IGIHE

Ni nde wavuze ko u Bushinwa ari igihugu cy’ubucuruzi gusa? Tujyane mu mijyi itangaje ya Qingdao na Yantai

0 28-06-2026 - saa 11:30, Mugisha Christian

Nigeze kumva abantu bari gutebya i Kigali, bavuga ukuntu u Bushinwa ari igihugu cy’inganda n’ubucuruzi gusa, ku buryo ukandagiyeyo wese aba agiye kurangura ibicuruzwa gusa. Uvuga ibyo aba atarabyibonera n’amaso ye! Ni ukuri koko u Bushinwa ni igihangange mu by’ubucuruzi n’ubukungu, ariko ni n’igicumbi cy’amateka, umuco, ndetse n’ubwiza nyaburanga bwakurura umutima w’uwo ari we wese.

Nk’umunyamakuru, kugira ngo mbone ibi byabaye ngombwa ko mva Murwa Mukuru, Beijing uhoramo urujya n’uruza rw’ibintu byinshi, maze nerekeza mu Burasirazuba mu Ntara ya Shandong; agace gakomeye mu by’ubukungu, gatuwe n’abantu barenga miliyoni 100 kandi kaza mu ntara eshatu za mbere mu Bushinwa zifite umusaruro mbumbe munini kurusha izindi.

Nkigera mu Mujyi wa Qingdao utuwe n’abaturage barenga miliyoni 10, natunguwe cyane n’imiterere yawo. Kimwe mu bintu bitangaje uhita umenya ni Inyanja y’Umuhondo [Yellow Sea].

Iyi nyanja ituma uyu mujyi witwa ‘Pearl of the Yellow Sea’. Ntako bisa gutembera ku nkombe zayo ku mucanga wera, iruhande rwawe hari amazi y’ubururu ushobora kurebamo kugeza ku ndiba.

Intambwe nke uvuye kuri izi nkombe, uhasanga umujyi wa kera wa Laocheng.

Gutembera muri Laocheng ni ibintu bimeze nk’inzozi, ku buryo bishobora no kugutera urujijo. Nubwo uba wumva ko uri muri umwe mu mijyi igezweho mu Bushinwa, imyubakire yaho ikubwira amateka yo hagati y’umwaka wa 1898 na 1914, ubwo Qingdao yari mu maboko y’Abadage.

Aka gace kagizwe n’inyubako za kera z’abakoloni zikibungabunzwe neza, zifite ibisenge by’amabati atukura ndetse n’inkuta zubatse mu buryo bw’i Burayi ku buryo ushobora kwikanga wageze i Bavaria mu Budage.

Urugendo rwanjye rwarakomeje, nyuma y’akanya gato nisanga ku Kiraro cya Jiaozhou Bay [Jiaozhou Bay Bridge].

Iki kiraro cyafunguwe mu mwaka wa 2011, kireshya n’ibilometero 42,5 hejuru y’amazi, iki ni igitangaza mu by’imyubakire. Cyigeze kuba icya mbere kirekire ku Isi.

Kugendera mu modoka kuri iki kiraro mu gicuku ubona amatara ku migozi n’inkingi bigifashe mu mpande ubona amazi gusa, ni ibintu bibereye ijisho ku buryo nahise numva umunaniro n’ibitotsi bishize.

Nasoje iryo joro mu buryo bwiza bushoboka muri Qingdao; Ku muhanda. Umuco wo kurya ibiryo byo mu muhanda ntigeze mbona iwacu aha narawuhasanze.

Sinagombaga gucikanwa n’aya mahirwe. Mu kanya nk’ako guhumbya nisanze ndimo kurya inyama zokeje zirimo ibirungo byinshi. Uramutse ubaye udakunda urusenda aha ntiwakirirwa urebaho. Umuhumuro wazo udasanzwe watizwaga umurindi n’akotsi k’izi nyama kahuraga n’akayaga kava ku nyanja.

Uyu mujyi wateye imbere cyane no mu bikorwaremezo
Mu masaha y'ijoro Qingdao iba irabagirana
Imihanda myinshi iri hafi y'inkombe z'Inyanja y'Umuhondo muri Qingdao
Abasura Qingdao bakururwa n'Inyanja y'Umuhondo
Mu masaha yijoro ni uku Yellow Sea muri Qingdao iba igaragara
Kuva muri Qingdao utariye ibiryo byo ku muhanda ni uguhomba

Nyuma nafashe urugendo ruva Qingdao nerekeza mu wundi Mujyi wa Yantai.

Yantai ikora ku nyanja ebyiri mu buryo bwihariye; aho ikora ku Nyanja ya Bohai mu Majyaruguru y’Uburengerazuba [ahari Umuhora wa Bohai] ndetse n’Inyanja y’Umuhondo mu Burasirazuba no mu Majyepfo.

Feri ya mbere nayifatiye ku ruganda rwenga divayi nziza rwitwa Huadong Baili Winery.

Uru ruganda rwashinzwe mu mwaka wa 1985, rukaba rubarwa nk’uruganda rwa divayi rugezweho mu Bushinwa; urwa mbere mu gihugu mu gukurikiza amabwiriza mpuzamahanga akomeye y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mizabibu na Divayi [International Organisation of Vine and Wine] agenga ikorwa rya divayi ku Isi.

Byari bitangaje kubona uburyo bakoresha ikoranabuhanga rigezweho, nko kuringaniza ubushyuhe mu gihe cyo gusembura divayi [dynamic temperature-controlled fermentation], ibi bikaba byizeza ubuziranenge bwa buri cupa ryose.

Nyuma y’aho ku mugoroba, nerekeje Haichang Fisherman Pier; ahantu nyaburanga hakunzwe cyane hasurwa n’abakerarugendo benshi, ku nkombe z’inyanja hubatse mu buryo bw’i Burayi, haherereye mu Karere ka Laishan mu Mujyi wa Yantai.

Ku muntu wakuriye mu gihugu kidakora ku nyanja, kuba ahantu nk’aha mu Bushinwa byari ibidasanzwe.

Twakoze urugendo rugufi mu bwato twerekeza ahantu hororerwa amafi hazwi nka Marine Ranch. Iki cyanya kiri mu mazi hagati cyubatse mu ishusho y’umukufi w’amabuye y’agaciro, kikaba ari umushinga w’icyitegererezo uhuza ubworozi bw’amafi bukoresha ikoranabuhanga n’ubukerarugendo, hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu nyanja.

Umunsi wakurikiyeho nasuye agace ka Suochengli Block; ishingiro ry’amateka y’Umujyi wa Yantai.

Aka gace kashinzwe mu mwaka wa 1398 nk’ibirindiro by’abasirikare byari birinzwe bikomeye ku ngoma ya Ming [Ming Dynasty], nyuma kaza guhinduka agace k’ubuhinzi n’ubworozi ku ngoma ya Qing [Qing Dynasty].

Gutembera uca iruhande rw’inkuta zaho z’amabuye no mu nzira z’amateka zikibungabunzwe neza, byari bimeze nko gutembera mu nzu ndangamurage.

Hafi aho, hari Umuhanda wa Chaoyang [Chaoyang Street], wahoze ari izingiro ry’ubukungu bwa Yantai nyuma y’uko uyu mujyi ufunguwe nk’icyambu cy’ubucuruzi mpuzamahanga mu mwaka wa 1861.

Kuva mu mwaka wa 2021, imyubakire yawo yo ku ngoma ya Qing yaravuguruwe ihindurwa agace kahariwe umuco wa divayi gasurwa na benshi.

Ni aha naganiriye n’umugabo w’Umushinwa warangwaga n’urugwiro, wavugaga Icyongereza neza cyane. Mu busanzwe biragoye kumva Umushinwa cyane mu bakuze avuga Icyongereza neza, cyane cyane mu bice byo hanze y’Umurwa Mukuru.

Namubajije aho yize uru rurimi, aramwenyura ambwira ko yarwiyigishije wenyine, ko atigeze ajya mu ishuri cyangwa ngo yigishwe n’undi muntu. Ibi byose yabikoze kugira ngo ajye abasha gusangiza amateka y’umujyi we abakerarugendo bawusura.

Nasoreje urugendo rwanjye ku Musozi wa Yantai [Yantai Mountain], umusozi abaturage b’aho bita ’umusozi w’umubyeyi’ [mother mountain] kuko bizera ko ari wo watumye uyu mujyi uvuka. Uyu musozi utoshye uri ku buso bwa hegitari 45.

Nazamutse uyu musozi nyura ku mabuye ateye mu buryo bwihariye n’inyubako zitangaje zo mu kinyejana cya 19 zahoze zikoreshwa n’abahagarariye ibihugu byabo bo mu bihugu 17 bitandukanye mu minsi ya mbere Yantai yabaye icyambu mpuzamahanga.

Ngeze hafi ku mpinga y’umusozi, nahuye n’itsinda ry’abana bambaye imyenda idasanzwe, babyina banaririmba indirimbo gakondo.

Nyuma nibwo nasubije amaso inyuma ndeba uko urugendo rwanjye muri iyi mijyi rwagenze, nibuka amagambo yavuzwe na Pan Shiyou, Umuyobozi mu Mujyi wa Yantai [Standing Committee of Yantai Municipal People’s Congress], ubwo yaduhaga ikaze.

Yagize ati “Twizeye tudashidikanya ko mu gihe muzaba muri hano, muzirebera byinshi, mugasogongera divayi nziza, mukishimira ubu bwiza, mukibonera igikundiro n’urukundo rwa ’Yantai idasanzwe’.”

Ntaha ndongera nkubita akajisho ku Nyanja y’Umuhondo bwa nyuma, mpita mbona koko ko aya magambo y’uyu muyobozi atari amwe asanzwe bimwe by’abanyapolitiki ahubwo yaduhaga isezerano; iryo Yantai na Qingdao byasohoje birenze uko nabitekerezaga.

Yantai ibarizwa mu Ntara ya Shandong, iri muri eshatu za mbere mu Bushinwa zifite umusaruro mbumbe uri hejuru
Yantai isurwa cyane n'abanyamahanga
Uyu mujyi urimo inyubako utasanga ahandi mu Bushinwa
Iki kiraro cyafunguwe mu 2011 kireshya n'ibilometero 42,5
Haichang Fisherman Pier haba inyubako utasanga ahandi mu Bushinwa
Muri aka gace ka Laocheng ushobora kwikanga wageze i Bavaria mu Budage
Uru ruganda rwa divayi ruri mu zikomeye mu Bushinwa
Yantai ikora no ku Nyanja ya Bohai
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza