IGIHE

Kugura Inyange, Ruliba na BK Insurance bizungura iki utanga umusanzu muri RSSB?

0 1-09-2026 - saa 13:56, Jean de Dieu Tuyizere

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rwafashe icyemezo cyo kugura imigabane yose ya Inyange Industries itunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Ruliba Clays ikora ibikoresho by’ubwubatsi na BK General Insurance itanga serivisi z’ubwishingizi rusange, rubikora kugira ngo rwongere agaciro k’ishoramari ryarwo.

Iki cyemezo cyatumye RSSB igira ububasha busesuye kuri ibi bigo, isobanura ko ifite intego nyamukuru yo guharanira ko umunyamuryango wayo abona inyungu mu buryo burambye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko amafaranga abanyamuryango batanga adakwiye kubikwa gusa, ahubwo ko agomba gushorwa mu buryo butanga inyungu kugira ngo azafashe uru rwego kuzuza inshingano zarwo mu gihe kirambye.

Ati “Ikigega cya pansiyo ntigicunga amafaranga y’abanyamuryango mu kuyashyira mu bubiko gusa. Gicunga ayo mafaranga mu kuyashora mu buryo bwitondewe kugira ngo yiyongere kandi aboneke igihe inyungu z’abanyamuryango zigomba kwishyurwa.”

RSSB ivuga ko kugira ikigo gitunganya ibiribwa n’ibinyobwa nka Inyange Industries, igikora ibikoresho by’ubwubatsi nka Ruliba Clays n’icy’ubwishingi nka Bk General Insurance byongera uburyo bwo kugabanya ibyago mu ishoramari, kuko bifite amasoko atandukanye.

Uru rwego rusobanura ko intego rufite atari ukugura ibigo byinshi, ahubwo ari ukugira umutungo ushobora gutanga inyungu zirambye, cyane ko mu gihe ibi bigo bikora neza, bikunguka kandi bikazamuka mu gaciro, inyungu zabyo zishobora kongera ubushobozi bwa RSSB bwo kwishyura pansiyo n’izindi serivisi.

Rugemanshuro yagize ati “Ibi bigo nibiyoborwa neza, bigacungwa kinyamwuga, bizunguka, bibone inyungu ishingiye ku mugabane ndetse byongere agaciro k’ishoramari rya RSSB rifitiye akamaro abanyamuryango bayo.”

Yakomeje ati “Ibi bigo nibirushaho gukora neza, bikagira inyungu nyinshi kandi agaciro kabyo kakiyongera, ako gaciro kazagira uruhare mu kongera umutungo wa RSSB. Bizatuma uru rwego rurushaho kugira ubushobozi bwo kwishyura pansiyo n’izindi nyungu zihabwa abanyamuryango.”

RSSB ivuga ko abanyamuryango batagomba kwitega ko impinduka z’amafaranga zihita zigaragara, ahubwo ko inyungu zizava muri iri shoramari ari iz’igihe kirekire.

Rugemanshuro yagize ati “Ukuri ni uko atari buri muntu uzahita abona inyungu z’amafaranga ako kanya. Icyo bakwiye kwitega ni uko ibi bigo bizarushaho gukomera, kugira imiyoborere myiza no gutanga serivisi nziza.”

Yasobanuye ko ku bahinzi bohereza amata muri Inyange Industries, bishobora kubaha isoko rihamye kandi ryagutse, mu gihe ku bakozi ba Ruliba, hashobora kuboneka amahirwe ashingiye ku buryo iki kigo gitera imbere, kikaguka.

Uretse inyungu ku banyamuryango, RSSB ivuga ko izi gahunda zigamije no kubaka ibigo nyarwanda bifite ubushobozi bwo guhatana ku isoko ryo ku rwego rw’akarere.

Mu bwishingizi, RSSB ishaka guhuza BK General Insurance na SONARWA General Insurance kugira ngo habeho urwego rukomeye rushobora gutanga ubwishingizi bunini no kwinjira ku masoko yo mu karere.

Ku bijyanye na Inyange na Ruliba, RSSB ivuga ko ishaka gukomeza kongera umusaruro, guteza imbere ibyoherezwa hanze no gushaka abafatanyabikorwa bazana ikoranabuhanga n’amasoko mashya.

Mu gihe kiri imbere, RSSB ivuga ko ishobora no kureba uburyo bimwe muri ibi bigo byajya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda cyangwa irya Nairobi, kugira ngo habeho amahirwe yo kongera igishoro no gufasha abandi bashoramari kugira uruhare muri byo.

Muri rusange, RSSB ivuga ko igipimo nyamukuru kizagaragaza niba iri shoramari ryagize akamaro ari uko rizaba ryararinze amafaranga y’abanyamuryango, rikayongera kandi rikubaka ibigo bifite agaciro kurusha mbere.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 warangiye muri Kamena 2026, umutungo wa RSSB wageze kuri miliyari 3900 Frw. Inyungu yayo yageze kuri miliyari 438 Frw, ivuye kuri miliyoni 401 Frw mu 2024/2025.

Byitezwe ko nyuma yo kugura imigabane yose y’ibi bigo bitatu, umutungo wa RSSB uziyongera cyane, cyane ko na byo bisanzwe byunguka.

RSSB yaguze imigabane yose Inyange Industries, Ruliba Clays na BK General Insurance
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko kurinda neza amafaranga y'abanyamuryango ari ukuyongerera agaciro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza