Imvugo y’uko i Kigali barara bubaka bugacya bazitaha kuri ubu yamaze gukwira hose mu gihugu kuko nk’umuntu uheruka i Musanze mu 2015, ahageze muri iyi 2022 yasanga impinduka zidasanzwe.
Ni impinduka zigaragarira cyane mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, inyubako z’imiturirwa, amahoteli, amabanki n’ibindi.
Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, yashyizwemo ibikorwaremezo bitandukanye bigamije guhindura isura no gukurura abajyaga gushakira serivisi zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamakuru wa IGIHE wibanda ku gufata amafoto, Irakiza Yuhi Augustin, yatembereye i Musanze ku wa 3 Mutarama 2022, afata amafoto agaragaza imiterere y’uyu Mujyi n’ibikorwa bitandukanye bikomeje kuhashyirwa.
Abashoramari bubaka inzu zigezweho muri Musanze ntibasinzira, bazamura imiturirwa buri munsiAmahoteli ni kimwe mu byiganje i Musanze. Iyi ni Virunga Hotel iherereye muri uyu mujyi rwagatiAmatara yo ku mihanda afite udushya tudasanzwe, iri rifiteho amabara agaragara ku Ibendera ry'u RwandaAhari icyicaro cya Musanze Arts Studio Hub Adventure, inzu y'ubugeni ikomeye mu Mujyi wa MusanzeUyu mwana ufite impano yo gushushanya ni umwe mu bakorera muri Musanze Arts Studio Hub AdventureMashakiro Bienvenue washinze Musanze Arts Studio Hub Adventure na we aba ari mu kazi hamwe n'abo bakoranaHotel Fatuma iri mu zihagazeho ziri mu Mujyi wa MusanzeAbabyeyi b'i Musanze baba bahugiye mu mirimo itandukanye. Uyu yari avuye guhinga atahana n'agatwaro k'ibirayi ndetse n'inkwi zo kuza kubitekaAbakiri bato baba bafite akanyamuneza ku maso banyonga igareAbatwara Umusururu bawuvana mu bice by'icyaro bajya kuwucuruza mu mujyiAbo mu Mudugudu wa Susa barahiriye kudatezuka ku murimoAmabuye azwi nk'amakoro yifashishwa mu kubaka ni imari ishyushye i Musanze n'ubwo mu myaka ishize yafatwaga nk'umwandaArabanza agasogongera akumva ko uyu musururu uryoshyeMusanze yahoze yitwa Ruhengeri, aha ni mu Kagari ka RuhengeriMusanze ni Umujyi utoshyeMusanze ni akarere kabereye ubukerarugendo. Gaherereyemo Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, iri mu zisurwa ahanini kubera ingagi zo mu misozi icumbikiyeInyubako ya Cathedrale ya Ruhengeri, imwe mu zimaze igihe zubatswe i MusanzeSitasiyo zicururizwaho ibikomoka kuri peteroli zikomeje kubakwa i Musanze ari nyinshiStade Ubworoherane ni yo ikiniraho Musanze FC ndetse ikifashishwa n'Akarere mu bikorwa bitandukanyeUbu buvumo bukunze gukurura ba mukerarugendoUbuvumo buri mu Mudugudu wa Susa, butangirira mu Kinigi bugahinguka i NyakinamaUmusigiti w'Abayisilamu uherereye ahitwa mu IbereshiCathedrale Gatolika ya Ruhengeri iri ahirengereye i MusanzeUrusengero rw'Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhoza iherereye mu Mujyi wa MusanzeIfoto igaragaza Umujyi wa Musanze n'ikirere cya Pariki y'IbirungaImihanda bubakiwe ibafasha gutwara imyaka mu bice bitandukanye bayigeza mu mujyiImihanda ifasha mu buhahirane yarubatswe ku bwinshi muri MusanzeInyubako ikoreramo Ibiro by'Akarere ka Musanze ndetse n'Ishami ry'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RC MusanzeInyubako zizamurwa umunsi ku munsi mu Mujyi wa Musanze. Iyi ni imwe mu zigiye kuzura ndetse iratangira gukoreshwa mu gihe cya vubaKu muntu uzi Musanze yo mu myaka icumi ishize, Muhabura ni hoteli yari igezwehoKu muntu watembereye mu Mujyi wa Musanze, Milano Motel haba icyo kurya no kunywa bihembura benshiMu duce dutandukanye harimo imihanda itandukanye. Ahatari iya kaburimbo harimo ishashemo amabuyeMu marembo y'Ibiro by'Akarere ka Musanze hari ikirango cy'Ingagi nk'ikimenyetso cy'ibyiza nyaburanga bigatatse
Ibitekerezo 0