{Kuva muri Werurwe 2013 kugera muri Werurwe 2014, umutungo w’abahehrwe 85 ba mbere ku isi wiyongereyeho miliyoni 668 z’amadorari buri munsi. Ibi bisobanuye ko buri munota, umuherwe umwe yinjije byibura igice cya miliyoni y’amadorari nk’uko bitangazwa na Oxfam. }

Mu cyegeranyo cyakozwe hagamijwe gushyira iherezo ku busumbane mu bukungu kigashyirwa hanze n’Umuryango Oxfam utegamiye kuri Leta; byagaragaye ko abaherwe 85 ba mbere ku Isi, bihariye kimwe cya kabiri cy’umutungo w’Isi muri rusange.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko iyo Isi yibasiwe n’ikibazo cy’ubukungu (crise economique/economic crisis), abaherwe ni bwo barushaho kwigwizaho imitungo nk’uko bitangazwa na 7sur7 dukesha iyi nkuru.

Bill Gates ni we uyoboye uru rutonde
Bill Gates ni we uyoboye uru rutonde

Ikinyamakuru Forbes gitangaza ko muri 2009, abaherwe batunze za miliyari bari 793 mu gihe uyu munsi babarirwa kuri 1645. Abantu 7 ku 10 batuye mu bihugu birangwamo uru rwobo rw’ubusumbane mu bukungu rwakucutse mu myaka 30 ishize.

Oxfam mu cyegeranyo cyayo igaragaza ko ubusumbane bukabije mu by’ubukungu bushobora kuba imbogamizi ku kurwanya ubukene, kubangamira uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, indwara zo mu mutwe, bishobora kuba intandaro y’ibyaha by’ubugizi bwa nabi n’urugomo kuko ngo mu bihugu bigaragaramo ubusumbane bukabije mu by’ubukungu, ubwicanyi bwikubye inshuro 4 ugereranyije n’aho ubusumbane budakabije.

Bill Gates, Umuherwe uyoboye abandi aramutse yiyemeje kubikuza amadorari ye yose uko yakabaye, hanyuma agakoresha miliyoni imwe y’amadorari buri munsi; byamusaba byibura imyaka 218 kugirango ayamare.

Sergey Brin na Larry Pge, bafite urubuga rwa Google, bari kuri uru rutonde rw'abaherwe
Sergey Brin na Larry Pge, bafite urubuga rwa Google, bari kuri uru rutonde rw'abaherwe

Abaherwe bose baramutse batanze umusoro ungana na 1.5% muri 2014, aya mafaranga ashobora kwishyurira ishuri no kuvuza abana bose bo mu bihugu 49 bikennye kurusha ibindi ku Isi.

Ubusumbane mu by’ubukungu ni ikibazo gikwiye guhangayikisha buri wese njk’uko bitangazwa na Oxfam. Abana bakomoka ku babyeyi b’abaherwe bo ku rwego rwo heuru, bakura bafite icyizere kitajegajega ko nabo bazakira.

Ibi rero ni ko bigenda no ku bakomoka mu miryango ikennye kuko nabo baragwa bwa bukene bw’ababyeyi hatitawe ku bushobozi n’ubumenyi by’abana. Ibi bikaba bibangamira politiki yo kwigira (self-made man) aho umuntu ukora cyane ashobora guhirwa bikamuviramo no gukira.

Ubusumbane bukabije mu by’ubukungu buterwa n’impamvu 2 zirimo capitalisme ikabije ndetse no kutavugirwamo kw’abantu b’ibikomerezwa basa n’abafite ijambo rya nyuma kuri politiki z’ibihugu bitandukanye. Aba bakaba bashinjwa kwegurira amahirwe yose abantu bifite ari nabyo bituma aribo bakomeza kugwiza ubutunzi bapyinagaza abandi.

Carlos Slim Helu wo muri Mexique
Carlos Slim Helu wo muri Mexique

Mu bantu 30 bayoboye urutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi hagaragaraho umunyafurika umwe ari we Aliko Dangote ukomoka muri Nigeria akaba ari ku mwanya wa 29, afite miliyari 22.8 z’amadorari ya Amerika. Uru rutonde rwiganjemo Abanyamerika 20, rugaragaraho abanya Hong Kong 2, Abafaransa 2, Umunya-Canada 1, Umutariyani 1, Umunya-Suwede 1, Umunya-Espagne 1, n’Umunya-Mexico 1.

Muri aba 30 kandi hagaragaro abagore 4 gusa aribo Christy Walton uri ku mwanya wa 8, Alice Walton ku mwanya wa 10, Liliane Bettencourt ku mwanya wa 13 na Jacqueline Mars ku mwanya wa 26.

Umunyamerika Bill Gates ni we uza ku mwanya wa mbere na miliyari 81.2 z’amadorari, Umunya Mexico Carlos Slim Helu akaza ku mwanya wa 2 na miriyari 79.5 nk’uko bitangazwa na Forbes magazine.

Aliko Dangote, ni we Munyafurika wenyine uza mu baherwe bakomeye
Aliko Dangote, ni we Munyafurika wenyine uza mu baherwe bakomeye
Carlos Slim Helu wo muri Mexique
Carlos Slim Helu wo muri Mexique