Ni ibyavugiwe mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru byahuje abakiliya ba NCBA Bank Rwanda muri Musanze. Byahuje kandi abayobozi b’inzego zitandukanye, haba ku rwego rw’Intara, abacuruzi, abashoramari, imiryango ishingiye ku myemerere na ba rwiyemezamirimo.

Icyo gikorwa cyabereye kuri Grotta Resort cyabaye urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gushimangira ubufatanye, mu gihe Akarere ka Musanze gakomeje kwigaragaza nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere mu Rwanda, kandi kakaba kari mu turere turi gutera imbere ku muvuduko munini.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye ubufatanye bwa NCBA Bank Rwanda, yerekana ko buzafasha guteza imbere ubukungu bw’Akarere ka Musanze kabumbatiye ubukerarugendo.

Ati “Muri Musanze, twishimira kuba umutima w’ubukerarugendo mu gihugu, ariko dufite n’inzozi zikomeye zo kuba igicumbi cy’ubucuruzi kizakurura ishoramari mu bijyanye n’imyubakire, ubucuruzi, n’amahoteli."

Yakomeje ati “Gufatanya na NCBA bizafasha abashoramari gushora imari mu bikorwaremezo bishya mu gihe dushyira mu bikorwa igishushanyombonera bizafasha mu guteza imbere ubukungu.”

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yashimangiye uruhare rwayo mu gukemura ibibazo bishingiye ku mari no guteza imbere ubukungu.

Ati “Uruhare rwa NCBA ni uguhuza ibisubizo by’imari n’intego z’iterambere rya Musanze. Duhari kugira ngo twongere twemeze ko twiteguye gushyigikira Musanze gukura byihuse kandi mu buryo buboneye, tunafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo rusange cy’ubukungu bw’u Rwanda.”

Mu myaka itatu ishize NCBA Bank Rwanda ikorera i Musanze, yaguye umubano n’abakiliya ndetse n’inzego zaho.

NCBA Bank Rwanda yiyemeje gushyigikira iterambere ry’Umujyi wa Musanze
NCBA Bank Rwanda yiyemeje gushyigikira iterambere ry’Umujyi wa Musanze
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yashimangiye uruhare rwayo mu gukemura ibibazo bishingiye ku mari
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yashimangiye uruhare rwayo mu gukemura ibibazo bishingiye ku mari
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye ubufatanye bwa NCBA Rwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye ubufatanye bwa NCBA Rwanda
Habayeho n'umwanya wo gusabana mu mbyino gakondo
Habayeho n'umwanya wo gusabana mu mbyino gakondo