Iki kigo cyashinzwe mu 2016. Uruganda rwatangiye rutunganya imyenda ibihumbi 80 rukaba rugeze ku gutunganya imyenda ibihumbi 700 ku mwaka.
Muri uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera gafitemo imigabane ingana na 56.8% na ho Noguchi Holdings Ltd ikagiramo imigabane ingana na 44.2 %.
Ibi byatumaga ruhora mu bizazane byo kuba hari ubwo abashoramari babonaga amafaranga y’ishoramari akarere kagatinda kuyabona, kubera ko byasabaga gutegereza ko hemezwa ko amafaranga asohoka ibyatumye bamara imyaka ine bakorera mu gihombo.
Icyo gihe mu 2016, batangiranye ishoramari rya rya miliyoni 770 Frw ku mpande zombi.
Imikoraniye y’Akarere na Noguchi Holdings Ltd ntiyatinze kuzamo agatotsi, mu ntangiriro za 2018 nyuma yo kunanirwa kumvikana ku bijyanye n’imikorere yarwo ubuyobozi bw’impande zombi bufata umwanzuro wo gutandukanya ibikorwa.
Mu 2021, Noguchi Holdings Ltd yaje kwegukana imigabane yose y’uru ruganda rutunganya imyenda, nyuma y’uko imigabane y’Akarere yeguriwe abikorera.
Imyenda ibihumbi 700 ku mwaka
Ibi byatumye bakorana ingoga umusaruro uriyongera, uruganda rugera ku bushobozi bwo gutunganya imyenda ibihumbi 700 ku mwaka, bitasiganye no kuzamura ishoramari, aho bageze kuri miliyari 3.4 Frw.
Uru ruganda rukora imyenda, ubuyobozi bwarwo butangaza ko muri gahunda yo gufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri rukoresha abakozi bahoraho 670.
Umuyobozi Mukuru wa Noguchi Holdings Limited, Uwihoreye Samuel, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kubera gahunda za Leta zo korohereza abikorera ari kimwe mu byabafashize kongera ishoramari.
Ati “Gahunda ya Leta yo korohereza abikorera yadufashije kuzamura ishoramari rirenga miliyari 3 Frw, ndetse twazamuye umubare w’abakozi barenga 600. Twibanda ku kudoda imyenda ikenerwa nk’impuzankano y’abanyeshuri , aho kubera imisoro usanga umwenda w’ishuri hanze ugurishwa ibihumbi 19 Frw twe tukawutangira ibihumbi 12 Frw hanabariwemo umusoro. Iyo imisoro itabariwemo amafaranga ntarenga ibihumbi 10.500 Frw.”
Uru ruganda rufite imashini 430, zikoreshwa mu kudoda imyenda itandukanye, n’indi mashini ikoreshwa mu kuyikata ifite ubushobozi bwo gukata imyenda ibihumbi 10 mu isaha.
Amakote akorerwa muri uru ruganda usanga yigonderwa kandi kuko nk’irigurishwa ibihumbi 30 Frw mu iduka risanzwe, bo barikorera ibihumbi 20.500 Frw cyangwa munsi yayo ho gato.
Uwihoreye akomeza avuga ko baninjiye mu gutumiza ibitenge hanze bakabyongerera agaciro bakongera bakabyohereza hanze y’u Rwanda mu Burundi na Uganda, ku buryo mu mwaka wa 2025 bohereje hanze ibitenge bifite agaciro k’ibihumbi 320$, aho mu Burundi havuyeyo agera ku bihumbi 56$, muri Uganda havayo arenga ibihumbi 250$.
Uwihoreye ahamya ko bafite intego yo kuba mu 2029 bagejeje ku bakozi 1.500 bazabafasha gukuba umusaruro gatatu, ukava ku myenda ibihumbi 700 bakagera ku gukora imyenda miliyoni zirenga 2 ku mwaka.
Uwihoreye agaragaza ko uyu munsi bakigorwa no kubona amafaranga kugira ngo bazamure igishoro, kuko iyo banki ibahaye inguzanyo yo kuguramo ibikoresho bazakoresha hanze y’u Rwanda bibageraho mu mezi atatu, mu gihe Banki yo iba yatangiye kwishyuza inyungu.
Umusaruro ukomoka mu nganda wikubye gatatu kuva mu 2017, aho mu 2025 byagaragaye ko wavuye kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.
















Ibitekerezo 0