Muri Kanama 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15,7% ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga 2026 byari byiyongereyeho 14,5%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,3%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 20,4%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 24,2% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,6%.

Umuyobozi ushinzwe Politiki y'Ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Kasai Ndahiriwe, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye itangazwa rya Politiki y'Ifaranga n'Ubutajegajega bw’'Urwego rw'Imari ku wa 8 Ukwakira 2026, yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku masoko bizamanuka uko iminsi izajya yibira imbere.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wiyongereye kuva mu mpera za Gashyantare 2026, Amerika na Israel bitangiza intambara kuri Iran, ndetse n’ubu igikomeje.

Imibare ya BNR igaragaza ko mu mezi atandatu abanza ya 2026, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wakomeje kuba hejuru y’imbago yihaye wo hagati ya 2% na 8%.

Prof. Ndahiriwe ati “Iyo dukora iteganyamibare yaba hano mu Rwanda, BNR cyangwa izindi nzego zikora iteganyamibare ku bijyanye n’ubukungu akenshi tunabihuza n’ibihe byagiye bitambuka ufata ngo ese mbere igihe hagiye habaho ibihe nk’ibi byagiye birangira gute? N’iyo intambara yo muri Iran yatinda kurangira, twiteze ko ubukana ku biciro bishobora kugabanyuka cyane cyane kuri peteroli.”

Yasobanuye ko mu 2022, intambara y’u Burusiya na Ukraine igitangira, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibinyampeke n’ifumbire mvaruganda byazamutse cyane mu mezi ya mbere ariko nyuma y’umwaka bigenda bisubira hasi.

Ati “N’ubu rero n’iyo intambara yatinda kurangira ntabwo bishobora wenda kumanuka ngo bigere ku kigero twari turiho mbere y’intambara yo muri Iran ariko abari bafite ubwizigame bwa peteroli bagenda baburekura.”

Mu minsi ishize ibihugu bikize bihuriye muri G7 byemeje ko bigiye gushyira ku isoko utugunguru miliyoni 100 tw’ibikomoka kuri peteroli hagamijwe guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Iran n’izindi zibera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Prof Ndahiriwe kandi yavuze ko ikigo u Rwanda rwashyizeho gishinzwe ingufu kizibanda ku kugeza ibikomoka kuri peteroli byinshi mu gihugu, kizatuma irushaho guhenduka kuko iyo iziye rimwe biba bitandukanye n’uko buri mucuruzi ajya kurangura iye ku giti cye.

Ku wa 29 Nzeri 2026, ubwato bunini bwa MT Sea Wolf, bwagejeje ku Cyambu cya Mombasa toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe bigenewe u Rwanda.

Hari kandi uruganda ruzatunganya ibikomoka kuri peteroli rwatangiye kubakwa muri Kenya n’umushoramari Aliko Dangote, yavuze ko bizagabanya igiciro cyane.

Ati “Nubwo tutaramenya umubare ngo wangana ute, ariko niba peteroli yavaga muri Afurika ikajya gutunganyirizwa hanze ikongera ikagaruka, tukanayigura nitunganyirizwa muri Afurika nk’uko byagenze muri Nigeria igiciro kizagabanyuka, n’icyo giciro cyo kuyijyana no kuyigarura na byo ubwabyo bihita bivaho.”

Uruganda ruteganyijwe kuzura mu 2030, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi. Rwitezweho kugabanya ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba n’amadovize ibihugu byo muri aka karere bikoresha mu kubitumiza hanze.

Biteganyijwe ko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Kenya na Ethiopie bizasaranganya 30% by’imigabane y’uru ruganda ruzashorwaho miliyari 16$.

Prof Kasai Ndahiriwe yahamije ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli nta kabuza bizamanuka
Prof Kasai Ndahiriwe yahamije ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli nta kabuza bizamanuka