Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, mu Nteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda (RMA), yabereye i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2026.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byahawe inguzanyo zingana na 2%. Izatanzwe zose zari miliyari 7000 Frw.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Innocent Kagenga, yavuze ko iri shyirahamwe rifite ibigo by’ubucukuzi bigera kuri 200 bifite impushya, hamwe n’ibindi bigera kuri 50 bikora mu gutunganya no gushongesha amabuye y’agaciro.

Yagaragaje ko kubona imari bimaze igihe ari ikibazo gikomeye muri uru rwego, kuko ibigo byinshi byagiye byishingikiriza ku bushobozi bwabyo bitewe n’uko amabanki yatinyaga kubiguriza kubera ibyago yabonaga bishobora guterwa n’ubucukuzi.

Icyakora, yashimye ibiganiro biheruka guhuza Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’inzego zigenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bigamije gushishikariza ibigo by’imari kongera inguzanyo bigenera abacukuzi n’abandi bakora ibikorwa bifitanye isano n’uru rwego.

Kagenga yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gukoresha imashini n’ikoranabuhanga bigezweho, kugira ngo umusaruro wiyongere, abakozi barusheho kurindwa impanuka ndetse hagabanuke ingaruka ubucukuzi bugira ku bidukikije.

Toroitich yavuze ko banki zitaragira uruhare ruhagije mu gutera inkunga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko NCBA ikaba yiteguye guhindura iyo mikorere.

Ati “Kubera akamaro k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, twifuza gufatanya namwe muri uru rugendo.”

Yasobanuye ko banki ishaka kubanza gusobanukirwa imikorere y’ibigo by’ubucukuzi n’ubushobozi bw’imari bikeneye, kugira ngo ibashe gutegura serivisi zijyanye n’ibibazo bihura na byo.

Yavuze ko NCBA yiteguye gukorana n’ibigo by’ubucukuzi mu kumenya ibyo bikeneye, by’umwihariko imashini, ibikoresho n’ikoranabuhanga byatuma ibikorwa byabyo birushaho kuramba.

Iyi gahunda ije mu gihe NCBA irimo kwagura ubushobozi bwayo binyuze mu kwinjizwa mu itsinda rya Nedbank.

Mu Ukwakira 2026, Nedbank yaguze imigabane 66% muri NCBA Group PLC, bituma iri tsinda ry’amabanki ryo muri Afurika y’Iburasirazuba riba ishami ry’iyo banki yo muri Afurika y’Epfo.

NCBA izakomeza gukoresha izina ryayo n’ubuyobozi busanzwe, ndetse inagume ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi, aho abaturage n’abandi bashoramari basigaranye imigabane 34%.

Uku kwihuza kuzafasha NCBA kungukira ku bunararibonye bwa Nedbank mu gutera inkunga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

Toroitich yavuze ko ibyo bizatuma NCBA yihutisha gahunda yo guteza imbere serivisi z’imari zigenewe abacukuzi, aho gutangira kwiyubakira ubwo bumenyi bushya.

Ati “Dufite amahirwe yo kuba turi muri iri tsinda, kuko mu gihe gito tuzungukira ku bumenyi bafite no ku mubano bamaze imyaka bubaka mu gutera inkunga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Majyepfo ya Afurika.”

Imashini zishobora kubera ingwate abacukuzi

Kimwe mu byo NCBA ishaka gushyiramo imbaraga ni ugufasha ibigo by’ubucukuzi kubona amafaranga yo kugura imashini n’ibikoresho bigezweho.

Toroitich yasobanuye ko banki isanzwe ifite uburyo bwo gutanga inguzanyo zo kugura ibikoresho, aho ibyo bikoresho ubwabyo bishobora gukoreshwa nk’ingwate.

Ati “Muri banki dutanga inguzanyo zo kugura umutungo, harimo ibikoresho n’imashini. Ibyo bikoresho n’imashini ubwabyo bishobora kuba ingwate ihagije ku nguzanyo, ku buryo banki itagusaba byanze bikunze izindi ngwate nk’uko bisanzwe bigenda.”

Ubu buryo bushobora gufasha ibigo by’ubucukuzi bifite ibikorwa byunguka, ariko bikagorwa no kubona inguzanyo zisanzwe kubera ibisabwa n’amabanki.

Toroitich yavuze ko NCBA ishaka gutegura serivisi z’imari ifatanyije n’abacukuzi, aho kubashyiriraho uburyo bwo kugurizwa butajyanye n’imiterere y’ibikorwa byabo.

Yagaragaje ko ibibazo by’amashanyarazi, ibikorwa remezo, imashini n’ibikoresho biri mu byagarutsweho n’abakora mu bucukuzi, bityo kubikemura bikaba bisaba ubufatanye bw’ibigo by’imari n’abashoramari.

Ubucukuzi bwinjirije u Rwanda miliyari 438 Frw

Iyi gahunda ya NCBA ije mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje kongera uruhare mu bukungu bw’u Rwanda.

Mu 2025, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’andi mabuye byinjije miliyari 438 Frw, bivuye kuri miliyari 354 Frw mu 2024, bingana na 1,9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

U Rwanda kandi rushaka kuva ku kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro adatunganijwe, rukongera ibikorwa byo kuyatunganyiriza imbere mu gihugu no kuyongerera agaciro.

Ibi bizasaba ishoramari mu mashini zigezweho, ikoranabuhanga n’abakozi bafite ubumenyi bwihariye.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Clement Uwajeneza, yavuze ko biteganyijwe ko agaciro k’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga kaziyongera ku kigero cya 46% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Yagaragaje ko iri zamuka rizatanga amahirwe ku bashoramari mu bikorwa byo gutunganya amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro.

Uwajeneza yavuze ko mu 2027, PSF izakorana na RMA mu kugaragaza imishinga ishobora gushorwamo imari mu gutunganya amabuye y’agaciro, gusuzuma imbogamizi zishobora kuyibangamira no guhuza abashoramari n’abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu kuyikemura.

Yasobanuye ko abifuza gushora imari mu gutunganya amabuye y’agaciro bakeneye kubona inguzanyo zo kugura ibikoresho, gusobanukirwa ibisabwa n’amategeko no kugira amakuru ku bwinshi bw’amabuye y’agaciro akenerwa n’abaguzi.

Toroitich yashimangiye ko NCBA yifuza kugira uruhare mu bikorwa byose bifitanye isano n’ubucukuzi, kuva ku gushakisha amabuye y’agaciro, kuyacukura, kuyacuruza kugeza ku kuyatunganya.

Yavuze ko iterambere ry’ibigo by’ubucukuzi rigomba no kugirira akamaro abakozi, abaturage batuye ahakorerwa ubucukuzi n’abandi bafite ibikorwa bifitanye isano n’uru rwego.

Ati “Iyo ibigo by’ubucuruzi biteye imbere, abaturage bo mu duce bikoreramo, abakozi bo mu birombe n’abandi bose bafite ibikorwa bifitanye isano n’ubucukuzi na bo batera imbere.”

Yasabye ibigo by’ubucukuzi gukomeza kuganira na NCBA na nyuma y’Inteko Rusange, kugira ngo buri kigo kigaragaze ibyo gikeneye, maze hashakwe uburyo bwo kugifasha kubona inguzanyo zijyanye n’imikorere yacyo.

NCBA igamije gukoresha ubushobozi bwayo bwagutse n’ubunararibonye bwa Nedbank mu gufasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’imari, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ubucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro imbere mu gihugu.