Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iri zamuka rigamije guhangana ahanini n’izamuka ry’ibiciro ku masoko riri ku muvuduko wo hejuru. Mu Ukwakira, umuvuduko w’ibiciro wageze kuri 19,5%.
Igipimo cy’inyungu fatizo cya 9,5% Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho ni cyo cyo hejuru mu myaka isaga 16 ishize. Ubushize iki gipimo giheruka kurenga 8,75% hari mu mpera z’umwaka wa 2009, ubwo cyari kuri 9%.
Hakuziyaremye yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi ukomeje kuba muke ariwo uri gutuma ibiciro ku masoko byiyongera. Ibi bijyana n’amakimbirane akomeje mu Burasirazuba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Soraya yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku masoko “byatewe cyane n’uko umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi utari uhagije” bitewe ahanini n’ihindagurika ry’ikirere.
Yavuze ko ko leta yashyize imbaraga mu kugira ngo “umuhinzi ashobore kubona ifumbire ku gihe kandi itamuhenze cyane”.
BNR isobanura ko kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ho 75%, kikava ku 8,75% ku kikagera ku 9,5%, bitanga icyizere ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagaruka mu mbago ngenderwaho.
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wiyongereye uva kuri 13,2%mu gihembwe cya kabiri, ugera kuri 15,8% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2026, ndetse wiyongera biruseho mu Ukwakira 2026 ugera kuri 19,5%.
Ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba nibyo byateye ahanini kwiyongera k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu gihembwe cya gatatu, aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba wazamutse uva kuri 7,3% ugera kuri 21,7% bitewe n’ibiciro byo hejuru by’inyama, imbuto n’imboga.
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu wo waragabanutse uva kuri 12,3% ugera kuri 11,4%.
Byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba ku mpuzandengo ya 14,4% mu 2026.










Ibitekerezo 0