Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Ugushyingo 2025, aho ibiti byatewe ku buso bwa hegitari zirenga 27, mu kagari ka Buguli gaherereye mu murenge wa Rukomo, akarere ka Kamonyi.
Ibiti byatewe ku bufatanye na ISARO Econext, ikigo cyo muri Afurika gikoresha ikoranabuhanga mu kubungabunga ibidukikije, binyuze mu mushinga wacyo Eco Forest.
Buri giti cyatewe kibarurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS, kigakurikiranirwa hafi mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibiti byangirika nyuma yo guterwa.
Iri koranabuhanga kandi ryorohereza abahinzi gutanga amakuru y’ibiti ku gihe bifashishije telefoni, aho bafatanya n’abagize ISARO Econext mu kugenzura imikurire y’ibiti, uko byitabwaho, ubuziranenge bwabyo ndetse n’umubare w’ibyangiritse bikeneye gusimbuzwa.
Umuyobozi Mukuru wa ISARO Econext, Gasaro Christian, aganira na IGIHE yavuze ko biteguye gukorana n’abaturage, hakurikiranwa imibereho y’ibiti byatewe.
Yagize Ati “Iri koranabuhanga rizafasha I&M Bank Rwanda, kwegera abaturage ariko tunagenzura imikurire y’ibiti byatewe, kuko ntabwo biba byoroshye kubona umufatanyabikorwa utanga ibiti ibihumbi 10, agafatanya n’abaturage barenga 150, batuye mu kagali kamwe.”
Muri uru rugendo umuturage ubonye kimwe mu biti byatewe kigize ikibazo azajya amenyesha ibi bigo akoresheje porogaramu ya Eco Forest, abadafite smartphone bagakoresha uburyo bw’akanyenyeri (USSD) kugira ngo igiti gisimbuzwe.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko bahisemo gutera ibiti bagamije kwegera abaturage, bakanarengera ibidukikije.
Ati “Twahisemo gutera ibiti hamwe n’abahinzi, dukemura ibibazo byinshi icyarimwe. Birimo kwirinda imihindagurikire y’ikirere, kurinda ubutaka n’amazi, no kongera umusaruro w’ibiribwa, rero ntabwo dutera ibiti gusa, ahubwo turi kubaka imibereho n’ubushobozi mu baturage. Ibi bihura neza n'intego ya I&M Bank yo kurengera abaturage, ari nako bitanga inyungu zigaragara kandi z’igihe kirekire.”
Ibiti byatewe ni ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto, birimo ibya avoka na gereveriya. Byatoranyijwe kuko bizwiho gukomeza ubutaka, kurwanya isuri, gutanga imbuto ziribwa, kurwanya ihindagurika ry’ikirere ndetse no gusukura umwuka abantu bahumeka.
I&M Bank (Rwanda) Plc yanatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku baturage 2000 batuye muri Buguli, mu rwego rwo gusigasira imibereho yabo myiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Mandela Innocent, yasabye abaturage kubyitaho kugira ngo bizatange umusaruro byitezweho.
Ati “Kuri twebwe nk’abayobozi babana n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi n’imibereho myiza twabyakiriye neza cyane, ariko tunasaba abaturage kurinda ibiti bahawe, kuko igiti kugira ngo gikure gikenera byinshi, birimo kucyitaho, kugiha ifumbire ihagije no kukirinda kwangirika, kandi natwe tubijeje kubaba hafi.”
I&M Bank Rwanda, ni banki y’ubucuruzi yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963 yitwa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda [BCR]. Mu 2012 yahinduye izina ihabwa iryo ikoresha ubu.
Ni imwe muri banki zihagaze neza, dore ko inyungu yayo y’igihembwe cyarangiye ku wa 30 Nzeri 2025, yageze kuri miliyari 17,8 Frw, bisobanuye izamuka rya 46% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka wari wabanje.
Iyi banki isanzwe ikora ibikorwa byinshi bigamije kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange hatagendeye ku kuba ari abakiliya babo.



















Ibitekerezo 0