Raporo y’iyi banki y’umwaka wa 2025/2026 igaragaza ko ubwizigame bw’amadovize bwari bugabanyijemo ibice bibiri. Igice cyagenewe ishoramari cyari kigize 86,2% by’ubwizigame bwose, mu gihe 13,8% byari bigenewe gutuma amafaranga aboneka ako kanya cyangwa mu gihe gito.
Ibi bivuze ko 12% yashowe muri zahabu ibarwa ku gice cyagenewe ishoramari, aho kuba ku bwizigame bw’amadovize bwose.
Raporo igira iti “Muri iki cyiciro Banki Nkuru y’u Rwanda yashoye imari mu kugura zahabu ingana na 12% by’igice cy’ubwizigame bw’amadovize cyagenewe ishoramari.”
Ishoramari muri zahabu ni kimwe mu byemezo BNR yafashe mu rwego rwo kwagura ibyiciro ishoramo umutungo, hagamijwe kubungabunga igishoro no kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’amasoko mpuzamahanga.
Mu mpera za Kamena 2026, umutungo rusange wa BNR warengaga miliyari 4.280 Frw. Wiyongereyeho 6%. Iyi raporo igaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibyemezo by’ishoramari ry’igihe kirekire, birimo no gushora muri zahabu ku masoko mpuzamahanga.
BNR kandi yakomeje kongera gushora inyungu yabonye mu byiciro bitandukanye by’ishoramari ryayo, mu rwego rwo kubungabunga no kurinda igishoro.
Uretse zahabu, igice cy’ubwizigame bw’amadovize cyagenewe ishoramari cyashowe no mu mpapuro mpeshamwenda za Leta z’igihe giciriritse, zari zigize 15,7%, n’iz’igihe gito zari zigize 14,2%.
Izindi 14,2% zari mu mpapuro mpeshamwenda zinyuranye zicungwa n’abakozi ba BNR, naho 4% ziri mu mpapuro mpeshamwenda za Eurobond u Rwanda rwashyize ku isoko mpuzamahanga. Ibyiciro bitatu by’ishoramari bicungwa n’ibigo byo hanze byari bifite 26,2%.
Ibi byiciro byose byatanze umusaruro wa 3,261% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, urenze gato igipimo fatizo cyo kugereranya imikorere y’ishoramari cyari 3,253%.
Muri uwo mwaka, BNR yanasesenguye amahirwe yo gushora imari ku isoko ry’impapuro mpeshamwenda ryo mu Bushinwa, hashingiwe ku murongo ngenderwaho n’amabwiriza by’Inama y’Ubuyobozi yayo.
Iyi banki igaragaza ko kwagura aho ishora imari bigamije gukomeza kubungabunga umutungo w’amadovize no kongera ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu.
Mu mpera za Kamena 2026, ubwizigame bw’amadovize bwashoboraga kwishyura ibitumizwa mu mahanga mu gihe cy’amezi 4,1. Iki gipimo cyari hejuru y’urugero fatizo rw’amezi ane rwemejwe na politiki igenga imicungire y’amadovize.
BNR isobanura ko ubwo bwizigame bufasha igihugu guhangana n’ibyago bitunguranye ku rwego mpuzamahanga, ihindagurika ry’amasoko y’imari n’ihungabana ry’ubukungu. Bunayifasha mu bikorwa byo gucunga igipimo cy’ivunjisha no gukora ibikorwa by’imari mu mafaranga y’amahanga.
BNR yubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ko ishoramari ryibanda cyane ku kigo kimwe, igihugu kimwe cyangwa icyiciro kimwe cy’umutungo.
Ku bijyanye n’imikorere y’imari, BNR yasoje umwaka wa 2025/2026 ifite amafaranga asagutse angana na miliyari 137,5 Frw, avuye kuri miliyari 150,2 Frw mu mwaka wabanje.
Amafaranga yakoresheje yiyongereyeho 19,9%, agera kuri miliyari 98 Frw, bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibijyanye n’abakozi, kwaguka kw’inshingano zayo, ivugururwa ry’imiterere n’imikorere ndetse no kwishyura uburenganzira bwo gukoresha porogaramu za mudasobwa.






Ibitekerezo 0