IGIHE

Goma: Abagore bigaragambije kubera ibura ry’amazi kandi akenewe mu kwirinda Ebola

0 8-09-2019 - saa 12:31, IGIHE

Abagore amagana batuye mu Mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu bakoze imyigaragambyo mu ituze kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, basaba ko bayahabwa nka bumwe mu buryo bwabafasha kurushaho kwirinda icyorezo cya Ebola.

Ni imyigaragambyo yari irangajwe imbere n’imiryango itangukanye irengera abagore ikorera mu mujyi wa Goma. Bagendaga bafite amajerikani arimo ubusa n’ibyapa byanditseho ngo “turasaba amazi mu kwirinda Ebola.”

Ni urugendo bakoze rugera kuri kilometero esheshatu nk’uko Radio Okapi yabitangaje. Bageze ku buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru basaba ko bakemurirwa ikibazo cy’amazi meza, mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w’umuryango uharanira kurengera umugore n’umwana, AIDPROFEN, Passy Mubalama, yagize ati "Mu byo abaturage bo mu duce twugarijwe n’icyorezo cya Ebola basabwa, harimo gukaraba intoki, nyamara abarenga bitatu bya kane by’abatuye umujyi wa Goma n’agace ka Nyiragongo, ntabwo bagira amazi meza."

Yasabye ubuyobozi kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bukabagezaho amazi meza.

Umujyi wa Goma uheruka kugaragaramo icyorezo cya Ebola, ndetse abenshi mu bayitahuweho yarabahitanye. Kugeza ubu imaze guhitana abasaga 2000 muri RDC.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza