Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko iri shoramari ryatanze umusaruro ushimishije mu mwaka wa mbere ritangiye gukorwa, ndetse ryagize uruhare mu kongera inyungu iyi banki yahaye Leta.
Muri Gicurasi 2025 ni bwo BNR yatangaje bwa mbere gahunda yo gutangira kugura zahabu, igikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga uwo mwaka.
Byari mu rwego rwo kwagura ibyiciro by’umutungo BNR ishoramo imari, aho kwishingikiriza ku mafaranga y’amahanga n’impapuro z’agaciro gusa.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko mu gutangira iri shoramari, BNR yari yihaye intego y’uko agaciro ka zahabu izabika katagomba kurenga 10% by’umutungo wose w’ubwizigame.
Ati “Nk’uko twabitangaje muri raporo y’umwaka, mu mpera za Kamena 2026, wari umwaka wa mbere dutangiye gushora imari muri zahabu, twari dufite zahabu ifite agaciro ka miliyoni 200$. Byari bihuye n’intego yacu ya mbere yo kutarenza 10% by’umutungo wose w’ubwizigame mu ishoramari rya zahabu.”
Kugeza muri Kamena 2026, zahabu yari imaze kugurwa yanganaga na toni imwe.
Raporo ya BNR y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 igaragaza ko 12% by’igice cy’umutungo w’ubwizigame cyagenewe ishoramari byashowe muri zahabu.
Muri uwo mwaka, agaciro k’umutungo w’ubwizigame w’u Rwanda kageze kuri miliyari 2,27$. Ugereranyije n’uyu mutungo wose, agaciro ka zahabu katangajwe na Guverineri kari hafi ya 9%.
Zahabu yinjirije BNR inyungu nyinshi
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko ishoramari muri zahabu ryatanze inyungu nyinshi, zagize uruhare mu kuzamura umusaruro w’imikorere ya BNR n’umugabane ku nyungu yahaye Leta y’u Rwanda.
Ati “Ndabizeza kandi ko inyungu twabonye zari nyinshi cyane. Ni yo mpamvu muri raporo y’umwaka mwabonye ko amafaranga twinjije yaruse cyane ayo twakoresheje, ndetse n’umugabane munini ku nyungu twahaye Leta, bityo ayo mafaranga akaba asubira ku basoreshwa.”
Zahabu ni umutungo udapfa gutakaza agaciro, ari nayo mpamvu kuva mu myaka ya kera, yakomeje kwizerwa nk'uburyo bwiza bwo kubika umutungo ndetse no gukora ishoramari.
Kugura zahabu bishobora gukorwa mu buryo butandukanye, ariko ubuzwi cyane ni ukuyigura ku isoko mpuzamahanga.
BNR, kimwe n'izindi banki nkuru zo mu bihugu by'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, byatangiye gahunda yo kugura zahabu nk’umutungo wakwifashishwa mu bwizigame n’ishoramari, mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’impinduka ziri kwigaragaza mu miyoborere y'Isi mu byiciro hafi ya byose.
Umutungo w’ubwizigame ukoreshwa nk'ingoboka ibihugu bibika ugira uruhare rukomeye mu bukungu, kuko wifashishwa mu kwishyura imyenda yo hanze, koroshya ubucuruzi mpuzamahanga no guhangana n’ibibazo bishobora gutuma habaho ibura ry’amadovize.
Mu myaka yashize, banki nkuru z’ibihugu byinshi zakajije umurego mu kugura zahabu, bitewe n’impungenge z’ihungabana ry’ubukungu bw’Isi, amakimbirane hagati y’ibihugu n’imihindagurikire y’agaciro k’amafaranga akoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.
Umwihariko wa zahabu ni uko itandukanye n’amafaranga cyangwa impapuro z’agaciro zitangwa na Leta, agaciro kayo katagengwa n’ubushobozi bw’igihugu kimwe bwo kwishyura imyenda.
Ikindi ni uko zahabu ifite isoko mpuzamahanga riyifasha kugurishwa igihe banki nkuru ikeneye amafaranga y’amahanga.
Guverineri Hakuziyaremye yari yarasobanuye ko BNR ifite intego eshatu mu gushora imari mu mutungo w’ubwizigamire, zirimo kubungabunga agaciro kawo, gushora mu mutungo ushobora kuvunjwa amafaranga bitagoranye no kubona inyungu.
Nubwo zahabu ifatwa nk’umutungo ushobora gufasha mu guhangana n’ihungabana ry’ubukungu, ishoramari muri yo na ryo rigira ibyago, birimo ihindagurika ry’igiciro cyayo ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ikiguzi cyo kuyibika no kuyicungira umutekano.









Ibitekerezo 0