Icyakora si benshi basobanukiwe n’iki gihugu giherereye mu bilometero hafi 3000 uvuye i Kigali. Ushobora kuba wifuza kuhasura na cyane ko RwandAir igerayo.

Mu by’ingenzi ugomba kumenya ni uko Bénin ari igihugu gikora ku Nyanja ya Atlantique kigahana imbibi na Togo mu Burengerazuba, Nigeria mu Burasirazuba, Burkina Faso na Niger mu Majyaruguru mu Majyepfo hakaba Inyanja ya Atlantique. Umurwa Mukuru ni Porto-Novo.

Ubucuruzi, ubuhinzi, serivisi n’urwego rw’inganda ruri kuzamuka ni zimwe mu nkingi mw’ikorezi z’iki gihugu gituwe n’anakabakaba miliyoni 15, kiri ku buso bwa kilometero kare 114.763.

Muri iki gihugu hakoreshwa Ama-CFA nk’ifaranga ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byinshi bikoresha. Umusaruro mbumbe wacyo ni miliyari 25$, umuturage akabarirwa 1.600$ ku mwaka. Ubukungu bwa Bénin bwazamutseho hafi 8% muri iyi minsi.

Iki gihugu kigizwe n’urubyiruko rwinshi kibarizwamo abaturage bo mu moko agera kuri atandatu arimo, Fon (biganje), Adja, Bariba, Dendi na Fulani. Mu myemerere haba abakirisitu, Aba-Islam n’indi gakondo.

Mu minsi yizihizwa cyane ni uzwi nka Vodun, wizihizwa buri wa 10 Mutarama ugamije kwizihiza umuco wa Bénin n’umurage w’imyemerere yayo.

Bénin ifite amateka menshi ndetse anafitanye isano n’icuruzwa ry’Abacakara ryakorerwaga ku cyambu cya Ouidah. Imigenzo gakondo y’iki gihugu iri muri bimwe bikurura ba mukerarugendo.

Iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’u Bufaransa kuko bwatangiye kugikoloniza mu myaka yo mu 1890 gusa cyaje kubona ubwigenge mu 1960.

Kubera gukolonizwa n’u Bufaransa, muri iki gihugu ururimi ruhuza abenegihugu bacyo ni Igifaransa ariko muri rusange habarizwa indimi gakondo zirenga 50.

Ubuhinzi ni yo nkingi ya mwamba mu iterambere ry’iki gihugu kuko bukorwa n’abaturage bari hagati ya 40% na 70%. Ubuhinzi kandi bugize 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Bénin, iwabo w’ipamba

Ubuhinzi bw’ipamba ni ingenzi cyane muri iki gihugu kuko ku mwaka hasarurwa toni zirenga 630.000 bituma kiba icya mbere muri Afurika ndetse kikaba icya 10 ku Isi gihinga ipamba. Imyumbati n’amateke biboneka cyane muri iki gihugu dore ko ku rwego rw’Isi. Bénin iri ku mwanya wa kane mu bihugu bisarura umusaruro mwinshi w’amateke.

Kuba iki gihugu gikora ku nyanja ya Atlantique bituma kigira ibyambu bikomeye bicishwaho ibicuruzwa byinshi birimo nk’icyambu cya Cotonou kikaba ari na cyo kinini muri iki gihugu.

Iki cyambu cyashinzwe mu 1964 kinyuzwaho hafi 90% by’ibicuruzwa mpuzamahanga biva cyangwa byinjira muri Bénin. Ibi bituma iki cyambu kigira uruhare rwa 60% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Buri mwaka kinyuzwaho toni miliyoni 12 z’imizigo, kikakira ubwato bunini burenga 1000 buba butwaye ibyo iki gihugu cyatumije nk’ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa ibikoresho byo mu nganda, imodoka ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi cyohereza mu mahanga byiganjemo iby’ubwubatsi.

Ku rundi ruhande hari icyambu cya Ouidah cyo gifite amateka ajyanye n’icuruzwa ry’abacakara kuko mu kinyejana cya 17 na 19 cyanyujijweho abacakara bari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri aho bajyanwaga mu bihugu byo mu Majyepfo ya Amerika cyane cyane Brésil.

Kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo mu Burengerazuba bwa Afurika, Bénin izwiho kugira Abanyabugeni ndetse n’ibihangano by’ubugeni byinshi. Bimwe muri ibyo bihangano harimo ibigaragaza icyahoze ari ubwami bwa Dahomey, ndetse n’ibigaragaza ibijyanye n’imyemerere ya Vodun.

Vodun ni umugenzo ukorwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Bénin, Togo ndetse na bimwe mu bice bya Ghana. Uyu mugenzo ukubiyemo ibijyanye n’imyemerere yabo, imbyino, ubuvuzi gakondo, guhuza imiryango ndetse n’indi migenzo itandukanye gakondo.

Iki gihugu gifite imijyi ibiri ikomeye, Porto-Novo ifatwa nk’Umurwa Mukuru ndetse na Cotonou, umujyi munini kurenza iyindi yose, ukaba n’umujyi w’ubukungu ndetse n’imiyoborere.

Porto-Novo nk’umurwa mukuru ugaragaramo ibikorwa bitandukanye biteza imbere abahatuye ndetse n’abawusura. Ibyo bikorwa birimo ubucuruzi bukomeye n’ubuciriritse.

Ubuhinzi buri mu bukorerwa hafi y’umujyi n’uburobyi dore ko uyu mujyi ukora ku nyanja, hakunze kurangwa n’ibikorwa by’ubukorikori, gutwara abantu n’ibintu cyane cyane hifashishijwe zemidjan.

Zemidjan ni ubwoko bwa moto zifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu muri uyu mujyi wa Porto-Novo.

Uyu mujyi kandi unarangwamo amahoteli atandukanye afasha abawutemberamo kuruhuka neza, arimo nka ‘Art Residence Hotel’, ‘Tour Eiffel Hotel Bénin’, ‘Hotel Novella planet’ ndetse n’izindi zitandukanye.

Nutekereza gusura iki gihugu cya Bénin ntuzagire impungenge nyinshi ku bijyanye n’ibiribwa, kubera ko ibiribwa byo muri iki gihugu byinshi binagaragara mu Rwanda, kuko ushobora kuhasanga, imyumbati, ibishyimbo, amateke, umuceri ndetse n’ibindi.

Gusa uzanagerageze andi mafunguro arimo nka Amiwo agizwe n’uruvange rw’ifu y’ibigori, igitunguru, urusenda, amata, tungurusumu. Iyi Amiwo irishwa cyane cyane inkoko, ifi , inyama, ndetse n’isosi.

Mu gihe amafunguro ya Amiwo yakunaniye uzagerageze Akassa, ubu ni ubwoko bw’amafunguro twagereranya n’umutsima w’ibigori ariko woroshye ujya kumera nk’igikoma, kimwe na Amiwo, Akassa ishobora kurishwa ifi ndetse n’inyama y’inkoko.

Abaturage ba Bénin bidagadura binyuze mu mbyino ndetse n’indirimbo gakondo byabo birimo nka Zangbeto. Izi ni imbyino zirimo kuvuza ingoma gakondo zabo, kubyina ndetse no kuririmba.

Harimo kandi na Egungun, ubu ni uburyo bwo kubyina aho abaturage baba bambaye imyenda ifite amabara atandukanye kandi bipfutse mu maso ku buryo utapfa kumenya uri kubyina. Muri iyi mbyino na ho humvikana ingoma nyinshi, imbyino zitandukanye ndetse n’ndirimbo.

Bimwe mu bikurura ba mukerarugendo mu gihugu cya Bénin harimo ingoro y’abami iherereye ahitwa Abomey mu cyahoze ari ubwami bwa Dahomey, iserukiramuco ry’umugenzo wa vodun biri mu bituma bakunda gusura igihugu.

Bakunda no gusura Pariki y’igihugu ya Pendjari, inkombe z’amazi, ibijyanye n’ubudozi bw’imyenda ndetse n’ibindi.

Kuri uyu wa 16 Kanama 2026 ni bwo Perezida wa Bénin, Kossi Mbueke Romuald Wadagani yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, impande zombi zishyize umukono ku masezerano 10 z’ubufatanye arimo amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri.

Uruzinduko rwa Wadagni rubaye nyuma y’amezi make atangiye kuyobora Bénin.

Perezida Wadagni w’imyaka 50 yatorewe kuyobora Bénin ku wa 12 Mata 2026, abonye amajwi arenga 94%. Yarahiriye iyo nshingano ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga.

Yatangiye manda y’imyaka irindwi nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Bénin. Si ubwa mbere Wadagni yari ageze mu Rwanda, kuko muri Nzeri 2023 yarusuye nk’intumwa yihariye y’uwari Perezida wa Bénin, Patrice Talon.

Benin ifite inkombe z'inyanja zibereye ijisho
Benin ifite inkombe z'inyanja zibereye ijisho
Zimwe mu mbyino ziranga umuhango wa Vodun
Zimwe mu mbyino ziranga umuhango wa Vodun
Umujyi wa Porto Novo
Umujyi wa Porto Novo
Umujyi wa Porto Nobo mu masaha y'ijoro
Umujyi wa Porto Nobo mu masaha y'ijoro
Umucanga wo ku nkombe z'inyanja ukundwa na benshi muri Bénin
Umucanga wo ku nkombe z'inyanja ukundwa na benshi muri Bénin
Pariki ya Pendjari ni intaho y'inyamaswa nyinshi zikurura abasura Bénin
Pariki ya Pendjari ni intaho y'inyamaswa nyinshi zikurura abasura Bénin
Ibihangano bigaragaza imibereho ya Bénin mu myaka ya kera bikundwa na benshi
Ibihangano bigaragaza imibereho ya Bénin mu myaka ya kera bikundwa na benshi
Inyubako Inteko Ishinga Amategeko ya Bénin ikoreramo iherereye i Cotonou
Inyubako Inteko Ishinga Amategeko ya Bénin ikoreramo iherereye i Cotonou
Benin ifite inkombe z'inyanja zibereye ijisho
Benin ifite inkombe z'inyanja zibereye ijisho
Icyambu cya Cotonou cyakira ubwato bunini burenga 1000 ku mwaka
Icyambu cya Cotonou cyakira ubwato bunini burenga 1000 ku mwaka
Amafunguro ya Amiwo akundwa cyane muri Benin
Amafunguro ya Amiwo akundwa cyane muri Benin
Arts Residence Hotel ni imwe mu mahoteli akomeye muri Bénin
Arts Residence Hotel ni imwe mu mahoteli akomeye muri Bénin
Arts Residence Hotel ni imwe mu mahoteli akomeye muri Bénin
Arts Residence Hotel ni imwe mu mahoteli akomeye muri Bénin
Amarembo agana ku Cyambu cya Ouidah agaragza amateka y'abacakara
Amarembo agana ku Cyambu cya Ouidah agaragza amateka y'abacakara