Icyakora ibyo ni agatonyanga mu nyanja kuko hagenderwa kuri serivisi icumbi ritanga, ingano y’ibyumba umwimerere w’amafunguro n’ibindi.


Mu Rwanda ibyumba by’amahoteli byageze ku 27.938 byakira abakiliya batandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni imirimo ikomeye kuko byiyongereyeho imyumba birenga ibihumbi 11 kuko byanganaga na 16.158 mu myaka itanu ishize.

Ibi byumba bibarizwa mu mahoteli 1.667 atanga serivisi zitandukanye zishingiye ku gucumbikira abantu. U Rwanda rufite hoteli icyenda z’inyenyeri eshanu na 22 z’inyenyeri enye ndetse na hoteli 66 z’inyenyeri eshatu.

Inyenyeri itangwa ite?

Mu Rwanda inyenyeri zitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rukazitanga rugendera ku mabwiriza n’ibipimo biri mu mabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba agenga amacumbi.

Hoteli icyenda z’inyenyeri eshanu u Rwanda rufite harimo Bisate Eco Lodge, Kigali Marriott Hotel, Magashi Camp, One&Only Gorilla’s Nest, One&only Nyungwe House, Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Singita Kwitonda Lodge, The Retreat by Heaven na Serena Hotel Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Hakiza Jackson, yabwiye IGIHE ko nk’abikorera babagira inama yo kubanza gusaba inyandiko zigaragaza ibiranga hoteli y’inyenyeri eshanu mbere yo gutangira kubaka kugira ngo azabe yizeye kuba yabahabwa inyenyeri eshanu koko.

Ati “Mu guhabwa inyenyeri harebwa ibintu byinshi birimo n’ingano y’ibyumba. Ushobora kubaka ibyumba ukabiha metero kare nke ku zigomba kuba zigize ibyumba byo muri hoteli y’inyenyeri eshanu, ugasanga ubuze icyo cyemezo gutyo.”

Kimwe mu bintu by’ingenzi birebwaho kugira ngo amacumbi ashyirwe mu cyiciro cy’inyenyeri eshanu ni icyumba cy’abanyacyubahiro kizwi nka ‘Presidential Suite’.

Ni kimwe mu bintu bitandukanya hoteli y’inyenyeri eshanu n’izindi hoteli zose kuko aba ari icyumba gifite ubushobozi bwo kwakira perezida cyangwa abandi banyacyubahiro bakomeye.

Iki cyumba kigomba kuba kiri ku buso bwa metero kare 175 , gifite icyumba cy’inama, uruganiriro, aho guhindurira imyenda (dressing room), igikoni gifite ibintu byose, ibyumba by’abashinzwe umutekano n’inzira zihariye zo kugera kuri iki cyumba.

Iki cyumba kandi kigomba kuba gifite abakozi bihariye batanga serivisi zikenerwa n’abakirimo.

Amacumbi y’inyenyeri eshanu kandi agomba kuba afite parking zifite serivisi zo kujya guparikira umukiliya imidoka.

Mu gutanga inyenyeri harebwa ku bintu byinshi ku buryo nk’ibitanda byo mu macumbi y’inyenyeri eshanu bigomba kuba biri ku buso bwa santimetero 190 kuri 190 ku bitanda by’umuntu umwe (single bed), ibindi bikagira santimetero 240 kuri 190.

Aya macumbi yose kandi agomba kuba afite icyemezo cya HACCP(Hazard Analysis Critical Control Point) kigaragaza ko yizewe mu gucunga ibiribwa.

Icyakora bitewe n’ubwoko bw’amacumbi, hari ibindi bintu byihariye buri bwoko bw’amacumbi bugomba kugira kugira ngo bube bwashyirwa mu cyiciro cy’inyenyeri eshanu.

Hotel, lodge na resort, imvugo zikunze gutera urujijo benshi

Hoteli

Aya ni amacumbi aba aherereye mu mujyi cyangwa mu nkengero zawo, yoroshye kuyageraho kandi ari hafi y’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi.

Hoteli y’inyenyeri eshanu igomba kuba ifite ibyumba biri ku buso bwa metero kare 25. Ni mu gihe iy’inyenyeri enye aba ari metero kare 20, eshatu bikaba kuri metero kare 15, ebyiri bikaba metero kare 12, na ho imwe bikaba ari kuri meterokare 10.

Ubwiherero bw’icyumba cy’inyenyeri eshanu ntibugomba kuba munsi ya metero kare 8 kandi bukagira Jacuzzi.

Ibikoresho mu bwiherero na byo bigomba kuba ari ibyo ku rwego rwo hejuru, aho nk’amasume agomba kuba afite uburemere (gsm:grams per square metre) nibura bwa 600, mu gihe ayo mu nyenyeri enye aba ari ubu buremere bwa 450.

Mu bijyanye n’amafunguro hoteli y’inyenyeri eshanu igomba kuba ishoboye gutanga amafunguro ya saa sita cyangwa aya nijoro agizwe nibura n’ibyiciro birindwi by’amafunguro, ibinyobwa by’amoko yose ndetse n’utundi dushya bitewe na hoteli.

Hoteli y’inyenyeri eshanu kandi igomba kuba ifite piscine nibura iri ku buso bwa meterokare 75, ahantu ho kwita ku buzima nka spa na gym n'ibindi, kandi byose bifite abakozi babyigiye bo gufasha abakiliya.

Iyi hoteli kandi igomba kuba ifite uburyo bwo kwakira abafite ubumuga, ibyumba byagenewe abafite ubumuga n’ibindi.

Lodge

Lodge ni amacumbi yubatswe ku buryo bujyanye n’imiterere y’ibidukikije cyangwa umuco w’aho aherereye, kandi yubatswe hifashishijwe cyane cyane ibikoresho kamere biboneka muri ako gace. Agomba kuba yarubatswe ku buryo agira ingaruka nke cyangwa nta na zo ku bidukikije.

Ibi ni byo bitandukanya lodge cyane na hoteli kuko inyubako, imitako, ibikoresho, ibiribwa n’ibikorwa umukiliya ashobora kuhakora bigomba kumuhuza n’ahantu ari.

Lodge y’inyenyeri eshanu, ibyumba bisanzwe bigomba kuba bifite nibura ubuso bwa metero kare 25, naho ubwiherero bukagira nibura meterokare 8 kandi bukagira ibikoresho byo kurwego rwo hejuru na Jacuzzi.

Lodge y’inyenyeri eshanu kandi igomba kuba ifite icyumba cyakwakira umuryango kiri ku buso bwa metero kare 70.

Icyo cyumba kigomba kuba gifitemo igikoni, uruganiriro, ibindi byumba bito kandi buri cyose gifite ubwiherero bwacyo, n’ibindi.

Mu bijyanye n’amafunguro, lodge y’inyenyeri eshanu igomba kuba ifite nibura igikoni kimwe kihariye cyiyongera ku gikoni gisanzwe.

Lodge y’inyenyeri eshanu na yo igomba kuba ifite piscine iri ku buso bwa metero kare 75, spa, gym n’ibindi.

Igomba kandi kuba itanga serivisi zo gutembereza abantu mu byanya nyaburanga iherereyemo, ndetse igaragaza uruhare rwayo mu kurengera ibidukikije, ndetse ibiyigize bihura n’urusobe rw’ibidukikije biboneka muri ako gace.

Resort

Aya ni amacumbi akenshi aba aherereye ahantu hakundwa n’abantu bashaka kuruhuka cyangwa kwidagadura, nko mu misozi nyaburanga (scenic mountains), ku nyanja, ibiyaga n’inzuzi cyangwa ahantu ndangamurage.

Resort y’inyenyeri eshanu, ibyumba bisanzwe bigomba kuba biri ku buso nibura bwa metero kare 30, ubwiherero bufite nibura metero kare 10 na Jacuzzi.

Amasume yo muri resort y’inyenyeri eshanu agomba kuba afite uburemere bwa GSM (grams per square metre) 800.

Piscine igomba kuba iri ku buso bwa metero kare 100, ifite spa na gym bifasha abakiliya kuguma kuruhuka.

Nk’amacumbi ari mu misozi cyangwa hafi y’ibiyaga, hoteli y’inyenyeri eshanu igomba kuba ifite serivisi z’ubutabazi bwihuse, umuganga ushobora gutanga ubuvuzi bw’ibanze, n’ibindi byo gufasha umukiliya mu gihe cy’ibyago.

Mu bijyanye n’amafunguro ‘resort’ y’inyenyeri eshanu igomba kuba ishobora gutanga amahitamo menshi y’amafunguro, ndetse n’ibinyobwa by’amoko yose.

Restaurant yayo igomba kuba ifite ubushobozi bwo kwakira nibura 90% by’umubare w’abantu bashobora kurara muri iyo resort.