Mutesi yari amaze imyaka ine ayobora iyi banki, muri iki gihe ifite umutungo wa miliyari 1491 Frw.
Amakuru y'uko agiye kuva ku buyobozi akubiye mu itangazo ryo ku wa 23 Ukwakira 2026 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Paul Russo.
Tariki ya 1 Ugushyingo, Mutesi azasimburwa by’agateganyo na Xavier Mugisha Shema usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi.
Iri tangazo rigaragaza ko Mutesi yasabye kuva muri BPR Bank Rwanda kugira ngo akurikirane izindi gahunda ze.
Ubuyobozi bwa KCB Group bwashimiye Mutesi uruhare yagize mu kuyobora banki, cyane cyane mu gihe cy’impinduka zakurikiye ihuzwa rya BPR na KCB Bank Rwanda.
Mutesi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda mu mpera za 2022, atangira izi nshingano ku mugaragaro ku wa 1 Gashyantare 2023.
Mbere yo kujya muri BPR Bank Rwanda, yari Umuyobozi wa TradeMark East Africa mu Rwanda kuva mu 2016. Yanakoze muri Ecobank Rwanda na BCR yahindutse I&M Bank.
Amateka ya Banki y’Abaturage (BPR) yatangiriye i Nkamba, Perefegitura ya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba mu 1975 ubwo yashingwaga hagamijwe gufasha abaturage kwizigamira no kubona inguzanyo.
Mu 1986, Banki z’Abaturage zari zimaze gukwira hirya no hino zahurijwe muri UBPR (Union des Banques Populaires) du Rwanda, yaje guhinduka banki y’ubucuruzi mu 2008, yitwa Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR).
Mu 2021, KCB Group yo muri Kenya yaguze imigabane 76,67% muri BPR. Banki Nkuru y’u Rwanda yemeje ihuzwa rya KCB Bank Rwanda na BPR muri Werurwe 2022, maze BPR Bank Rwanda Plc nshya itangira gukora ku wa 1 Mata 2022.
Mu 2023, umwaka wa mbere Mutesi yayoboye BPR Bank Rwanda, iyi banki yungutse miliyari 25,9 Frw, ivuye kuri miliyari 22,3 Frw mu 2022.
Mu 2024, inyungu nyuma yo kwishyura umusoro yarazamutse igera kuri miliyari 29,7 Frw, yiyongereyeho hafi 14,7% ugereranyije na 2023. Muri uwo mwaka, BPR Bank Rwanda yasobanuye ko inyungu mbere y’umusoro yari miliyari 43,1 Frw.
Mu 2025, BPR Bank Rwanda yageze ku nyungu ya miliyari 40,9 Frw nyuma yo kwishyura imusoro. Raporo yayo ya 2025 igaragaza kandi ko umutungo wayo wose wageze kuri miliyari 1.405,2 Frw, uvuye kuri miliyari 971,9 Frw yari ifite mu 2024.
Ku wa 19 Gicurasi 2026, Mutesi yari yatangaje ko inyungu ya BPR Bank Rwanda izazamukaho nibura 20% ugereranyije n'iyo mu 2025.
BPR Bank Rwanda ni imwe muri banki zifite amashami n’abakiliya benshi mu Rwanda, ikaba ishami rya KCB Group.






Ibitekerezo 0