Iyi nama yiswe Oman-Rwanda Business Forum iteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026. Yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda no Guteza Imbere Ishoramari ya Oman.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Oman (ONA) byabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo, iyi nama igamije guhuza abikorera bo mu bihugu byombi kugira ngo baganire ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no gufasha ibigo byo muri Oman kwagura amasoko y’ibicuruzwa na serivisi zabyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Itsinda ry’abashoramari bo muri Oman rizitabira iyi nama rizaba riyobowe na Ghalib Said Al Maamari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda no Guteza Imbere Ishoramari, ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda.
Azaba ari kumwe na Khamis Mohammed Al Shammakhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga, ushinzwe Ubwikorezi, hamwe n’abandi bayobozi n’abahagarariye ibigo bitandukanye.
Ibigo 15 bizitabira iyi nama bikora mu nzego zirimo inganda zitunganya ibiribwa, ibikomoka ku buhinzi, inganda zikora ibikoresho bya pulasitiki, ingufu, ikoranabuhanga, serivisi zishingiye ku bumenyi bwa tekiniki n’ibikoresho by’amashanyarazi.
Biteganyijwe ko hazaba ibiganiro byihariye hagati y’abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Oman, byibanda ku mahirwe yo kohererezanya ibicuruzwa, kubikwirakwiza ku masoko no gushyiraho ubufatanye burambye mu bucuruzi.
Abashoramari bo muri Oman bazanasobanurirwa imiterere y’isoko ry’u Rwanda, amategeko agenga ubucuruzi n’ibisabwa mu bijyanye no gutwara no kugeza ibicuruzwa ku masoko.
Hazaganirwa kandi ku buryo Oman yakoresha u Rwanda nk’irembo ryinjirira ku masoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu bihugu nka Kenya na Tanzania.
Ghalib Said Al Maamari yavuze ko gutegura iyi nama biri mu ngamba za Oman zo kwagura umubano w’ubukungu n’ubucuruzi n’ibihugu bya Afurika, no gushaka amasoko mashya y’ibicuruzwa byayo.
Yagaragaje ko kwagura amasoko mpuzamahanga ari kimwe mu bikorwa bifasha Oman kongera uruhare rw’inzego z’ubukungu zitari izishingiye kuri peteroli.
Yagize ati "Isoko ry’u Rwanda rifite amahirwe ibigo byo muri Oman bishobora kubyaza umusaruro mu nzego zitandukanye z’umusaruro na serivisi."
Yasobanuye ko Minisiteri ahagarariye ikomeje gushyiraho uburyo bworohereza ibigo byo muri Oman kwinjira ku masoko mpuzamahanga, binyuze mu kubihuza n’abafatanyabikorwa, kumenyekanisha ibicuruzwa byabyo no gushaka amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Muhanad Hamoud Al Riyamy, impuguke mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga muri iyo Minisiteri, yavuze ko u Rwanda ruri mu masoko agaragaza icyizere ku bigo byo muri Oman bishaka kwagura ibikorwa byabyo no kugera ku bakiliya bashya.
Ku ruhande rwe, Madayn Mubarak Al Balushi, ushinzwe Ishami ryo Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga, yavuze ko gahunda ya Oman Exports ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo gufasha ibigo byo muri Oman kwinjira ku masoko yo hanze.
Muri izo ngamba harimo gutegura ibiganiro bihuza abashoramari, ingendo zo kumenyekanisha ibicuruzwa, kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga no kugeza ku bacuruzi amakuru ajyanye n’amahirwe aboneka ku masoko atandukanye.
Yasobanuye ko inama izabera i Kigali izafasha abacuruzi bo muri Oman kumenya ibicuruzwa bikenewe ku isoko ry’u Rwanda, ibisabwa n’ababitumiza mu mahanga ndetse n’uburyo bwo kubigeza ku babikeneye.
Ibi bikorwa biri mu cyerekezo cya Oman 2040, kigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku nzego zitandukanye, kugabanya kwishingikiriza kuri peteroli no kongera uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu.
Iyi nama igiye kubera i Kigali nyuma y’amezi abiri Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko rw’akazi muri Oman, ku wa 7–8 Nzeri 2026, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tarik, Umukuru w’icyo gihugu.
Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye agamije kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ubwikorezi n’imirimo.
Byemeranyije kandi gufungura ambasade mu bihugu byombi, gushyiraho komisiyo ihuriweho n’inama ihuza abashoramari bo mu Rwanda na Oman, hagamijwe kurushaho guteza imbere umubano w’ubukungu.
Inama igiye kubera i Kigali ni imwe mu ntambwe zigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho guhuza abikorera no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari.





Ibitekerezo 0