Ibi bikubiye mu myanzuro y’inama ya ba Guverineri ba Banki Nkuru z’Ibihugu bya EAC yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize muri Tanzania.
Aba ba guverineri bavuze ko gutakaza agaciro kwa hato na hato kw’amafaranga akoreshwa mu karere byagiye biterwa no gushakishwa cyane ndetse n’umusaruro muke akarere kohereza mu mahanga ariko ugasanga n’ibyoherezwa bigurwa ku giciro kiri hasi ku masoko mpuzamahanga.
Aba guverineri bishimiye kandi ingamba nshya bafashe zo guhangana n’ikibazo cyahabaye cy’ibura ry’idorali ku isoko ry’ivunjisha bongera ingano y’amafaranga batangaga kuri iri soko.
Gusa bagaragagaje ko amafaranga y’ibihugu byo mu karere ashobora kurushaho kugenda atakaza agaciro igihe cyose hagaragara izindi mpamvu ziturutse hanze zirenze ubushobozi bwabo.
Bemeranyije ko hakwiye kubaho ingamba zihoraho kandi ziramba zatuma amafaraga yo mu karere akomeza kugira agaciro.
Muri iyi nama kandi banumvikanye ko hatezwa imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemeranyijwe umwaka ushize agamije gutuma amafaranga y’igihugu kimwe yavunjwa mu yandi y’ibihugu byo mu karere atagombye kubanza kunyuzwa mu madorali.
Usibye ingingo zirebana no gutakaza agaciro kw’amafaranga akarere gakoresha , aba guverineri ba Banki nkuru z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba banaganiriye kuri gahunda y’ifaranga rihuriweho rikwiye kuzaba ryatangiye gukoreshwa bitarenze umwaka wa 2024.
Mu itangazo ry’iyi nama bumvikanye ko buri gihugu cyagira ubushake kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa.
Rigira riti “[…] Ishyirwaho ry’ifaranga rihuriweho mu karere, bisaba imyiteguro ihagije, ubushake ndetse n’ubufasha buturutse mu bandi bafatanyabikorwa.”
Iri tangazo rikomeza rigaragaza ko ibihugu byose bimaze kugera ku ntera ishimishije bishyira mu bikorwa ingingo nkuru byasabwe muri gahunda yo kwihuza mu bijyanye no gukoresha ifaranga rimwe, EAMU.
Ibi birimo guhuza inzego zimwe na zimwe, amabwiriza, amategeko ndetse n’iyo kuba amafaranga akoreshwa mu gihugu yashyirwa mu yandi igihugu cy’akarere gikoresha hatagombye ko abanza gushyirwa mu madorali.
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale

Ibitekerezo 0