Ubucuruzi mpuzamahanga buri guhinduka, ariko u Burayi bukomeje gushyigikira ubucuruzi bwisanzuye n’imikoranire mu by’ubucuruzi n’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa babwo bo muri Afurika. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wiyemeje guteza imbere umubano mu by'ubucuruzi urangwa no guhanahana ibicuruzwa na serivisi mu buryo buteganyijwe, buringaniye kandi bugirira impande zombi akamaro.
Uyu mubano ugamije guteza imbere amahirwe mashya, iterambere ry’ubukungu n’iterambere rirambye. Mu gihe Isi ikomeje guhura n'ibibazo bitera ihungabana ry'ubukungu birimo izamuka ry'ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli, ubwikorezi n'ifumbire mvaruganda, bitewe n'amakimbirane ahungabanya amasoko n'itangwa ry'ibicuruzwa, cyane cyane intambara y'ubushotoranyi u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, ubucuruzi bwisanzuye burushaho kugira akamaro.
Inyuma ya buri gicuruzwa kigera ku isoko mpuzamahanga hari imirimo n'abantu bayihariye: umuhinzi wita ku biti by'ikawa mu misozi y'u Rwanda, umuhinzi w'icyayi utegura umusaruro we, koperative ihuza abahinzi bato cyangwa uruganda rushaka amasoko mashya. Kuri aba bose, kugera ku masoko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi bisobanuye kubona inyungu ku musaruro, guhanga imirimo mishya no gushora imari irambye.
Gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ya EBA (Everything But Arms) yujuje imyaka 25 ku wa 4 Ugushyingo, iha u Rwanda amahirwe yo kohereza ku isoko ry’u Burayi ibicuruzwa byose bitarimo intwaro n’amasasu, nta misoro ya gasutamo kandi nta mbogamizi zishingiye ku ngano y’ibicuruzwa byoherezwa.
Guhera umwaka utaha, ku wa 1 Mutarama 2027, gahunda nshya y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yitwa GSP (Generalised Scheme of Preferences) izatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, mu gihe gahunda ya EBA izakomeza gukurikizwa.
Ibi bigaragaza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje guha abohereza ibicuruzwa mu mahanga b’Abanyarwanda icyizere n’umutekano mu bijyanye n'amahirwe yo kugera ku isoko ry'u Burayi.
Imibare irabigaragaza kuko mu mwaka wa 2025, ibicuruzwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watumije mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 118 z’amayero, muri zo miliyoni 26 z’amayero zikaba zarinjijwe hifashishijwe amasezerano n’uburyo bwihariye bugabanya cyangwa bukuraho imisoro ya gasutamo, bikaba bikubye kabiri agaciro k’ibicuruzwa byinjiye muri ubu buryo mu mwaka wa 2024.
Ibi bigaragaza agaciro k’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’uburyo abohereza ibicuruzwa mu mahanga b’Abanyarwanda bagenda barushaho gukoresha amahirwe atangwa n’izo gahunda. Binagaragaza amahirwe ahari kugira ngo ibigo byinshi byo mu Rwanda bibashe kugera kuri rimwe mu masoko manini ku Isi.
Mu by'ukuri, agaciro k'ubucuruzi ntikapimirwa gusa mu mibare, ahubwo gapimirwa no mu mahirwe buhanga ku bantu. Ku Rwanda, ibi bisobanuye amahirwe arushijeho kuba meza ku bahinzi, ibigo by'ubucuruzi bikarushaho gukomera, imirimo mishya ikaboneka ndetse n'ibikomoka ku musaruro w'igihugu bikongerwamo agaciro mbere yo kugera ku isoko.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa icyerekezo cyarwo cyo kugera ku rwego rw'ubukungu buciriritse bwo hejuru bitarenze umwaka wa 2035, kugira urwego rw'abikorera rukomeye, ubuhinzi burushanwa ku masoko no kongera agaciro k'ibikomoka ku musaruro w'igihugu bizaba ingenzi cyane.
Abakora mu nganda n'abahinzi ntibagomba kungukira gusa ku kongera umusaruro, ahubwo bagomba no kubona amahirwe yo kuwutunganya, kuwemeza ko wujuje ubuziranenge, kuwumenyekanisha no kuwugeza ku masoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukorana n’u Rwanda mu gufasha abahinzi, abatunganya umusaruro n’abashoramari baho guhindura amahirwe yo kugera ku masoko mpuzamahanga imbarutso y'iterambere rirambye. Ibyo ni byo umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi aba agomba kugeza ku bo bakorana.
Urugero rw'ubu bufatanye ni imikoranire y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi (NAEB), igamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga.
Ibi birimo kunoza uburyo bwo kugenzura no kwemeza ubuziranenge bw'umusaruro, kuwupima no kureba ko wujuje ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.
Ubu bufatanye bufasha abaguzi b'i Burayi kurushaho kugirira icyizere ibicuruzwa byo mu Rwanda, bukongera ubushobozi bw'u Rwanda bwo guhana ku masoko kandi bugafasha abahinzi kubona amahirwe yo kugeza umusaruro wabo ku masoko mpuzamahanga.
Iyi nkunga kandi iri mu bufatanye bwagutse bwa Team Europe n'urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda. Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'ibihugu biwugize bihuriza hamwe inkunga itangwa mu ngengo y'imari, ubufasha mu bya tekiniki, inkunga z'imishinga n'uburyo bwo gutera inkunga ishoramari, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi, bushobora guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere kandi budaheza.
Ubufatanye bwacu bwibanda ku ruhererekane rw'ibikorwa by'ubuhinzi bifite amahirwe akomeye yo kwaguka no kongera ibyoherezwa mu mahanga, birimo imboga n'imbuto, ubworozi bw'amafi, icyayi, ikawa n'ibindi.
Uretse gufasha u Rwanda kugera ku masoko mpuzamahanga, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi unashyigikira kurushaho kwishyira hamwe k'ubukungu bw'ibihugu byo mu karere, binyuze muri gahunda zigamije koroshya ubucuruzi no kongera ishoramari mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC).
Binyuze muri gahunda nka ‘EAC Market Access Upgrade Programme (MARKUP II)’, dufasha ibigo bito n'ibiciriritse kunoza ireme ry'ibicuruzwa, kongera agaciro kabyo, gukemura imbogamizi zibangamira ubucuruzi no kugera ku masoko yo mu karere ndetse no hanze yako.
Amahirwe y'ubucuruzi atangwa n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ni inkingi ikomeye kandi izakomeza kuba inkingi ikomeye y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, nubwo Isi ikomeje guhura n'ibibazo n'impinduka mu bukungu. Izi gahunda zifitiye inyungu impande zombi, kandi zizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi n'iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda n'ibihugu by'u Burayi.






Ibitekerezo 0