Uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 11, uteganyijwe tariki ya 5 Nzeri 2015, ukazabera mu Karere ka Musanze mu Kinigi aho abana b’Ingagi 24 bavutse bazahabwa amazina.

Ibi bihembo bizajya bitangwa buri nyuma y’imyaka ibiri hagamijwe kurushaho gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa byo kurinda ibidukikije banashishikarizwa uruhare rwabo mu gutuma ubukerarugendo butera imbere.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Amb. Yamina Karitanyi, avuga ko umuhango wo ‘Kwita Izina’ ukwiye kurenga ku guha abana b’ingagi amazina, ukaba n’umwanya wo kuzirikana no gukomeza kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Kwita izina ntabwo tuzaba twishimira gusa abana b’ingagi 24 bavutse ahubwo ni n’umwanya wo kuzirikana no kwishimira uruhare abaturage, abacunga pariki, amatsinda ashinzwe kubungabunga ibidukikije n’abandi bagira uruhare mu gutuma ingagi ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu mashyamba bibaho neza.”

Avuga kandi ko ari n’umwanya wo kurushaho kuzirikana gahunda leta yihaye yo guteza imbere ubukerarugendo hagamijwe kongera ingano y’abasura u Rwanda n’igihe bamara ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Kwita Izina ni n’umwanya utuma twereka ba bandi basura u Rwanda ahandi hari ibyiza nyaburanga ndetse bakaba barushaho kuhasura no mu yindi minsi atari mu muhango wo Kwita izina gusa”

Umuyobozi Mukuru  Ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Amb. Yamina Karitanyi
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Amb. Yamina Karitanyi

‘Kwita izina’ ntabwo ari bishya mu muco nyarwanda

RDB ivuga ko kwita amazina abana b’ingagi byahozeho mu muco nyarwanda ndetse no mu migenzo ya Kinyarwanda.

Gusa mu rwego rwo kurushaho gushimangira no gushyira mu bikorwa gahunda ya leta y’u Rwanda yo kurinda ingagi n’aho zibarizwa binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, uyu muhango wahawe izina rimwe rizwi nko ‘Kwita Izina’

RDB ivuga ko amazina ahabwa ingagi afasha mu gutuma zikurikiranwa mu miryango yazo n’aho zibarizwa.

‘Kwita Izina’ byatangiye muri 2005 mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abanyarwanda kurushaho kurengera no kurinda ingagi zahigwaga umunsi ku wundi.
Ni umuhango umaze kwitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo ababa mu Rwanda n’abaturutse mu mahanga babarirwa mu bihumbi kuva aho ugiriyeho.

Ibarura riheruka ryo muri 2010 ryerekanye ko umubare w’ingagi ziba muri Pariki y’Ibirunga wiyongereyeho 26,3% ugereranyije n’umubare w’ingagi u Rwanda rwari rufite muri 2003.

Kuva muri 2007, urwego rw’ubukerarugendo ruza ku isonga mu musaruro w’amafaranga igihugu cyinjiza aturutse mu mahanga.

Intumbero ni uko amafaranga uru rwego rwinjiza yakwiyongera ku kigero cya 25% buri mwaka nkuko bikubiye mu ntego za gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri –EDPRS II

Abana b'ingagi 24 nibo bazahabwa amazina
Abana b'ingagi 24 nibo bazahabwa amazina