Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, igaragaza ko inguzanyo zatanzwe zirenga miliyari 7000 Frw zirimo zivuye kuri miliyari 5700 Frw mu mezi nk’ayo y’umwaka wari wabanje.
Banki zisanzwe zatanze inguzanyo zingana na miliyari 6050 Frw bingana n’ubwiyongere bwa 22% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize, Microfinance zatanze inguzanyo zingana na miliyari 834 Frw.
Urwego rw’ubwubatsi nka kimwe mi bishorwamo amafaranga menshi cyane rwahawe 23% by’inguzanyo, bukurikirwa n’ubucuruzi bwabonye 17%. Izi nzego zombi zagize umugabane uruta uwo zari zifite kugeza muri Kamena 2025.
Nyuma yazo haza inguzanyo zahawe ingo, zihariye 13%, mu gihe urwego rw’inganda rwabonye 11%. Icyakora, umugabane wa buri rwego muri izi zombi waragabanyutse ugereranyije n’uwo rwari rufite muri Kamena 2025.
Ubwikorezi n’ububiko byahawe 6% by’inguzanyo, binganya n’ibikorwa bijyanye n’imitungo itimukanwa (Real Estate) na byo byahawe 6% by’inguzanyo zose.
Nubwo izi nzego zanganyije umugabane mu 2026, zagaragaje impinduka zitandukanye ugereranyije n’umwaka wabanje.Inguzanyo zahawe ano mu bwikorezi n’ububiko zaragabanyutse, mu gihe iz’ibikorwa bijyanye n’imitungo itimukanwa zazamutse.
Ubuhinzi bwabonye 5% by’inguzanyo, na bwo bugaragaza izamuka ry’umugabane wabwo ugereranyije na Kamena 2025.
Urwego rw’ingufu n’amashanyarazi rwahawe 3%, mu gihe amahoteli na restaurant byabonye 2%, binganya n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Inguzanyo zahawe amahoteli na restaurant zaragabanyutse ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe izo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri zazamutse.
Muri rusange, ubwubatsi, ubucuruzi, inguzanyo zahawe ingo n’inganda byihariye 64% by’inguzanyo zigaragazwa n’iyi mibare, bigaragaza uburemere bw’izi nzego mu nguzanyo za banki.
Uko inzego zitanga akazi…
Mu bantu bagera kuri miliyoni 4,75 bari bafite akazi mu Rwanda muri Kanama 2026, abagera kuri miliyoni 2,17 bakoraga mu rwego rwa serivisi, ni ukuvuga 45,6% by’abari bafite akazi bose. Ubuhinzi bwari ku mwanya wa kabiri na 34,2%, bukurikirwa n’urwego rw’inganda rwakoreragamo 20,2%.
Muri serivisi, ishami rikubiyemo ubucuruzi bwo kurangura no kudandaza ndetse no gusana imodoka na moto ni ryo ryari rifite abakozi benshi. Ryakoreragamo abantu bagera ku bihumbi 733, bangana na 15,4% by’abari bafite akazi bose mu gihugu. Gutwara abantu n’ibintu no kubika ibicuruzwa byahaye akazi abantu ibihumbi 368, uburezi bugakoresha ibihumbi 207, naho serivisi zo gucumbikira abantu no kubagaburira zigakoresha ibihumbi 149.
Mu buhinzi, amashyamba n’uburobyi hakoraga abantu bagera kuri miliyoni 1,62, bavuye kuri miliyoni 1,71 muri Kanama 2025.
Mu rwego rw’inganda, ubwubatsi ni bwo bwahaye akazi abantu benshi. Iyi raporo igaragaza ko bwakoragamo abantu bagera ku bihumbi 564, bangana na 11,9% by’abari bafite akazi bose mu gihugu. Inganda zikora cyangwa zitunganya ibicuruzwa zakoreshaga abantu ibihumbi 295, naho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bugakoresha ibihumbi 85.
Mu myaka itanu, serivisi zafashe umwanya wa mbere wari ufitwe n’ubuhinzi mu gutanga akazi. Muri Kanama 2021, ubuhinzi bwakoreragamo 44,6% by’abari bafite akazi, mu gihe serivisi zakoreragamo 34,8%. Muri Kanama 2023, serivisi zarenze ubuhinzi bwa mbere muri icyo gihe, zigera kuri 41% mu gihe ubuhinzi bwari kuri 37,4%.






Ibitekerezo 0