Imibare igaragaza uko ibyoherezwa mu mahanga byagurishijwe muri icyo cyumweru yerekana ko u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite uburemere bwa toni 9765, byinjije 14.325.053$.

Muri ibyo bicuruzwa, ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi, aho toni 804 zoherejwe mu mahanga zinjije 6.650.244$.

Ikawa yakurikiwe n'ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi (diversified products), byoherejwe ku bwinshi bungana na toni 7236, byinjiza 4.255.661$.

Ibyo bicuruzwa byoherejwe mu bihugu birimo Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bubiligi ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Icyayi cyaje ku mwanya wa gatatu mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi, aho toni 626 zoherejwe mu mahanga zinjije 1.740.185$.

Imboga na zo zagize uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize, aho toni 434 zoherejwe mu mahanga zinjije 648.104$.

Mu bihugu byakiriye imboga ziturutse mu Rwanda harimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Bubiligi ndetse n'ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ku ruhande rw'imbuto, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 402, zinjiza 467.659$.

Izo mbuto zoherejwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Buholandi, u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Lituanie n'ibindi bihugu byo muri Afurika.

Ibikomoka ku bworozi byinjirije u Rwanda 499.105$, bivuye kuri toni 251 zoherejwe ku masoko yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Indabo na zo ziri mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu, aho toni 12 zoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza zinjije 64.095$.

Muri rusange, ikawa yakomeje kuza ku isonga mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo cyumweru, ikurikirwa n’ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi ndetse n’icyayi.

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa by’u Rwanda byageze ku masoko atandukanye, arimo ayo mu Burayi, Amerika, Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

Mu bicuruzwa byose byoherejwe mu mahanga muri icyo gihe, ikawa, icyayi n’ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byinjije hamwe miliyoni zirenga 12,6$, bingana na 88% by’amafaranga yose igihugu cyinjije muri ibyo bicuruzwa.