, kandi ayo mafaranga yashoboraga kuzigamwa cyangwa gushorwa mu bikenewe cyane.
Yatanze urugero ku mafaranga yari yarazigamye agamije kugura ibintu, ariko akaza gufata umwanzuro wo kuyashora mu migabane ya BK Capital nyuma yo kutabona ibyo yari agiye kugura.
Yagize ati “Hari amafaranga abantu dusanga twangiza mu bintu kandi atari uko tubikeneye cyane, nko kugura imyenda n’ibikoresho byo mu nzu tutanakeneye. Igihe nari ngiye kugura ibintu nkabibura, amafaranga nari narizigamiye nahise nigira inama yo gushoramo imari, ngura imigabane muri BK Capital.”
Yakomeje avuga ko umugabane yaguze wari ufite agaciro ka 350 Frw, ariko nyuma akaza kubona ko ugeze kuri 700 Frw.
Ati “Naguze umugabane kuri 350 Frw, none uyu munsi ugeze kuri 700 Frw. Urumva ko agaciro kawo kiyongereye bikubye kabiri.”
Murekatete yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho kugira ngo abantu benshi bo mu Karere ka Rusizi bamenye uko ishoramari rikorwa n’amahirwe ritanga.
Yagaragaje ko bamwe mu bacuruzi bashobora gutinda gusobanukirwa n’ubu buryo bitewe n’uko baba bamenyereye ibikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza amafaranga mu gihe gito, mu gihe ishoramari rishobora gusaba gutegereza kugira ngo umuntu abone inyungu.
Yongeyeho ko gushora imari bishobora kuba uburyo bwo guteganyiriza ejo hazaza no kugira amafaranga umuntu yakwifashisha mu gihe ahuye n’ikibazo gitunguranye, bitewe n’uburyo ishoramari yakoze riteye.
Nyuma ya Rusizi, ubu bukangurambaga bwakomereje mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 28 Ukwakira, buzakomereza i Musanze ku wa 29 Ukwakira, Muhanga ku wa 10 Ugushyingo na Nyagatare ku wa 11 Ugushyingo, busorezwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2026.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha abikorera kurushaho gusobanukirwa uburyo Isoko ry’Imari n’Imigabane ryafasha ibigo kubona igishoro, kwagura ibikorwa no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.









Ibitekerezo 0