IGIHE

Tujyane i Rubavu y’amahumbezi; Umujyi uberwa n’ibirori (Amafoto)

0 27-10-2024 - saa 07:32, Kwizera Hervé

"Iyi ’weekend’ tujye i Rubavu se?", "Ese wazansohokanye i Rubavu?", "Tuzajyane i Gisenyi ku mucanga ku mazi...", "Mu kwa buki se muzajya i Rubavu?" Ngira ngo ntihashobora gushira icyumweru byibuze utumvise umwe mu bantu muziranye avuga imwe muri izo nteruro cyangwa isa na zo.

Rubavu yahindutse umujyi w’imyidagaduro, kuko usanga cyane cyane nko mu mpera z’icyumweru, abategura ibitaramo batandukanye, batagipfa kurenza amaso uwo mujyi; aba-Djs bakomeye usanga nta ’Weekend’ y’ubusa hatagize abajyayo gususurutsa abahatemeberera n’abahatuye.

Nubwo hari indi mijyi myinshi ikora ku Kiyaga cya Kivu, Rubavu isa n’iyirusha igikundiro kuko benshi mu bifuje kujya ku mucanga wo ku Kivu kuruhuka, usanga ahamubangukira ari ukujya ku gice cya Rubavu.

Uko uwo mujyi urushaho gukundwa no kugendwa na benshi baturutse mihanda yose, bituma n’abahakorera ibikorwa bitandukanye by’umwihariko iby’ubucuruzi no gutanga serivisi, bagenda batera imbere kandi umubare w’ababikora ukiyongera.

Si ibyo gusa kandi kuko ari umujyi uri gukura n’ingoga, uri guturwa cyane kandi abawutuye bakubaka inyubako zijyanye n’icyerekezo, muri make ubaye uzi Umujyi wa Kigali uwa Rubavu utawuzi, akagupfuka amaso akaguterekayo, wayafungura uvuga ko uri mu kandi gace ka Kigali utari uzi, bitewe n’inyubako zihazamuka umunsi ku munsi, yaba izo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi.

Niba udaheruka muri uyu mujyi cyangwa utarawugeramo, ukumva bawuvuga gusa, IGIHE yarawugusuriye, ku buryo ushobora kureba amafoto atandakunye agaragaza ubwiza bw’uwo mujyi, nubwo inkuru mbarirano ituba, ariko bishobora kugutera ishushyu na we ryo kuzasura uwo mujyi cyangwa kuzasubirayo niba warahagiye.

Amafoto yo mu Mujyi wa Rubavu

Twinjiye mu Karere ka Rubavu, gakunzwe na benshi ku bw'umwihariko wako mu kugira ahantu henshi ho kuruhukira n'imyidagaduro.
Ahaherereye ikigo cya vision jeunesse nouvelle giteza imbere impano z'urubyiruko mu byiciro bitandukanye
Umujyi wa Rubavu ukundwa n'abatari bake, abashaka kuruhuka bakanyurwa n'ibyiza biwutatse
Imwe mu nyubako ikorerwamo ubucuruzi butandukanye mu mujyi wa Rubavu, ikabamo n'akabari gakundwa na benshi
Inzu zicumbikira abagenda Rubavu ni nyinshi kandi zitanga serivisi nta makemwa
Utubari dutandukanye turi kuri aka karere twakira benshi baba baje kuryoshya i Rubavu
Ni aho bya binyobwa bya BRALIRWA bikundwa na benshi, byengerwa
Icyambu cya Rubavu cyoroheje ubuhahira hagati ya Rubavu n'utundi turere dukora ku Kivu
Ahakorera uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bikundwa na benshi
Aho bapakirira ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye byoherezwa hirya no hino mu gihugu no hanze
Uruganda rwa BRALIRWA rumaze kuba ubukombe
Uruganda rwa BRALIRWA ni kimwe mu bikorwa binini biri muri aka Karere ka Rubavu
Imikorere muri Rubavu iragenda kuri benshi bayikoreramo
Ku rwinjiriro rwo ku Cyambu gishya cya Rubavu
Ikivu gikundwa na benshi
Ikiyaga cya Kivu kibereye ijisho
Ku mucanga ku mazo y'ikiyaga cya Kivu, ahakunda kuruhukirwa na benshi
Umuhanda mwiza werekeza ku Kiyaga cya Kivu
Umusigiti uri muri uyu mujyi, mu gace ahanini kiganjemo Abayislam
Uru ni urusengero rwa ADEPR na rwo rwubatswe mu buryo bugezweho
Stade Umuganda yubatswe n’abaturage mu 1982. Yavuguruwe bwa mbere mu 2011 ubwo yiteguraga kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 11, yongera kuvugururwa mu 2015
Ni Stade yakirirwaho imikino n'amakipe abiri y'i Rubavu (Marine FC na Etincelles fc) ndetse na Rutsiro FC y'i Rutsiro.
Umujyi wa Rubavu urangwamo isuku ishimwa n'abawugenda
Inyuma ha Stade Umuganda ni uko hagaragara
Abakorera ubucuruzi butandukanye i Rubavu bavuga ko bugenda neza kuko ari umujyi ugendwa n'abataruka mihanda yose
Umujyi wa Rubavu ni umujyi ubereye ijisho, ukurura abawusura
Umunsi ku munsi i Rubavu hazamuka inyubako zigezweho
Ni umujyi uhoramo urujya n'uruza rw'abantu
Ni umujyi umaze guturwa na benshi harimo abahabonye amahirwe yo gukura ubucuruzi n'irindi shoramari
Muri Mbugangari haturwa n'abasirimu benshi b'i Rubavu
Iyo uri mu mujyi wa Rubavu ubona imisozi myiza ikikije uwo mujyi
Ahazwi nka Mbugangari ni hamwe mu haturwa cyane
Uyu mujyi ugenda wubakwamo inyubako nziza zo guturwamo
Ikirere cya Rubavu ku mugoroba
Iyo uri muri uyu mujyi ubasha no kubona bimwe mu birunga hakurya yawe
Inyubako zizamuka umunsi ku munsi muri uyu mujyi
Imihanda yamaze kugezwa hirya no hino ndetse no mu ma "cartier"
Imimturirwa iriganje mu mujyi wa Rubavu, ukorerwamo na benshi
Imwe mu nyubako zikiri nshya zikomeje kuzura muri uyu mujyi, zigenewe gukorerwamo ubucuruzi butandukanye
Ubuntu House, inyubako iri mu mujyi wa Rubavu rwagati isa n'izingiro ry'ibikorwa byinshi by'ubucuruzi
Ni umujyi ukikijwe n'imisozi myiza kandi aho uba witegeye ibirunga
Isoko rya Rubavu rihoramo urujya n'uruza rw'abantu, cyane ko benshi bavuga ko bahabona ibintu byiza kandi bya make
Ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu si inkuru mbarirano, bugaragarira buri wese
Ni ahantu habereye gusohokera, ku bashaka kuruhuka no kwishimisha
Ku Kivu neza neza hubatse amahoteli9 menshi, abantu bakunda gucumbikamo biyumvira amahumbezi y'ikiyaga
Ikivu ni ahantu nyaburanga hakunda gusurwa n'abatari bake baba baje kwihera ijisho ubwiza bwacyo
Abasura Ikivu banyurwa na byinshi
Ubwiza bw'Ikiyaga cya Kivu bukurura ba mukerarugendo benshi
Ku kirengarenga iyo wicaye hafi y'ikiyaga cya Kivu ni uko izuba rirenga uribona
Mu kivu rwagati ahacukurwa gaze metane
Aha ni ku birobya Polisi muri ako karere, byerekana imbaraga ziba zashyizwe mu gucunga umutekano w'abakagana
Hotel zitandukanye zakira ba mukerarugendo n'abandi bagana aka Karere kuje ibyiza
Aha ni kuri Banki Nkuru y'Igihugu ishami rya Rubavu
Ni ishami na ryo rigira akazi kenshi cyane ko Rubavu ihana imbibi na RDC
Hari insengero na za Kiliziya byubatswe mu buryo bugezweho
Uyu ni umuhanda uherutse kubakwa mu tundi duce tw'uyu mujyi mu rwego rwo kurushaho kunoza imigenderanire
Aha ni ku biro by'Akarere ka Rubavu, ni inyubako nziza na yo ibereye ijisho
Hari ubusitani hirya no hino burimbishije uyu mujyi
Aha ni ku biro byh'iposita muri aka karere
Ni uku itatswe yerekana ko wageze ku gicumbi cy'ibyiza ku Kiyaga cya Kivu
Iyi ni imwe muri rond-point izwi na benshi mu bagenda uyu mujyi kuko uyitungukiraho ukiwinjiramo
Ni Umujyi utatse ibyiza byinshi
Imihanda myiza ya kaburimbo ni yo usanga hirya no hino mu bice byose by'uyu mujyi
Udite imodoka ntabura aho akura ibitoro
sSitasiyo za Lisansi na zo ntizahatanzwe kuko ari umujyi ugendwa cyane
Ni icyambu gihuza Rubavu n'utundi turere dukora ku Kivu ndetse na RDC
Icyambu cya Rubavu cyuzuye vuba ni kimwe mu byerekana iterambere ry'uyu mujyi
Gare ya Rubavu uyisangamo urujya n'uruza rw'abantu baba baje gusura aka karere
imihanda myiza uyisanga muri uyu mujyi
Imwe mu nyubako z'ubucuruzi zigezweho zuzuye mu Mujyi wa Rubavu
Iyi nyubako y'ubucuruzi yitezweho guteza imbere Akarere ka Rubavu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza