Igikorwa cyo guhemba aba banyamahirwe cyabereye ku Ishami rya Equity Bank Rwanda riri mu Giporoso, kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Gashyantare 2022.
Abatoranyijwe bahawe ibirimo “voucher” ya 150.000 Frw, tablet, frigo na televiziyo nini ya pouces 60.
Ibyo bihembo byatanzwe mu bukangurambaga bwiswe ikarita ‘Ikora hose’ bwatangijwe muri Kamena 2021, hagamijwe gukangurira abakiliya ba Equity Bank gukoresha amakarita cyane cyane igihe bahaha cyangwa bishyurana, himakazwa ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga (cashless economy).
Ni ku nshuro ya gatatu bitangwa kuko aba mbere babitsindiye muri Kanama 2021, aba kabiri babihabwa mu Ugushyingo 2021. Ni ukuvuga ko bose hamwe hamaze guhembwa 12.
Kajuga Sereme Jean Jacques ushinzwe iby'ikoranabuhanga no kwishyurana muri Equity Bank, yatangaje ko ubwo bukangurambaga bwatumye abakiliya bakoresha amakarita barushaho kwiyongera.
Yakomeje ati “Aho tugeze uyu munsi, 90% by'abakiliya bacu bakoresha ikoranabuhanga kandi uyu mwaka uzarangira bageze hafi 100%.”
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amakarita muri Equity Bank, Muhongerwa Alice, yavuze ko abakiliya bose bashobora gutsindira ibyo bihembo, haba abashya bagifunguza konti cyangwa abasanzwe.
Yongeyeho ati “Turi gushishikariza abakiliya kohererezanya amafaranga mu ikoranabuhanga tubabuza gukomeza kuyafata mu ntoki cyane.”
“Bashobora kugenda bakabikuza amafaranga aho ari ho hose bakishyura nyuma yaho akabona na kino gihembo.”
Nkotanyi Frank watsindiye tablet yavuze ko uretse igihembo ikarita inamufasha gukoresha igihe cye neza.
Ati “No kugura ikintu kikagusanga iwawe kubikora neza bisaba ikarita. Urayikoresha ukacyishyura aho kiri hose, washaka ukishyura n'abakikuzanira utavuye aho uri.”
Kuva COVID-19 yakwaduka, benshi bashishikarijwe gukoresha ikoranabuhanga bishyurana cyangwa bahererekanya amafaranga nk'ubwirinzi ariko no kujyana n'iterambere.
Benshi bavuga ko byongereye umutekano w'amafaranga yabo kandi bikabafasha gukoresha igihe neza.
Equity Bank Rwanda iri mu zihagaze neza mu gihugu. Mu mwaka ushize yahawe igihembo cya banki y’umwaka (Bank of the Year Rwanda 2021) n’ikigo The Banker gikora ubusesenguzi kuri banki ku rwego rw’Isi.
Equity Bank Rwanda ni imwe muri banki zirajwe inshinga no kuzana udushya mu mitangire ya serivisi za banki hifashishijwe ikoranabuhanga aho yashyizeho uburyo bufasha abakiliya kubona serivisi zitandukanye batiriwe bajya kuri banki ndetse 92% by’abatse serivisi z’iyi banki mu 2020 bakoresheje ikoranabuhanga.
Muri izo harimo application ya EazzyBanking ifasha umuntu kugera kuri serivisi za banki atiriwe ajyayo, mu gihe abadafite telefone zigezweho bashobora kubitsa, kubikuza cyangwa kumenya amakuru ya konti yabo bakanze *555#.
Equity Bank Rwanda ni ishami rya Equity Group Holdings Plc, ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo n’ishami muri Ethiopia.






Amafoto: Igirubuntu Darcy

Ibitekerezo 0