IGIHE

Mr Eazi, Bruce Melodie na Meddy mu banyamuziki bagaragaye mu muhango wo Kwita Izina

0 25-09-2021 - saa 07:13, Mukahirwa Diane

Mr Eazy, Meddy, Bruce Melodie, Sherie Silver, Juno Kizigenza na Ariel Wayz nibyo byamamare mu muziki byagaragaye mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingangi 24 baherutse kuvuka mu miryango itandukanye y’izi nyamaswa ziba muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, ku nshuro ya 17, iyi nshuro wababaye hifashijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Abana b’ingagi biswe amazina uyu munsi ni abavutse nyuma y’itariki ya 6 Nzeri 2019. Bakaba biswe amazina mu byiciro bitanu bigizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo n’ibyamare mu muziki.

Muri abo harimo umuririmbyi wo muri Nigeria Mr Eazi wise umwana w’ingagi ‘Sangwa’ na Bruce Melodie wamwise ‘Kabeho’.

Abandi banyamuziki batanze ikaze ku matsinda y’ababaga bagiye kwita amazina, nk’umuhanzi Meddy akaba yakiriye icyiro cya mbere, umubyinnyi mpuzamahanga Sherie Silver yakiriye icyiro cya gatatu. Aba bombi bakaba barise amazina abana b’ingagi mu myaka yashize.

Kwita Izina byari ibirori bibereye ijisho ababikuriiranye bakaba basusurukijwe na Juno Kizigenza na Ariel Wayz bakunzwe mu muziki nyarwanda, Itorero Intayoberana na ryo ricinya akadiho.

Mu bindi byamamare byagaragaye muri uyu muhango harimo abakinyi ba PSG, Arsenal ndetse n’abanyamakuru bafite amazina akomeye hano mu Rwanda nka Anitha Pendo na Isheja Sandrine ukorera Kiss Fm wari mu bayoboye uyu muhango.

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda. Watangijwe mu 2005, abarenga 300 nibo bamaze kwitwa amazina ukaba hagamije kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu.

Bruce Melodie yise umwana w'ingagi 'Kabeho'
Mr Eazi yise umwana w'ingangi Sangwa
Meddy yatanze ikaze ku bise amazina mu cyiciro cya mbere
Sherie Siliver yakiriye icyiciro cya gatatu cy'abise amazina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza