Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026 ubwo ubuyobozi bwa BK Insurance bwahuraga n’abayobozi b’Amakoperative ahinga umuceri n’ibigori mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo na Nyagatare.
Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko bakongera imikoranire, yabereye mu Karere ka Rwamagana inasiga Amakoperative ahinga ibigori yahuye n’igihombo kubera ibiza ahawe miliyoni 42 Frw mu gihe ahinga umuceri yo yahawe miliyoni 162 Frw.
Umuyobozi wa Koperative Coproriz Ntende ibarizwa mu Karere ka Gatsibo, Munyaburanga Emmanuel, yavuze ko bahinga kuri hegitari zirenga 600, mu minsi ishize bahuye n’izuba ryinshi ryangiza umuceri wabo ariko BK Insurance irabagoboka cyane.
Ati “ Twari twagize igihombo cya miliyoni 17 Frw, ubu yose barayatwishyuye abanyamuryango basubijwe igishoro bose ku buryo ubu bagiye kongera guhinga. Ni ibintu bishimishije rero kuba abanyamuryango bahabwa igishoro, ubu tugiye kongera duhinge kandi twizeye kuzeza neza.’’
Umuyobozi wa Koperative NAICO ihinga ibigori mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, Rwisumbura Christophe, yavuze ko bahinga kuri hegitari 1.173, yashimiye BK Insurance ku kuba itajya itinda mu kubatabara mu gihe bahuye n’ibibazo by’ibiza.
Ati “ Mu gihembwe gishize twahuye n’ibiza none baduhaye miliyoni 7,5 Frw ni amafaranga afasha abahinzi kongera kubona ayo bagura imbutobbakongera bagahinga, kandi ibyo twishimira ni uko ubu bamaze kuyaduha ndetse natwe twayahaye abahinzi ubu abenshi barongeye barahinga. Turabashimira rero ko iyo duhuye n’ibibazo bahita badutabara.’’
Umuyobozi wa Gahunda y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri RAB-SPIU, Joseph Museruka, yashimiye BK Insurance ku bikorwa byiza byo gushumbusha abahinzi. Yavuze ko kandi iyi gahunda yo gushinganisha ibihingwa igeze ahantu heza kuko nko ku umuceri basigaye bahabwa inguzanyo batatswe ingwate kuko baba batanze ubwishingizi.
Ati “Iyi gahunda imaze gutanga umusaruro kuko ubona ko abahinzi bagenda bayigana bariyongera umunsi ku munsi. Ubu tugeze ku bahinzi barenga ibihumbi 260 ku mwaka bagana iyi gahunda ya tekana, ikindi kuva iyi gahunda yatangira abahinzi bamaze gukusanya miliyari 22 Frw bagura ubwishingizi, miliyari 11 zimaze gushumbushwa abahinzi bahuye n’ibiza.’’
Umuyobozi Mukuru wa BK Insurance, Bahizi Alex, we yavuze ko buri gihembwe basanzwe bahura n’abahinzi n’aborozi kugira ngo bamenye uko igihembwe cyagenze ndetse n’ibihombo bahuye na byo kugira ngo bafatire hamwe ingamba zatuma ibyo bihombo bitongera kubageraho.
Ati “ Iyo urebye amafaranga yishyurwa ku bihombo ntabwo agera kuri ½ cy’ayo umuhinzi yabona yejeje neza, rero tugomba gufatanya tugakuraho ibitera igihombo ku buryo wa muhinzi yeza neza. Ubutumwa tubaha ni uko ubwishingizi ari ingenzi babufate mu byo bahinga byose banashishikariza n’abandi kubufata.’’
Bahizi yasabye abahinzi n’aborozi kandi gushyira imbaraga mu kurwanya ibituma bahomba no kugabanya impamvu zituma habaho ibihombo kugira ngo umusaruro wabo wiyongere batere imbere.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2026, BK Insurance imaze kwishyura kwishyura miliyari 1,2 Frw ku bantu bari barashinganishije ibihingwa n’amatungo, miliyoni 667 Frw yagiye ku bihombo by’ubuhinzi andi agenda ku bihombo byo mu bworozi. Kuva BK Insurance yatangira kandi imaze gushumbusha arenga miliyari 5,5 Frw.




















Ibitekerezo 0