Sugeng rawuh! Ikaze i Bali umujyi w’ubukerarugendo ukomeye muri Indonesia umaze gutwara imitima y’abakunda ubukerarugendo hirya ni hino ku Isi, cyane cyane abaryoherwa n’inkombe z’amazi n’umucanga waho utera abahasuye kuhagaruka.
Iki kirwa cyigereranywa na paradizo cyo muri Indonesia cyabaye inzozi za buri wese ushaka kureba ubwiza butatse Isi binyuze mu bukeraruregendo, kuko ni hamwe mu hantu hari ubwiza nyaburanga bubereye ijisho.
Kuva ku biyaga byiza bikikijwe n’imicanga benshi baruhukiraho, amasumo atembana amazi y’urubogobogo, amafunguro adasanzwe, abantu buzuye urugwiro, hoteli zo ku rwego rwo hejuru n’umuco ukungahaye kuri byinshi nibyo usanga muri iki kirwa gifite ubuso bwa kilometer kare 5,780.
Imibare y’ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Bali yagaragaje ko mu 2023 cyasuwe n’abasaga miliyoni icyenda baturutse hirya no hino ku Isi.
Kwinjira muri iki kirwa gisurwa n’imbaga bisaba visa nk’uko bisanzwe hari ibihugu uyibona ugezeyo cyangwa ukayisaba mbere. Ku Banyarwanda bashaka kujyayo iyo uzamarayo iminsi iri munsi ya 30, visa uyihabwa ugezeyo ariko iyo irenga 30 uyisaba mbere.
Mu 2023 abaturage ba Bali babarirwaga muri miliyoni 4.4. Muri iki kirwa bakoresha ururimi gakondo bita ‘Bahasa Indonesia’ ariko Icyongereza kirakoreshwa cyane.
Bali yashyizeho ubukererugendo ku buryo bwisangwamo n’abantu b’ingeri zirandukanye aho hari hoteli zo ku rwego rwo hejuru, gusa bazirikana n’ab’amikoro aciriritse kuko haboneka n’amacumbi aciriritse.
Ibihe byiza byo gusura Bali ni uguhera muri Mata kugeza muri Nzeri kuko nibwo ikirere kiba kimeze neza.
Muri iki kirwa hari uduce dutandukanye ushobora gusura twamamaye turimo ibikorwa byinshi bitandukanye nka Ubud, Kuta, Seminyak, Denpasar n’utundi.
I Bali ni umunezero gusa
Bali ifatwa nk’ikirwa cy’ibyishimo, ari nayo mpamvu benshi bahagereranya na paradizo, bitewe n’ubwiza basangayo bushingiye ku bukerarugendo.
Hamwe mu hantu hakundwa cyane muri Bali ni ‘Berewa Beach’ aha haba umunezero aho abantu baturuka imihanda yose baje kubyinira ku mucanga ukikijwe n’amazi.
Aha hari ‘Finns Beach Club’ aho abantu babyina amanywa n’ijoro iminsi irindwi ku yindi, umwaka ugashira n’undi ugataha. Hari piscine enye nini, restaurant eshatu zo ku rwego rwo hejuru, utubari icyenda n’ibikoni birindwi biteka indyo zitandukanye n’aba-Djs bahora bacuranga.
Muri aya mazi kandi hari ubwato bumeze nka hoteli buhora bugendamo abashaka kwishimisha. Hari ahantu henshi hari umucanga nka Seminyak Beach, Nusa Dua Beach, Echo Beach, Sanur Beach n’ahandi.
Niba ukunda gusura inyamaswa ahantu hanyaho ushobora gusura ni muri ‘Bali Zoo’ . Aha uzasangamo ubwoko busaga 500 bw’inyamaswa burimo intare, ingwe n’izindi nyinshi.
Ikindi hakundirwa cyane ni inzovu ziba mu mazi zikina n’abantu cyane aho bajyamo kuzigaburira, gukina nazo no kuzifotorezaho.
Ugeze muri Bali ushaka kuryoherwa n’ umuco gakondo w’iki gihugu, ntuzakore ikosa ryo gutaha utarebye umukino wa ‘Devden Show’ ukinirwa muri Bali Nusa Dua Theatre, ugaragaza byose wifuza kumenya ku muco w’iki gihugu.
Uwageze kuri iki kirwa ntiyifuza gutaha kuko hari byinshi bimurangaza nko kureba amazi y’amasumo aho hari menshi atandukanye, kureba izuba zirerenga bitewe n’amazi akikije iki kirwa binyura benshi.
Ikindi kintu buri muntu wese wasuye Bali asabwa kugenda aamenye ni insengero zo hambere, abenshi muri iki gihugu ni abahindu, insengero zo hambere zibumbatiye byinshi kuri iryo dini.
Uwageze i Bali ushobora kuhasanga amafunguro atandukanye ariko akundwayo arimo Nasi Goreng . Uyu ni umuceri ukaranze, amakaroni ya Mie Gareng ‘noodles’ , inyama y’ingurube izwi Babi Guling n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!