One&Only Gorilla’s Nest ni hoteli y’akataraboneka iherereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu nzira igana mu Birunga, yihagazeho mu biciro kuko kuyicumbikamo ku ijoro bisaba kwishyura agera kuri miliyoni 3.5 Frw mu cyumba cya make ku ijoro.
Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine, icyiciro cya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni nako bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza.
Iyi hoteli yubatse ku buso bungana na hegitari 35, aho yubatse hahoze hari hoteli yitwa Gorilla’s Nest. Imirimo yo kuyubaka yamaze imyaka igera kuri ibiri, yuzura itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika. Imaze gutanga akazi ku bantu 120 bahoraho barimo abanyarwanda 100.
Mu Ukwakira 2019 nibwo iyi hoteli yatangiye gukora ariko ntabwo yari yagafunguwe ku mugaragaro.
Kuva mu kwa gatanu kugera mu kwa cyenda, nibwo iba ifite abashyitsi benshi. Imboga zose zitekerwa abashyitsi muri iyi hoteli, zihinze mu bice byayo. Amoko y’ibyatsi ibihumbi 36 niyo yatewe mu ishyamba ririmo iyi hoteli.
One and Only Gorilla’s Nest yiyongereye ku zindi nyubako ebyiri zikomeye zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu bice by’ibirunga, zirimo Bisate lodge kuri uyu wa Gatanu yahawe inyenyeri eshanu na Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, yatangije ibikorwa mu Rwanda ku wa 1 Kanama 2019.
Ije nyuma ya hoteli igezweho imaze igihe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, International One & Only Resorts, iyi ikaba ari ishami ryayo.
Iri ku muhanda wo mu Kinigi ugana mu BirungaHoteli iri hagati mu ishyamba ry'inturusuUtu tumodoka nitwo twifashishwa kujyana abantu ku cyumba kimwe uvuye ku kindi kuko hagati yabyo haba harimo interaNi hoteli itangiza ibidukikije na mba ahubwo yubatswe mu buryo ibibungabungaAhantu hose hatakishijwe ibikoresho bya kinyarwanda birimo nk'imigongoKubera amahumbezi yo mu Ntara y'Amajyaruguru, muri iyi hoteli hahora hari akayaga by'umwihariko kubera ko iri mu ishyambaNubwo ari hoteli ihenze, ibyumba byayo uko ari 21 bihora bifite abantu. Magingo aya, kimwe nicyo cyonyine kidafite umuntuIcyumba cya make ni uku giteye. Iki cyishyurwa agera kuri miliyoni 3.5 Frw ku ijoro rimweIcyumba cya make ni uku giteye. Iki cyishyurwa agera kuri miliyoni 3.5 Frw ku ijoro rimweMinisitiri Ingabire Paula arebera mu cyuma cyifashishwa n'abashaka kureba ahirengeyeImboga zikoreshwa muri iyi hoteli zagiye zihingwa ahantu habugeneweAbakozi bayo batojwe kwakirana urugwiro abayiganaGuverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV aganira na Minisitiri w'Ikoranabunga na Inovasiyo, Paula Ingabire, bitabiriye umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro
Amafoto agaragaza uko mu byumba hameze
Ingagi Suite yihagazeho kuko kuyiraramo ari $5,900Izi nyubako ziri ahantu hizihiye ba mukerarugendoVirunga Suite ni inzu yakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuruSilver back Suite ni inzu nayo iboneka mu Kinigi, muri One & Only Gorilla's NestTwo Bedroom Forest Lodge yo kuyiraramo ni $3,825Mu rwogero ni uku hamezeOne & Only Gorilla’s Nest na yo ni hoteli y'inyenyeri eshanu iri i Musanze mu gace gakurura ba mukerarugendo. Yubatse mu buryo zihagaze ku byuma bishinze mu butakaOne&Only Gorilla’s Nest, ni imwe muri hoteli zifite inyenyeri eshanu zibarizwa muri MusanzeIfite ibyangombwa nkenerwa kandi bigezweho, biri ku rwego mpuzamahangaIzi nyubako zishinze ku byuma, ku buryo umuntu aba ari hagati mu biti by'inturusuIyi nyubako yagenewe ubwogero bufasha benshi kuruhuka boga
Ibitekerezo 0