Ibi byagarutsweho ku wa 5 Ugushyingo 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yasuraga abakiliya bayo muri aka karere, akareba ibikorwa banki yabashyigikiyemo n’imishinga mishya bifuza gukoranaho na yo.

Mu mishinga yagaragajwe harimo kwagura amashuri ya Excel International Academy na Excel School, kubaka ivuriro n’isomero bya INES Ruhengeri ndetse no kuvugurura isoko rya GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Dr. Karusisi yabwiye ubuyobozi bwa INES Ruhengeri ko gusura abakiliya bituma banki irushaho gusobanukirwa ibikorwa byabo n’ibyo bakeneye kuko kubisoma mu nyandiko gusa bidahagije.

Ati “Twishimye cyane kubasura, tukaganira nk’abakiliya b’imena muri Musanze. Dutewe ishema no kuba abafatanyabikorwa. Mu bihe byiza n’ibibi turakorana kugira ngo tugere ku iterambere. Kubibona mu nyandiko gusa ntabwo biba bihagije, ni yo mpamvu tuza ngo turebe ibikorwa twabashyigikiyemo. Kandi tuzakomeza gukorana na bo mu myaka iri imbere.”

Yongeyeho ko kwegera abakiliya bifasha banki kumenya ahakiri icyuho n’amahirwe yo kwagura ishoramari. Yatanze urugero rw’uruganda rukora ibyuma basuye, aho babonye ko hakenewe kongera ishoramari mu ngufu z’amashanyarazi.

Ati “Twagiye tubona icyuho nko mu bikorwaremezo nk’amashanyarazi, uburezi n’ikoranabuhanga kandi kuri twe tubibona nk’amahirwe.”

Uhagarariye Excel International Academy na Excel School, Rulinda Nathan, yavuze ko bishimiye uruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, kuko rwabahaye umwanya wo kumwereka ibikorwa byabo n’aho bifuza kugana.

Ati “Ni umunezero udasanzwe kubona ubuyobozi bwa Banki ya Kigali butwibuka mu bakiliya bakomeye, bukaza kudusura, bakareba imikorere yacu. Hari inyubako turimo kwagura, ni bo baduhaye inguzanyo kandi twakoranye mu buryo bwiza kuko ntibatugoye.”

Rulinda yavuze ko iri shuri rifite abakozi barenga 300, rikaba rimaze gushorwamo arenga miliyari 2,8 Frw. Yagaragaje ko ryatangiye gukorana na Banki ya Kigali mu 2021, naho mu 2026 rigatangira kuyifataho inguzanyo yo kwagura ibikorwa no kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.

INES Ruhengeri iteganya kubaka ibikorwa bya miliyari 7 Frw

Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, yagaragaje ko iyi kaminuza yifuza gukorana na Banki ya Kigali mu mishinga y’ivuriro n’isomero, isabira inguzanyo ya miliyari 7 Frw. 

Iyi mishinga igamije gufasha abanyeshuri kwitoza umwuga, gukora ubushakashatsi no kunoza ireme ry’uburezi ndetse no kugeza serivisi z’ubuvuzi ku baturage.

Ati “Turifuza ko abanyeshuri bacu biga ibijyanye n’ubuzima, babona aho kwitoreza umwuga bigengaho ndetse bafasha abaturage mu kubavura no kubafasha kugira ubuzima bwiza. Turifuza ko Banki ya Kigali yaduha inguzanyo ya miliyari 5 Frw, turanabifuzaho kandi miliyari 2 Frw mu gushyiraho isomero rijyanye n’igihe kandi ririmo ibikoresho rizajya rifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.”

Padiri Dr. Baribeshya yavuze ko INES Ruhengeri yatangiye gukorana na Banki ya Kigali mu 2010, ikaba imaze kuyiguriza arenga miliyari 8 Frw, kandi ko igenda iyishyura neza. 

Yagaragaje ko ubu bufatanye bwafashije kaminuza kwaguka, aho ubu ifite porogaramu 34 z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza na 15 z’icyiciro cya gatatu.

Ba nyir’inyubako ya GOICO bizeye ubufasha bwa BK mu kuyisana

Uretse abashoye imari mu burezi, Dr. Karusisi yanasuye abandi bakiliya bakorana na Banki ya Kigali i Musanze, barenga 200 barimo abashoye imari mu isoko rya GOICO.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umwe mu bashoye imari muri GOICO, Tugengwenayo Theonas, yabwiye IGIHE ko yishimiye uru ruzinduko, kuko rwabahaye umwanya wo kuganira ku buryo bakomeza gukorana na banki mu kuzahura ibikorwa byabo.

Ati “Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa mu ishoramari rya GOICO kuva mu itangiriro, ndetse no hagati aho twagize ibibazo bagiye batuba hafi, nyuma y’ibyago by’inkongi y’umuriro twabasabye ko inguzanyo ya miliyari 1 Frw dusigayemo bahagarika kuyibarira inyungu.”

Yongeyeho ati “Isoko ryari rifite ubwishingizi, ariko mu kongera kuyivugurura dukeneye indi nguzanyo mu gushyiraho inyubako yisumbuye, kandi twifuza kuzakomeza gukorana na bo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko ibiganiro byahuje Banki ya Kigali n’abashoramari bigamije kureba uko bakoroherezwa kwishyura inguzanyo basanganywe no kubona izindi zo kuzahura ubucuruzi bwabo.

Ati “Twifuzaga kuganira na Banki ya Kigali n’abashoye imari muri GOICO, inguzanyo ku nyubako yari itararangiza kwishyurwa. Igikomeye ni ukureba uko bakoroherezwa mu kwishyura no kongera kubona inguzanyo nshya mu kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo.”

Yakomeje ati “Igikurikiyeho, tugiye gutanga ibisubizo turebeye ku cyifuzo cya buri umwe, aho buri wese azajya ajya ku ishami bakamufasha, ndetse n’indi mishinga migari iri mu mujyi wa Musanze itahagarara dufatanyije n’iyi banki.”

Muri uru ruzinduko, Dr. Karusisi yahumurije abashoye imari mu nyubako ya GOICO, abizeza ko banki izakomeza kubaba hafi mu kuzahura ishoramari ryabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yasuye uruganda rukora ibyuma
Dr. Karusisi yanasuye ishami ry'iyi banki i Musanze
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali yanaboneyeho umwanya wo kuganira n'abakiriya b'iyi banki mu Ntara y'Amajyaruguru
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali yagaragarije ubuyobozi bwa INES Ruhengeri ko impamvu nyamukuru yo kubegera ari uko kubona ubusabe bwabo mu nyandiko biba bidahagije
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwasuye abashoramari batandukanye mu burezi mu Karere ka Musanze