Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko mu mezi atatu ya 2026 (Mutarama, Gashyantare na Werurwe) abantu 7.638 basuye iyi Pariki binjiriza u Rwanda ibihumbi 685$ angana na miliyari 1 Frw.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe, Umugwaneza Clarisse, yabwiye ko umubare munini w’abayisuye bangana na 46% ari Abanyarwanda.
Umugwaneza yavuze ko iyi mibare yiyongereye ugereranyije n’iyo mu mezi atatu ya mbere ya 2025, biturutse ku bindi byiza byongewe muri iyi pariki birimo, Rope Course na Zipline. Zipline yatumye abasura Canopy Walk biyongera.
Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bwa kilometero kare 1.020. Ifite umwihariko w’ishyamba ry’ibiti bikuze ribumbatiye amasoko y’amazi y’urubogobogo.
Inyamaswa ziboneka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zirimo amoko 13 y’ibisabantu, amoko 85 y’inyamabere, amoko 300 y’inyoni, amoko 40 y’ibikururanda n’amoko 38 y’ibikeri.
Ibikorwaremezo byubatswe muri iyi pariki birimo ikiraro cyo mu kirere, umugozi wa zipline na ‘rope course’ byiyongereye ku byiza karemano isanganywe bituma isigaye isurwa cyane n’abantu batandukanye.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni iya kabiri mu bunini nyuma ya Pariki y’Akagera. Iherereye mu majyepfo y’u Burengerazuba bw’u Rwanda, ikanakora ku mirenge 23 yo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba, na Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu 2004 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ishyamba rya Nyungwe ryari icyanya gikomye ihindutse Pariki y’Igihugu. Ibi byatumye mu 2020, u Rwanda rugirana amasezerano n’Ikigo African Parks agiha uburenganzira bwo gucunga iyi pariki mu cy’imyaka 20.
U Rwanda binyuze muri gahunda yo gusaranganya n’abaturiye pariki amafaranga ava mu bukerarugendo, rwageneye imishinga yo mu turere dutanu dukora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, inkunga ya miliyari 1 na miliyoni zirenga 280Frw azakoreshwa mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturiye iyi pariki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!