{Ibi ni ibyatangajwe n’abahahira mu isoko rya Kamembe mu Karere ka Rusizi hamwe n’abahacururiza, bose bakaba bavuga ko imyiteguro y’iminsi mikuru isoza ikanatangira umwaka idashyushye nk’uko bisanzwe kubera ibura ry’amafaranga ku bahaha, abacuruzi na bo bakavuga ko nta bakiriya bari kubona nk’uko bisanzwe.}

Ubwo twageraga mu isoko rya Kamembe ku ya 21/012/2012, umunsi usanzwe uzwiho ko abaza guhahira muri iri soko baba ari benshi kurusha indi minsi, twasanze Atari ko bimeze ukurikije uko abaturage bari kwitegura iminsi mukuru isoza umwaka.

Twashatse ku menya impamvu yabyo , tubaza bake mu bo twasanze muri iryo soko, abacuruzi batubwira ko amafaranga yabuze ari yo mpamvu batari kubona abakiriya uko bisanzwe.

Kubera icyo kibazo cy’ibura ry’abakiriya, usanga n’ubonetse agiye kugira icyo agura cyane cyane nk’aho bacuruza inyama (kuko ari na zo benshi baba bahaha mu minsi mikuru) abazicuruza bamurwanira.

Isoko rya Kamembe ni rimwe mu masoko akunze guhahirwamo n’abantu baturutse mu bice binyuranye, ndetse n’abo mu Karere ka Nyamasheke kuko ari ho barangurira ibicuruzwa.