IGIHE

Ndahakumbuye! Ibihe byiza nagize mu ijoro namaze mu misozi yo mu Bigogwe

0 30-06-2024 - saa 14:37, Mugisha Christian

Mu minsi ishize nafashe ikiruhuko mu kazi, maze mfatamo umunsi umwe nerekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Nyabihu. Abakunda gutembera, ubu bamaze kumva ko nari ngiye kuruhukira mu misozi yo mu Bigogwe imaze kubaka izina mu rwego rw’ubukerarugendo mpuzamahanga.

Ibiruhuko byanjye nari ngiye kubifashwamo na ‘Visit Bigogwe’ yashinzwe na Ngabo Karegeya. Mu rugabano rwa Nyabihu na Rubavu ahazwi nka ‘Mizingo’ ni ho hari ibiro byabo.

Nkigera ku biro byabo nakiriwe neza, nsangamo amafoto menshi mbajije ibyayo bambwira ko ari ay’abagiye bahasura, ko nanjye mbyemeye iyanjye yazahamanikwa. Nasanzemo kandi urusyo, batangira kunyigisha gusya amasaka.

Sinahatinze kuko nari mfite gahunda yo kubanza kurira umusozi w’Ibere rya Bigogwe, bampa inkoni, dufata n’agakoresho k’umuziki, amacupa y’amazi ubundi dutangira urugendo.

Nta mateka menshi y’uyu musozi nzi, ariko icyo nzi ni uko uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango wiswe ‘Ibere rya Bigogwe’ mu kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nka wo. Ugizwe n’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere.

Uru rutare rugizwe na metero 230 z’uburebure. Byadufashe iminota 49 kugira ngo tube twageze ku gasongero kawo. Twarihuse cyane kuko bambwiye ko abandi bakoresha byibuze isaha imwe.

Uyu musozi ugira n’igice cyo kuwurira ariko hakoreshejwe imigozi, ibikunda gukorwa cyane n’abanyamahanga baba baje kuhasura.

Mu kuzamuka umusozi, mugenda muhura n’ibyatsi byinshi bya kimeza n’ibindi bimera. Byari birimo byinshi ntazi, ariko baransobanuriraga buri uko nabazaga.

Twageze hejuru dufata amafoto, turuhuka iminota mike, turongera turamanuka, kuko n’ubundi igikorwa nyamukuru cyari cyanzanye cyari kitaragera, ariko nari natangiye kuryoherwa.

Twasubiye ku biro bya ‘Visit Bigogwe’ dutegereza iminota mike kugira ngo twerekeze mu misozi yororerwaho inka (mu rwuri). Ni na ho twagombaga kumara ijoro ryose tukagaruka umunsi ukurikiyeho.

Kuva aho werekeza mu rwuri ukora urugendo rw’iminota 25 kuri moto. Nubwo ari harehare, nturambirwa kugenda kuko amaso yawe aba yaryohewe no kubona imisozi myiza y’icyatsi kibisi iba igukikije mu nzira yose, yagenewe ibikorwa byo korora gusa. Ushiduka ugezeyo.

Kuva kuri moto, ujya nyirizina aho mu rwuri na ho harimo akagendo ariko si karekare cyane. Tukimara kugerayo twasanganiwe n’inka yitwa ’Pamela’, indusha abayikurikira ‘followers’ kuri Instagram.

Iyi nka ikunda kuba ahari abantu cyane. Ni byo byatubayeho kuko tukihagera twasanze umushumba ari kwenyegeza igicaniro, tukimara kwicara Pamela iratwisunga.

Twasanze umushumba yahumuje, kandi gukama biri mu byo nashakaga cyane, biba ngombwa ko ntegereza umunsi ukurikiye mu gitondo.

Abantu uhasanga bakwakirana urugwiro rwinshi. Buri wese uhageze aba afite ibibazo byinshi ariko na bo baba biteguye kugusubiza.

Abahasura bagira umwanya uhagije wo kwiga byinshi ku muco Nyarwanda, bibanda ahanini ku kuragira, gukama, kuvugira inka, indyo Nyarwanda n’ibindi.

Amasaha yakomeje kwicuma, cya gicaniro gifata umuriro neza, ari nako umushumba n’abandi twahasanze batuganiriza. Sinaherukaga kota umuriro, byari byiza cyane.
Uheruka ryari kurya ibirayi, ibijumba bigeretse ku bishyimbo? Ni ryo funguro twafashe mu ijoro ryari ririmo imbeho nyinshi cyane, ariko bishobora kuba byaratewe n’akavura gake kaguye.

Ibi biryo bizira amavuta n’ibitunguru twamenyereye ino. Kubirya usomeza amata bikwibagiza ingano y’igifu cyawe.

Twamaze kurya, dusubira ku gicaniro. Inkuru zijyanye n’ubworozi bw’inka, uko ziragirwa, amateka y’u Rwanda n’ibindi byatumye tujya kuryama undi munsi wageze.

Kuryama si mu bitanda cyangwa ibyumba bisanzwe kuko hafi aho haba hari amahema. Wari umunsi wanjye wa mbere ndaye mu ihema.

Mu gitondo biba ari ukuzinduka, ibya ya mvugo y’Umunyarwanda ngo umubyizi ni uwa kare, kuko gukama bikorwa hagati ya saa 06:30 na saa 07:00 z’igitondo.

Ifunguro ryaho ryose ntiriburamo amata, kuko ni cyo twazimaniwe mu gitondo. Amasaha yaricumye, ari nako igihe cyo kuhava cyegereza.

Wari warya akawunga isongesheje amata, ukayirya imboga ari amata usomeza? Ni ryo funguro baduhaye mbere yo kuhava. Yari inshuro ya mbere ndiye ibimeze bityo ariko byari biryoshye cyane.
Ibyiza byaho ntiwabibara ngo ubivemo, byakwiyongeraho ubwuzu n’urugwiro wakiranwa bikaba akarusho ku buryo iyo mbyibutse mba numva nahita nsubirayo. Ndahakumbuye!

Iburyo, ibumoso, imbere n'inyuma nta kindi ubona uretse imisozi myiza cyane yagenewe ibikorwa byo kuragira amatungo gusa
Bigogwe imaze kwandika izina nk'ahantu habereye ubukerarugendo
Aha bwari butangiye kwira, ni ishusho nziza buri wese yanyurwa no kuyibonera amaso ku maso
Aho inka ziragirirwa ni naho zirara, biragoye kuhabona ibiraro byinshi
Iyo foto yafashwe, umwe ari kwitegereza umusozi 'Ibere rya Bigogwe' twari tumaze guterera
Mu Bigogwe hamaze kwigarurira imitima ya benshi, Abaturarwanda n'abanyamahanga bakunda kuhasohokera mu bihe bitandukanye. iri ni rimwe mu mahema yifashishwa n'abashaka kuhamara iminsi
Iyi foto yafashwe tugeze muri kimwe cya kabiri cy'umusozi 'Ibere rya Bigogwe'
Abifuza kuharara, ntibarara mu nzu cyangwa akandi kuko haba hari amahema yabugenewe
Uyu muriro waka kugeza mu gitondo. Hari abakesha bakiri kuganira
Ni inde utanyurwa no kwibonera iyi shusho n'amaso ye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza