{Igihingwa cya macadamia kizwi ku izina ry’imbuto za Zahabu gifite isoko ku masoko mpuzamahanga ariko umusaruro wacyo mu Rwanda ni muke, kandi wakwinjiza amadovize.}
Gatarayiha Norce Elysée, umucuruzi wohereza macadamia ku masoko mpuzamahanga uhagarariye uruganda Narelga Macadamia Rwanda Ltd, agaragaza ko macadamia yari ikwiye kwitabirwa kuko yatanga amafaranga menshi, kandi ifite isoko.
Yagize ati “Ni igiti kimara imyaka 100 ku Isi, bakita imbuto za zahabu kandi cyinjiza amafaranga menshi…Ku isoko mpuzamahanga macadamia ihari ni nke ku ikenewe kuko ari 42% iboneka ku isoko mpuzamahanga, haracyabura 68%.”
Umuhinzi agurirwa ikiro cya macadamia kuri 750frws mu gihe icuruzwa hagati y’amadorali 10 na 12(hagati ya 10$ na 12 $) ku kiro ku isoko mpuzamahanga.
Mu gufatanya n’abahinzi b’iki gihingwa, Gatarayiha avuga ko yashyizeho amakusanyirizo y’umusaruro wa Macadamia mu turere Nyagatare, Ngoma, Karongi, Rwamagana , Huye na Nyamagabe, anavuga ko uko ubuhinzi bw’iki gihingwa buziyongera azashyiraho andi makusanyirzo ariko bugatera imbere.
Mu rwego rwo gutunganya umusaruro wayo, uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 500 bya macadamia ku munsi.
Yagize ati “Dushobora gutunganya nk’ibiro hagati ya 500 na 800, aho bahinzi baramutse bitabiriye ubu buhinzi umusaruro wa bo wakwiyongera ukaba mwinshi ku isoko ry’u Rwanda n’isoko mpuzamahanga.”
Uyu mucuruzi ufite uruganda rwa Macadamia avuga ko abahinzi bashoye muri iki gihingwa bibafasha kwiteza imbere bagasezerera ubukene. Anavuga ko kitagora kugihinga, kuko kivangwamo n’indi myaka, bikaba byafasha abahinzi kugihinga.
Kuri ubu abahinzi bishyize hamwe muri koperative “Twihangire Macadamia”, bafite ibiti 8,000. Igiti kimwe kivaho ibiro icumi hafi ku mwaka. Umusaruro ugenda wiyongera uko igiti kimara imyaka myinshi.
Gatarayiha yasobanuriye IGIHE ko uko umwaka uje igiti kibyara inshuro ebyiri z’umusaruro, ukurikiyiho bikiyongera gutyo gutyo.
Macadamia ni igihingwa gikize ku ntungamubiri kinarinda indwara nyinshi, gikoreshwa cyane mu bihugu byateye imbere. Kuri ubu gisangwa mu mahahiro ateye imbere mu mujyi wa Kigali , ariko na yo iba idahagije kuko mu mwaka ushize wa 2013 toni zigera muri 80 ni zo zabashijwe gutunganywa mu Rwanda.
Igihindwa cyageze mu Rwanda muri 1978 ariko nticyitabwaho. Mu mwaka wa 2,000 nibwo hatangiye gukora imenyekanisha, muri 2010 cyatangiye gutunganywa no kuyikoresha, iyacuruzwaga wasangaga ituruka mu bihugu bya Kenyana na Afurika y’Epfo.
Leta y’u Rwanda kuva mu 2005 kugera mu 2010 yakoze ubukangurambaga ishishikariza abaturage guhinga iki gihingwa nyuma yo kubona ko gifite akamaro, Leta yari ifite intego y’uko cyahingwa ku buso bwa hegitari ziri hagati 2,000 na 10,000 nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye zivuga kuri iki gihingwa.




Ibitekerezo 0