Nta musinzi bashaka ubarogoya cyangwa ngo ikirahure kimeneke bibe ikimenyetso cyo kwizihirwa [bimwe bavuga ngo zaryoshye] ahubwo thé vert, ka mushikaki ka 200 Frw, igikoma [ntikiri icy’ababyeyi gusa], na capati n’udushyimbo byatuma ugaba utwawe udacunze neza.

Nyamirambo isanzwe ari umujyi w’ikimenyabose ariko nubwo bimeze bityo, mu mpamvu yakundwaga hiyongereyeho kuba noneho ifite agace kahariwe abanyamaguru.

Saa tatu z’ijoro ku wa Gatandatu, mu mujyi rwagati abantu ni urusorongo baragenda umwe ku wundi bataha. Kuva kwa Rubangura kugera kwa Makuza ni uko bimeze. No muri Car Free Zone hari bake, biganjemo ama-couple yatangiye kwizihiza umunsi w’abakundana mbere y'igihe. Ukomeje imbere ukagera kuri Onatracom, utangira kumva impinduka.

Nyamirambo irihariye, kuyigeramo mu masaha y’ijoro wumva rwose uvuye ahantu hamwe ugeze ahandi. Hanyuma rero iyo ugeze mu Biryogo, ubona itandukaniro, ubona ukuntu uyu mujyi uri ku rundi rwego.

Mu masaha y’ijoro, muri Car Free Zone yo mu Biryogo abantu baba bakubise buzuye, guhera saa moya z’ijoro kugera saa tanu. No kubona aho wicara biba bitoroshye.

Mu yandi magambo, muri iki gihe ni ho umujyi wimukiye, uhasanga ibintu byose wakenera cyane ariko umwihariko wayo n’ubundi kuva mbere. Haba hari cya cyayi gikundwa n’abakuru n’abato, thé vert, capati, udushyimbo, n’ibindi.

Aka gace kitwa Tarinyota, ubu ushatse wahita Shira inyota kuko umuntu wahageze ahava nta kidodo mu gifu. Muri Mutarama nibwo aka gace karimbishijwe, imihanda yako isigwa amarange ku buryo abantu bahabona mu yindi sura.

Kuva ubwo abantu batangiye kuba urujya n’uruza. Umuntu asigaye ava ku Kimironko iyo ruguru kwa Mushimire, agatega ipikipiki cyangwa se akatsa imodoka ye agiye kwizihirwa muri Tarinyota.

Hari abagabo babwiye IGIHE ko aho kugira ngo basohokane abagore babo muri hotel zihenze zo muri Kigali, basigaye bahitamo kujyana nabo muri Car Free Zone yo mu Biryogo.

Icyashara cyaratumbagiye

Ahari Car Free Zone mu Biryogo, mbere hari inzu nyinshi zicururizwamo ibyuma by’imodoka. Hambere muri aka gace, kugira ngo ubeho byagusabaga ikintu kimwe, kuba uzi nibura gukanika imodoka.

Ubukanishi bwari icyita rusange kuko kubona umusore utari umukanishi mu myaka yo hambere byari igitangaza. Sheikh Musa Fazil Harerimana usigaye ari Visi Perezida mu Nteko Ishinga Amategeko, ni umuhamya.

Yakuriye mu Biryogo aha Tarinyota ari umusore ukunda gutembera no kubyina. Aherutse kubwira IGIHE ko urungano rwe rwose ubuzima bwari ubukanishi.

Ati “Iyo baririmba ngo umurimo ni uguhinga wowe ugasanga iwanyu ntaho guhinga hahari urumva ko ari ukwishakisha ukareba ibigutunga. Abenshi nkanjye iwacu bajyaga Tarinyota, ni umuhanda wa kabiri ku w’iwacu witwaga Barabara B, abenshi muri bakuru n’urungano rwanjye bajyaga aho bagahereza cyangwa baba bamaze kwiga imodoka bagakora ubukanishi.”

“Iyo mvuze ishuri ntugire ngo hari ishuri ryari rihari, barakubwiraga ngo duhereze amavuta ukabikora bakagira utuntu bagutuma nawe ukamenyera gutyo.”

Ubu Tarinyota ntikiri iy’abakanishi itamirijwe n’amagaraje ahubwo ni agace nyaburanga gakurura abantu amagana. Nko mu masaha y’ijoro muri iki gihe, niba utemberera muri Kigali, waba uzi ahantu wasanga abantu nka 300 cyangwa 400 bicaye ahantu hamwe? Nta na hamwe usibye Tarinyota!

Abacururiza aha, basobanura ko kuva hashyirwa Car Free Zone, imihanda yaho igasigwa amarange, batangiye kujya babona amafaranga batatekerezaga ko bakozaho imitwe y’intoki.

Umukobwa umwe ucururiza aho, yavuze ko ari ubwa mbere muri Tarinyota uzenguruka hose ugasanga Capati zashize.

D'Acquin Niyomizero usigaye ufite restaurant muri aka gace, yatangaje ko kuva uyu muhanda wasigwamo amarange, ingano y’ibyo acuruza yikubye nk’inshuro eshanu.

Ati “Byikubye nka gatanu, kubera ko abantu baza hano kureba uyu muhanda. Bava Kimironko, i Kanombe, baje mu kwishimisha. Mbere bumvaga ko ari mu gace k’ibirara, bazi ko uhageze yibwa. Ariko ubu abantu babaye benshi no gucuruza biriyongera. Niba waracuruzaga Capati 100, ubu zageze kuri 200 cyangwa 400.”

Muri Tarinyota, abantu ba mbere bahagera saa moya mu gitondo bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo. Ubwo ni udushyimbo, icyayi na Capati. Bakagaruka saa sita noneho n’ijoro usibye gufata amafunguro bakajya no kuharuhukira.

Abacuruzi baho bakomeje umwihariko wabo, ariko bongeramo ubwoko butandukanye bw’icyayi. Batangiye kujya bacuruza ikinono n’isombe, abakunzi b’akabyeyi [agakoma] nabo barahagera rwose bakakabona, aba mushikaki bazishikuza amasaha yose.

Ni ahantu umuntu utanywa inzoga agera akizihirwa. Nta musinzi uhabona kuko ibintu byose bihacururizwa, ni ibinyobwa bidasembuye gusa.

Na RBC ntihumbya muri Tarinyota

Na mbere hose, byari bizwi ko Nyamirambo ari Umujyi udasinzira ku buryo n’umuyobozi wese yabaga azi uko agomba gutwara uyu mujyi w’amateka mu Rwanda.

Kuva noneho Tarinyota yajyamo Car Free Zone, RBC nayo yabibonye kare, ihashinga ihema ikingiriramo. Abakozi bayo baba bahari kuva mu gitondo saa moya kugera amasaha yo gutaha ageze.

Byari bitangaje kubona umusore ugiye kwikingiza saa yine n’igice z’ijoro. N’aho kure mu mahanga uzambwire niba bihaba!! Nyamirambo igira ibyayo, bisaba rero kujyana nayo kugira ngo iterambere ryihuta.

Niba utaragera mu Biryogo, uzasimbukireyo wumve umwuka mushya wa Kigali. Nta mukanishi n’umujura muzakubitana nk’uko byari bimeze kera ahubwo ubu ni agace k’abantu biyubashye.

Umuziki wo ni munange, kuko ntibyashoboka ko Biryogo itana nawo. Twizere ko atari bya bindi byo guharara, Biryogo izakomeze uku!

Icyayi ni icyita rusange ku mafunguro ushobora kubona mu Biryogo
Icyayi ni icyita rusange ku mafunguro ushobora kubona mu Biryogo
Mushikaki ntizishobora kubura muri Tarinyota ariko ubu iyo utinze usanga ab'inkwakuzi baziguze dore ko banatwara impamba
Mushikaki ntizishobora kubura muri Tarinyota ariko ubu iyo utinze usanga ab'inkwakuzi baziguze dore ko banatwara impamba
Uyu muhanda wahinduye agace ka Biryogo, urakubahisha mu gihe mbere byari bizwi ko ari mu birara, mu bakanishi no mu mabandi
Uyu muhanda wahinduye agace ka Biryogo, urakubahisha mu gihe mbere byari bizwi ko ari mu birara, mu bakanishi no mu mabandi
Mu masaha y'umugoroba, aho kugira ngo abantu bicare mu ngo, basigaye bajya Tarinyota bagasabana
Mu masaha y'umugoroba, aho kugira ngo abantu bicare mu ngo, basigaye bajya Tarinyota bagasabana
Ba mucoma bakora guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa tanu z'ijoro abantu batashye
Ba mucoma bakora guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa tanu z'ijoro abantu batashye
Ni inde wavuze ko gusangira n'inshuti yawe bisaba ibya mirenge?
Ni inde wavuze ko gusangira n'inshuti yawe bisaba ibya mirenge?
Iri funguro riramutse ribuze mu Biryogo, ubuzima bwahagarara...
Iri funguro riramutse ribuze mu Biryogo, ubuzima bwahagarara…
Urubyiruko rw'i Nyamirambo rwaciye ukubiri n'utubari ruyoboka Car Free Zone yo mu Biryogo
Urubyiruko rw'i Nyamirambo rwaciye ukubiri n'utubari ruyoboka Car Free Zone yo mu Biryogo
Udushyimbo tw'i Nyamirambo sha!
Udushyimbo tw'i Nyamirambo sha!
Umuziki nawo uba uri hafi ku buryo ab'inkwakuzi bawukata bagashinga amavi hasi
Umuziki nawo uba uri hafi ku buryo ab'inkwakuzi bawukata bagashinga amavi hasi
Uzambwire aho umuntu yizihirwa, agahagarara hejuru y'intebe atasomye ku gatama... Nyamirambo igira ibyayo!
Uzambwire aho umuntu yizihirwa, agahagarara hejuru y'intebe atasomye ku gatama… Nyamirambo igira ibyayo!
Biba ari ibyishimo gusohokana n'inshuti mu Biryogo muri iki gihe
Biba ari ibyishimo gusohokana n'inshuti mu Biryogo muri iki gihe
Umugoroba wo mu Biryogo usigaye ari umwihariko muri iki gihe
Umugoroba wo mu Biryogo usigaye ari umwihariko muri iki gihe
Uramenye ntuzavuge nabi Kiyovu nugera mu Biryogo...
Uramenye ntuzavuge nabi Kiyovu nugera mu Biryogo…
Abantu basigaye basohokera mu Biryogo ku bwinshi baturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Abantu basigaye basohokera mu Biryogo ku bwinshi baturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Mu masaha ya saa yine z'ijoro ni uku muri Tarinyota byari byifashe
Mu masaha ya saa yine z'ijoro ni uku muri Tarinyota byari byifashe

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin