"Iyi 'weekend' tujye i Rubavu se?", "Ese wazansohokanye i Rubavu?", "Tuzajyane i Gisenyi ku mucanga ku mazi…", "Mu kwa buki se muzajya i Rubavu?" Ngira ngo ntihashobora gushira icyumweru byibuze utumvise umwe mu bantu muziranye avuga imwe muri izo nteruro cyangwa isa na zo.
Nubwo hari indi mijyi myinshi ikora ku Kiyaga cya Kivu, Rubavu isa n'iyirusha igikundiro kuko benshi mu bifuje kujya ku mucanga wo ku Kivu kuruhuka, usanga ahamubangukira ari ukujya ku gice cya Rubavu.
Uko uwo mujyi urushaho gukundwa no kugendwa na benshi baturutse mihanda yose, bituma n'abahakorera ibikorwa bitandukanye by'umwihariko iby'ubucuruzi no gutanga serivisi, bagenda batera imbere kandi umubare w'ababikora ukiyongera.
Si ibyo gusa kandi kuko ari umujyi uri gukura n'ingoga, uri guturwa cyane kandi abawutuye bakubaka inyubako zijyanye n'icyerekezo, muri make ubaye uzi Umujyi wa Kigali uwa Rubavu utawuzi, akagupfuka amaso akaguterekayo, wayafungura uvuga ko uri mu kandi gace ka Kigali utari uzi, bitewe n'inyubako zihazamuka umunsi ku munsi, yaba izo guturamo cyangwa iz'ubucuruzi.
Twinjiye mu Karere ka Rubavu, gakunzwe na benshi ku bw'umwihariko wako mu kugira ahantu henshi ho kuruhukira n'imyidagaduro.Ahaherereye ikigo cya vision jeunesse nouvelle giteza imbere impano z'urubyiruko mu byiciro bitandukanyeUmujyi wa Rubavu ukundwa n'abatari bake, abashaka kuruhuka bakanyurwa n'ibyiza biwutatseImwe mu nyubako ikorerwamo ubucuruzi butandukanye mu mujyi wa Rubavu, ikabamo n'akabari gakundwa na benshiInzu zicumbikira abagenda Rubavu ni nyinshi kandi zitanga serivisi nta makemwaUtubari dutandukanye turi kuri aka karere twakira benshi baba baje kuryoshya i RubavuNi aho bya binyobwa bya BRALIRWA bikundwa na benshi, byengerwaIcyambu cya Rubavu cyoroheje ubuhahira hagati ya Rubavu n'utundi turere dukora ku KivuAhakorera uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bikundwa na benshiAho bapakirira ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye byoherezwa hirya no hino mu gihugu no hanzeUruganda rwa BRALIRWA rumaze kuba ubukombeUruganda rwa BRALIRWA ni kimwe mu bikorwa binini biri muri aka Karere ka RubavuImikorere muri Rubavu iragenda kuri benshi bayikoreramoKu rwinjiriro rwo ku Cyambu gishya cya RubavuIkivu gikundwa na benshiIkiyaga cya Kivu kibereye ijishoKu mucanga ku mazo y'ikiyaga cya Kivu, ahakunda kuruhukirwa na benshiUmuhanda mwiza werekeza ku Kiyaga cya KivuUmusigiti uri muri uyu mujyi, mu gace ahanini kiganjemo AbayislamUru ni urusengero rwa ADEPR na rwo rwubatswe mu buryo bugezwehoStade Umuganda yubatswe n’abaturage mu 1982. Yavuguruwe bwa mbere mu 2011 ubwo yiteguraga kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 11, yongera kuvugururwa mu 2015Ni Stade yakirirwaho imikino n'amakipe abiri y'i Rubavu (Marine FC na Etincelles fc) ndetse na Rutsiro FC y'i Rutsiro.Umujyi wa Rubavu urangwamo isuku ishimwa n'abawugendaInyuma ha Stade Umuganda ni uko hagaragaraAbakorera ubucuruzi butandukanye i Rubavu bavuga ko bugenda neza kuko ari umujyi ugendwa n'abataruka mihanda yoseUmujyi wa Rubavu ni umujyi ubereye ijisho, ukurura abawusuraUmunsi ku munsi i Rubavu hazamuka inyubako zigezwehoNi umujyi uhoramo urujya n'uruza rw'abantuNi umujyi umaze guturwa na benshi harimo abahabonye amahirwe yo gukura ubucuruzi n'irindi shoramariMuri Mbugangari haturwa n'abasirimu benshi b'i RubavuIyo uri mu mujyi wa Rubavu ubona imisozi myiza ikikije uwo mujyiAhazwi nka Mbugangari ni hamwe mu haturwa cyaneUyu mujyi ugenda wubakwamo inyubako nziza zo guturwamoIkirere cya Rubavu ku mugorobaIyo uri muri uyu mujyi ubasha no kubona bimwe mu birunga hakurya yaweInyubako zizamuka umunsi ku munsi muri uyu mujyiImihanda yamaze kugezwa hirya no hino ndetse no mu ma "cartier"Imimturirwa iriganje mu mujyi wa Rubavu, ukorerwamo na benshiImwe mu nyubako zikiri nshya zikomeje kuzura muri uyu mujyi, zigenewe gukorerwamo ubucuruzi butandukanyeUbuntu House, inyubako iri mu mujyi wa Rubavu rwagati isa n'izingiro ry'ibikorwa byinshi by'ubucuruziNi umujyi ukikijwe n'imisozi myiza kandi aho uba witegeye ibirungaIsoko rya Rubavu rihoramo urujya n'uruza rw'abantu, cyane ko benshi bavuga ko bahabona ibintu byiza kandi bya makeUbwiza bw'ikiyaga cya Kivu si inkuru mbarirano, bugaragarira buri weseNi ahantu habereye gusohokera, ku bashaka kuruhuka no kwishimishaKu Kivu neza neza hubatse amahoteli9 menshi, abantu bakunda gucumbikamo biyumvira amahumbezi y'ikiyagaIkivu ni ahantu nyaburanga hakunda gusurwa n'abatari bake baba baje kwihera ijisho ubwiza bwacyoAbasura Ikivu banyurwa na byinshiUbwiza bw'Ikiyaga cya Kivu bukurura ba mukerarugendo benshiKu kirengarenga iyo wicaye hafi y'ikiyaga cya Kivu ni uko izuba rirenga uribonaMu kivu rwagati ahacukurwa gaze metaneAha ni ku birobya Polisi muri ako karere, byerekana imbaraga ziba zashyizwe mu gucunga umutekano w'abakaganaHotel zitandukanye zakira ba mukerarugendo n'abandi bagana aka Karere kuje ibyizaAha ni kuri Banki Nkuru y'Igihugu ishami rya RubavuNi ishami na ryo rigira akazi kenshi cyane ko Rubavu ihana imbibi na RDCHari insengero na za Kiliziya byubatswe mu buryo bugezwehoUyu ni umuhanda uherutse kubakwa mu tundi duce tw'uyu mujyi mu rwego rwo kurushaho kunoza imigenderanireAha ni ku biro by'Akarere ka Rubavu, ni inyubako nziza na yo ibereye ijishoHari ubusitani hirya no hino burimbishije uyu mujyiAha ni ku biro byh'iposita muri aka karereNi uku itatswe yerekana ko wageze ku gicumbi cy'ibyiza ku Kiyaga cya KivuIyi ni imwe muri rond-point izwi na benshi mu bagenda uyu mujyi kuko uyitungukiraho ukiwinjiramoNi Umujyi utatse ibyiza byinshiImihanda myiza ya kaburimbo ni yo usanga hirya no hino mu bice byose by'uyu mujyiUdite imodoka ntabura aho akura ibitorosSitasiyo za Lisansi na zo ntizahatanzwe kuko ari umujyi ugendwa cyaneNi icyambu gihuza Rubavu n'utundi turere dukora ku Kivu ndetse na RDCIcyambu cya Rubavu cyuzuye vuba ni kimwe mu byerekana iterambere ry'uyu mujyiGare ya Rubavu uyisangamo urujya n'uruza rw'abantu baba baje gusura aka karereimihanda myiza uyisanga muri uyu mujyiImwe mu nyubako z'ubucuruzi zigezweho zuzuye mu Mujyi wa RubavuIyi nyubako y'ubucuruzi yitezweho guteza imbere Akarere ka Rubavu
Ibitekerezo 0