Nyuma y’ubuhinzi, abaturiye Pariki y’Ibirunga binjiza andi mafaranga atagira ingano bakura ku bikorwa by’ubukerarugendo.

Hari amafaranga bagenerwa na RDB angana na 5% by’amafaranga ba Mukerarugendo baba binjije, hari ayo bahabwa n’ishyirahamwe SACOLA , hari n’andi binjiza ubwabo avuye ku bikorwa bakora nk’ubugeni ibivuyemo bikagurishwa ba Mukerarugendo.

SACOLA yahinduye ubuzima bwa benshi mu Karere ka Musanze

Ishyirahamwe Sabyinyo Community Livelyhood Association (SACOLA), ni umusaruro wavuye ku bukerarugendo.

Ni ishyirahamwe ryashinzwe mu mwaka wa 2004 rifite intego yo kurinda amakimbirane yahoraga hagati y’ubuyobozi bwa Pariki n’abayituriye. Rifite intego yo kurinda Pariki y’Ibirunga ndetse no guharanira imibereho myiza y’abayituriye.

Bamurange Catherine umukozi w’iri shyirahamwe avuga ko batangiye bashyiraho hotel yakira ba Mukerarugendo, Sabyinyo Silverback Lodge, amafaranga avuyemo bakayafashisha abatishoboye bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange ikora kuri Pariki y’Ibirunga.

Yavuze ko bari bagamije kurinda ishyamba ba rushimusi

Ati “Kera abantu bajyaga mu ishyamba bagatungwa n’umuhigo ndetse bagatema n’ibiti byaryo niho twahereye tugira igitekerezo cyo kureba uburyo twakwiteza imbere bishingiye ku bukerarugendo ariko tukarinda n’ishyamba ba Rushimusi.”

Aho iri shyirahamwe rikorera, hubatswe inzu igaragaza amateka y’umwami imeze nk’iy’i Nyanza mu Rukari ifasha abahasura gusobanukirwa neza amateka y’ubwami nayo ituma babona amadorali ya ba Mukerarugendo.

Mu yandi mafaranga kandi iri shyirahamwe rikoresha, hari n’inkunga riterwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.

Bamurange yavuze ko SACOLA yubakiye inzu imiryango itishoboye 30 inaha inka imiryango 500 itishoboye yo mu Mirenge ikoreramo.

Groupe Scolaire Kampanga yubatswe ku nkunga ya SACOLA

Bimwe mu bikorwa remezo bihita bigaragaramo amafaranga ava muri ba Mukerarugendo, hari urwunge rw’amashuri ya Kampanga rwatewe inkunga na SACOLA

SACOLA kandi yahaye iri shuri Mudasobwa 30 zifasha mu myigishirize.

KCCC yahinduye ubuzima bw’urubyiruko

Kinigi Community Commercial Complex (KCCC) ni hamwe muho ba Mukerarugendo baruhukira bavuye gusura ingagi, bakahahererwa ibyangombwa bigaragaza ko basuye ingagi ndetse bakanahasanga ibikoresho binyuranye bigaragaza sosiyete nyarwanda.

Benshi mu bahakorera biganjemo urubyiruko bavuga ko hatumye bahindura ubuzima bwabo.

Butorano Joel w’imyaka 25 uhakorera, yarangije amashuri yisumbuye. Yavuze ko hatuma yishyurira amafaranga y’ishuri murumuna we kandi ngo yanahakuye ikibanza gifite agaciro ka miliyoni n’igice.

Ati “Nahakuye ikibanza cya miliyoni n’igice kandi ubu ngiye gukomeza n’amashuri ya kaminuza.”

RED ROCKS RWANDA ituma ba Mukerarugendo basabana n’Abanyarwanda

Ikigo Red Rocks Rwanda kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi, gituma abanyarwanda bigisha abazungu byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda nko kwenga urwagwa naho abazungu bakigisha abanyarwanda Mudasobwa n’icyongereza.

Bakunzi Gregoire, Umuyobozi w’iki kigo yavuze ko yagize iki gitekerezo agamije kureba uburyo ibyiza umuco nyarwanda wibitseho byakwifashishwa mu kubyarira inyungu abanyarwanda.

Amafaranga ava mu bakerarugendo yishyurwa abaturage baba bigishije ba Mukerarugendo ibikorwa bitandukanye bityo bikabateza imbere.

Abazungu bakunda gusura umuco w’ahandi hari igihe bagera kuri iki kigo cya RED ROCKS RWANDA bagahitamo kujya gusura no kurara mu ngo z’abaturage bagamije kwiga imibereho ya buri munsi n’ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda.

Imiryango yose ituriye Pariki y’Ibirunga intero ni imwe yo gukomeza kwimakaza ubukerarugendo no kurinda ishyamba ba Rushimusi.