IGIHE

Ubwiza bwa One&Only Gorilla’s Nest, hoteli y’i Musanze yishyurwa 3600 $ ku ijoro (Amafoto)

16 27-02-2020 - saa 13:05, Philbert Girinema

One&Only Gorilla’s Nest ni hoteli y’akataraboneka iherereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu nzira igana mu Birunga, yihagazeho mu biciro kuko kuyicumbikamo ku ijoro bisaba kwishyura agera kuri miliyoni 3.5 Frw mu cyumba cya make ku ijoro.

Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine, icyiciro cya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni nako bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza.

Zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ubugeni.

Ibyumba icumi biri mu cyiciro cya mbere, byishyurwa 3600 by’amadolari ku ijoro rimwe naho icyumba cya menshi ni ibihumbi 10500 by’amadolari gishobora kwakira nk’abakuru b’ibihugu.

Mu mafaranga umuntu yishyura, haba harimo ibyo kurya n’ibyo kunywa. Ibintu byose byubatse ibyumba by’iyi hoteli bikozwe mu mbaho nubwo bifashwe n’ibyumba.

Iyi hoteli yubatse ku buso bungana na hegitari 35, aho yubatse hahoze hari hoteli yitwa Gorilla’s Nest. Imirimo yo kuyubaka yamaze imyaka igera kuri ibiri, yuzura itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika. Imaze gutanga akazi ku bantu 120 bahoraho barimo abanyarwanda 100.

Mu Ukwakira 2019 nibwo iyi hoteli yatangiye gukora ariko ntabwo yari yagafunguwe ku mugaragaro.

Kuva mu kwa gatanu kugera mu kwa cyenda, nibwo iba ifite abashyitsi benshi. Imboga zose zitekerwa abashyitsi muri iyi hoteli, zihinze mu bice byayo. Amoko y’ibyatsi ibihumbi 36 niyo yatewe mu ishyamba ririmo iyi hoteli.

One and Only Gorilla’s Nest yiyongereye ku zindi nyubako ebyiri zikomeye zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu bice by’ibirunga, zirimo Bisate lodge kuri uyu wa Gatanu yahawe inyenyeri eshanu na Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, yatangije ibikorwa mu Rwanda ku wa 1 Kanama 2019.

Ije nyuma ya hoteli igezweho imaze igihe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, International One & Only Resorts, iyi ikaba ari ishami ryayo.

Iri ku muhanda wo mu Kinigi ugana mu Birunga
Hoteli iri hagati mu ishyamba ry'inturusu
Utu tumodoka nitwo twifashishwa kujyana abantu ku cyumba kimwe uvuye ku kindi kuko hagati yabyo haba harimo intera
Ni hoteli itangiza ibidukikije na mba ahubwo yubatswe mu buryo ibibungabunga
Ahantu hose hatakishijwe ibikoresho bya kinyarwanda birimo nk'imigongo
Kubera amahumbezi yo mu Ntara y'Amajyaruguru, muri iyi hoteli hahora hari akayaga by'umwihariko kubera ko iri mu ishyamba
Nubwo ari hoteli ihenze, ibyumba byayo uko ari 21 bihora bifite abantu. Magingo aya, kimwe nicyo cyonyine kidafite umuntu
Icyumba cya make ni uku giteye. Iki cyishyurwa agera kuri miliyoni 3.5 Frw ku ijoro rimwe
Icyumba cya make ni uku giteye. Iki cyishyurwa agera kuri miliyoni 3.5 Frw ku ijoro rimwe
Minisitiri Ingabire Paula arebera mu cyuma cyifashishwa n'abashaka kureba ahirengeye
Imboga zikoreshwa muri iyi hoteli zagiye zihingwa ahantu habugenewe
Abakozi bayo batojwe kwakirana urugwiro abayigana
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV aganira na Minisitiri w'Ikoranabunga na Inovasiyo, Paula Ingabire, bitabiriye umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro

Amafoto agaragaza uko mu byumba hameze

Ingagi Suite yihagazeho kuko kuyiraramo ari $5,900
Izi nyubako ziri ahantu hizihiye ba mukerarugendo
Virunga Suite ni inzu yakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru
Silver back Suite ni inzu nayo iboneka mu Kinigi, muri One & Only Gorilla's Nest
Two Bedroom Forest Lodge yo kuyiraramo ni $3,825
Mu rwogero ni uku hameze
Inzu zubatse mu buryo zihagaze ku byuma bishinze mu butaka
One&Only Gorilla’s Nest ni nshya mu zakira ba mukerarugendo basura ibirunga
Ifite ibyangombwa nkenerwa kandi bigezweho, biri ku rwego mpuzamahanga
Izi nyubako zishinze ku byuma, ku buryo umuntu aba ari hagati mu biti by'inturusu
Iyi nyubako yagenewe ubwogero bufasha benshi kuruhuka boga

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Jmy 2020-02-29 03:09:22

@Rukara USD 3,600 not 360

2
Mutezintare 2020-02-29 01:12:56

Hazagire imbwa yibesha ngo igiye gusenya ibyo twubatse, ntazamenya ikimukubise! Thanks HE

3
Arexis 2020-02-28 18:10:01

Yewe amaso ararya inda ikaburara

4
Kwirarira 2020-02-28 10:28:22

Icyo cyumba gisigaye mukimbikire,ndakishyura. Ndabona bitakiri ngombwa gupfa ngo umuntu ajye mu ijuru.

5
Kamuzinzi Florece 2020-02-28 09:31:26

One can think that it is a dream yet its realityI think Our Country is above imagination. Iam so proud to be a Rwandese and to have his H.E President Paul Kagame as a President Bravo Mr. President

6
bobo 2020-02-28 03:30:24

ndemeye kbs iyi htel imeze neza kbs. abanyaakuru mujye muhatubera naho twe kwinjiramo ngo tuharebe wapi. ark mumbwire iriya pisine n,imbeho ya hariya bizamo ? cg bogana amakoti !!!!!

7
Rukara 2020-02-27 17:24:40

Yewe, ubanza umunyamakuru yibeshye. Ngo $3600 ku ijoro rimwe gusa?? Cyangwa ni $360. Vraiment hagire umbwira niba yibeshye kuko ndumva ari menshi cyane. Ariko ari $360 nanjye nazayiraramo nje mu rugo.

8
Muhubiri 2020-02-27 16:37:47

Ibi bituma Filemon Mateke arwara umutima. Harya Rud Urunana ngo yifuza gutera ikica ikanasenya uzi Hotel za Kinigi? Byababera ibyago bibeshye.

9
jean pierre 2020-02-27 12:34:21

that’s shows that is a good governance ...special his excellence keep moving forward with confidence

10
rwagitare 2020-02-27 12:00:37

umva ndemeye pe. ariya mafranga irayakwiye pe

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza