{Ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga 2015 A mu Karere ka Kamonyi, kuwa 11 Nzeri 2014, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb.Claver Gatete yasabye abaturage gukora ubuhinzi bwabo kinyamwuga, bakumva ko bugomba kubatunga kandi bukabateza imbere.}
Minisitiri Gatete, ushinzwe gukurikirana Akarere ka Kamonyi yifatanyije n’abahinzi bakorera mu gishanga cya Rwabashyashya gikoreramo Koperative IMPABARUTA mu kwereka abaturage ko igihe cy’ihinga cyageze.

Yashimiye ko igihe kigeze ngo abahinzi bakore ubuhinzi kinyamwuga bakoreshe inyongeramusaruro zirimo ifumbire mvaruganda n’imborera, kandi bagahingira ku gihe bakoresha imbuto z’indobanure zitanga umusaruro ufatika.
Yagize ati”Mugomba guhinga mukeza mukihaza mu biribwa, ariko mukanasagurira amasoko kugira ngo ibyo mwejeje bibafashe no kuba mwagura ibyo mudahinga iwanyu.”
Yakomeje avuga ko hari gahunda yo kubaka ibigega binini (warehouses) hiryo no hino mu gihugu, bizajya bifasha guhunika umusaruro, ugashakirwa isoko mu mahanga bigakorwa mu buryo bunoze.
Minisitiri Gatete yasabye Abanyakamonyi kurangwa n’umurava mu kazi kabo, by’umwihariko bagaharanira kwiteza imbere.
Uyu muyobozi yashimangiye ko hari icyizere ko Akarere ka Kamonyi kameze muri iki gihe bitandukanye cyane n’imyaka yashize, kuko muri iki gihe iterambere ryigaragaza mu ngeri zose.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yashimiye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku bw’izi mpanuro zahawe abanyakamonyi, avuga ko bazakomeza gufatanya n’inzego zose kugira ngo habeho igenamigambi rirambye rishingiye ku bikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubuhinzi.
Koperative IMPABARUTA ihinga ku buso bwa hegitari hafi 60, ikibanda ku gihingwa cy’ikigori. Iyi Koperative igizwe n’abahinzi 638, mu mwaka ushize yabashije gusarura toni zirenga 129 z’ibigori.







Ibitekerezo 0