Ibi bikubiye mu butumwa bwe bwashyizwe mu gitabo cyiswe ‘The First Word’, cyamuritswe ku mugaragaro mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga mu by’Imari, Singapore FinTech Festival 2026, iri kubera muri Singapore kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026.

Iki gitabo cyasohotse ku nshuro ya mbere, gikubiyemo ibitekerezo by’abantu barenga 50 barimo abayobozi ba banki nkuru z’ibihugu bitandukanye, abashinze ibigo by’ikoranabuhanga, abashoramari n’abandi bayobozi bo mu rwego rw’imari ku Isi.

Mu butumwa bwe bufite umutwe ugira uti ‘Don’t wait for failure. Act early. Demand Accountability’, Guverineri Hakuziyaremye yagaragaje ko iterambere ry’ikoranabuhanga, by’umwihariko ubwenge buhangano, risaba inzego zishinzwe kugenzura imari kurushaho kugira ubushishozi no gufata ibyemezo hakiri kare.

Yagize ati “Kugenzura imikorere y’inzego z’imari byagiye bishingira ku kureba ibyabaye. Dutanga uburenganzira, tugakurikirana, hanyuma tugakosora. Ariko uko ikoranabuhanga ryigenga rigenda ryinjira mu rwego rw’imari, ni ko ibibazo bishya bizajya bivuka kandi bigakwirakwira vuba kurusha ubushobozi bw’uburyo busanzwe bwo kubitahura no kubikemura.”

Yagaragaje ko mu 2027, itandukaniro rikomeye hagati y’inzego zigenzura imari rishobora kutazaba rishingiye ku kuba hari izikora neza kurusha izindi, ahubwo ku kuba hari iziteguye gufata ibyemezo hakiri kare n’izikomeza gutegereza amakuru yemeza ko ikibazo gihari.

Kudategereza ibimenyetso by’ikibazo

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko inzego zishinzwe kugenzura imari zikunze gutegereza amakuru ahagije mbere yo gufata ibyemezo, nyamara hari ibibazo bigaragara neza ari uko byamaze kugira ingaruka.

Yagize ati “Kamere yacu ituma dutegereza amakuru. Nyamara ibyinshi mu bibazo dukurikirana tubisobanukirwa neza ari uko hari uwamaze kubigwamo. Gutegereza si ukutagira uruhande ubogamiyeho. Bishobora gutuma ikibazo cya mbere kibaye ari cyo kidushyiriraho amategeko.”

Yashimangiye ko mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu rwego rw’imari, hakenewe uburyo bushya bwo kugenzura ibikorwa byaryo, kugira ngo hatabaho ibibazo bishobora guhungabanya ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Yasabye ko ubwenge buhangano bugenzurwa binyuze ku bantu babukoresha

Guverineri wa BNR yagaragaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rigomba kugenzurwa hashingiwe ku nshingano z’abantu baryifashisha, aho kwibanda gusa ku buryo rikora.

Yasobanuye ko uburyo bw’ubwenge buhangano bushobora kwifatira ibyemezo no gukoresha amafaranga butagomba gufatwa nk’igikoresho gisanzwe gusa, kuko buba bwahawe ububasha bwo gukora ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku rwego rw’imari.

Yagize ati “Igenzura rigomba kwibanda ku muntu ubazwa inshingano, aho kwibanda ku ikoranabuhanga rishya. Ubwenge buhangano bushobora kwimura amafaranga si igicuruzwa gisanzwe cyo kwemeza gusa, ahubwo ni uburyo bukoresha ububasha bwahawe.”

Yongeyeho ko hagomba kubaho igenzura rikwiye rikorwa n’abantu, ndetse n’uburyo bwo guhagarika cyangwa guhindura ibyemezo byafashwe n’ikoranabuhanga igihe bibaye ngombwa.

Yagize ati “Musabe ko habaho igenzura rikwiye ry’abantu n’uburyo bwo kugira icyo bakora cyangwa guhindura ibyemezo. Kubazwa inshingano ni ihame rirambye, nubwo ikoranabuhanga ryahinduka.”

Ibihugu bito na byo bishobora gufata iya mbere

Guverineri Hakuziyaremye yanagaragaje ko ibihugu bifite amasoko y’imari mato bidakwiye kumva ko guhanga udushya mu kugenzura imari bigomba guhera mu bihugu bifite amasoko manini.

Yasobanuye ko kuba igihugu gifite isoko rito bishobora kukibera amahirwe yo gufata ibyemezo byihuse, kugerageza uburyo bushya no kwigira ku bibazo mbere y’uko biba ingorabahizi.

Yagize ati “Ibihugu bifite amasoko mato bikwiye kureka gutekereza ko ubuyobozi mu kugenzura imari bugomba guturuka mu masoko manini. Ingano yacu ishobora kutubera amahirwe: dushobora guhuriza abantu hamwe vuba, kugerageza hakiri kare no kwiga mbere y’uko ibibazo biba rusange.”

Yashimangiye ko Banki Nkuru y’u Rwanda izakomeza gushyigikira udushya mu rwego rw’imari, ariko bitavuze ko izajya yihutira kwemeza ikoranabuhanga rishya itabanje gusuzuma ingaruka zaryo.

Yagize ati “Banki Nkuru y’u Rwanda izakomeza gushyigikira guhanga udushya mu buryo bufite inshingano. Ntabwo tuzashyiraho amabwiriza mu buryo butitondewe kubera gusa ko dushaka kuba aba mbere. Ariko nanone ntituzemera ko ubushishozi buba imbogamizi ku muvuduko no ku itangwa rya serivisi.”

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko nubwo bidashoboka kumenya ibibazo byose bishobora kuzavuka mu rwego rw’imari, bishoboka gushyiraho uburyo butuma abantu bazabibazwa inshingano bamenyekana hakiri kare.

Yagize ati “Ntidushobora guteganya ikibazo gikomeye gikurikira. Ariko uyu munsi dushobora gufata icyemezo cy’uzabazwa inshingano igihe kizaba kivutse.”

Yasoje yifuriza abitabiriye Singapore FinTech Festival 2026 kugira inama nziza, anabifuriza umwaka wa 2027 uzarangwa n’ubutwari n’iterambere.

Ibi bitekerezo bya Guverineri wa BNR biri mu byatanzwe n’abayobozi mpuzamahanga bagaragaza uko ikoranabuhanga rishobora guhindura urwego rw’imari, ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo iterambere ryaryo rijyane no kurengera umutekano w’amafaranga n’inyungu z’abakoresha serivisi z’imari.