Iyi serivisi yateguriwe by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda, igamije korohereza abantu kubona inguzanyo z’igihe gito, bitabaye ngombwa ko bajya kuri banki, buzuza impapuro cyangwa ngo basabwe gutanga ingwate y’umutungo.
Shuga yatangijwe ku mugaragaro ku wa 17 Ukwakira 2026, kuri Stade Amahoro, mu mukino wa CAF Confederation Cup wahuje Rayon Sports FC yo mu Rwanda na Black Bulls FC yo muri Mozambique.
Abakiliya bujuje ibisabwa bashobora guhabwa inguzanyo kuva kuri 500 Frw kugeza kuri miliyoni 1 Frw, bitewe n'ubushobozi bwo kwishyura bagaragaza n'ingano y'inguzanyo bemerewe.
Izi nguzanyo zishobora kwishyurwa mu gihe cy'iminsi irindwi, 14 cyangwa 30, bitewe n'ibisabwa n'ubwoko bw'inguzanyo umukiliya yemerewe.
Kugira ngo umuntu abone iyi serivisi, asabwa gukanda 1825*5#, agakurikiza amabwiriza, akareba ingano y'inguzanyo yemerewe, hanyuma agahitamo amafaranga akeneye n'igihe azayishyuriramo.
Iyo inguzanyo yemejwe, amafaranga yose umukiliya yatse ahita ashyirwa kuri konti ye ya MoMo.
Umuyobozi Mukuru wa MoMo Rwanda, Chantal U. Kagame, yavuze ko iyi serivisi ije gukemura ibibazo by'abantu bakenera amafaranga yihutirwa, cyane cyane urubyiruko rutangiye kwinjira ku isoko ry'umurimo.
Ati “Tuzi ko ku rubyiruko rwinshi rw'u Rwanda, ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bitajya bitegereza ko umunsi wo guhembwa ugera. Waba utangiye akazi, wiga gucunga umushahara wawe wa mbere cyangwa uhuye n'ikibazo gitunguranye gisaba amafaranga, kubona inguzanyo mu buryo bwihuse bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugikemura.”
Yakomeje avuga ko Shuga izorohereza abantu kubona inguzanyo mu buryo bwihuse, binyuze kuri telefoni zabo, ari na ko bashishikarizwa gufata inguzanyo babanje gusuzuma ubushobozi bafite bwo kuzishyura.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko kubona inguzanyo bidakwiye guterwa n'aho umuntu atuye, umutungo afite cyangwa ubushobozi bwo kugera ku ishami rya banki.
Ati “Muri Banki ya Kigali, twemera ko kubona inguzanyo bidakwiye guterwa n'aho umuntu atuye, ibyo atunze cyangwa kuba afite umwanya wo kujya ku ishami rya banki. Hari urubyiruko rwinshi rw'u Rwanda rukora, rwubaka ubucuruzi ndetse runategura ejo hazaza harwo, ariko kubona inguzanyo mu bigo by'imari bikaba byarakunze kurugora.”
Yavuze ko Shuga izafasha abakiliya kubona inguzanyo mu minota mike, anashimangira ko kwishyura ku gihe bizabafasha kugira amateka meza mu bijyanye n'imyishyurire y'inguzanyo, bikazaborohereza kubona izindi nguzanyo mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Ubucuruzi muri Yabx Technologies, Puneet Chopra, yavuze ko iyi serivisi ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw'ibigo bitatu, mu guteza imbere serivisi z'imari zifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda.
Yasobanuye ko Yabx yifashisha ikoranabuhanga ryo gusesengura amakuru y'abakiliya no kugenzura ibyago bishobora guterwa n'inguzanyo, hagamijwe gutanga serivisi zizewe kandi zirambye.
Abakiliya bazajya bishyura amafaranga ya serivisi angana na 7% ku nguzanyo y'iminsi irindwi, 8% ku y'iminsi 14 na 9% ku y'iminsi 30.
Urugero, umukiliya ufashe inguzanyo y'ibihumbi 10 Frw yo kwishyura mu minsi 30, azahabwa ayo mafaranga yose kuri konti ye ya MoMo, ariko nasoza kwishyura azaba yatanze 10.900 Frw.
Abakiliya bazaba bafite n'uburenganzira bwo kwishyura inguzanyo zabo mbere y'igihe cyagenwe, bifashishije telefoni zabo.
Icyakora, gutinda kwishyura bizajya bituma umukiliya acibwa andi mafaranga y'inyongera, ndetse bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwe bwo kongera kwemererwa inguzanyo no ku mateka ye y'imyishyurire.
Kwemererwa inguzanyo n'amafaranga ntarengwa umuntu ashobora guhabwa bizajya bigenwa hashingiwe ku bintu bitandukanye, birimo uburyo akoresha serivisi za MTN mu guhamagara, gukoresha internet na MoMo, igihe amaze akoresha uwo murongo ndetse n'amateka ye mu kwishyura inguzanyo.
Iyi serivisi ihuza ubushobozi bwa MoMo Rwanda mu kugeza serivisi z'imari ku baturage, ubunararibonye bwa Banki ya Kigali mu gutanga inguzanyo n'ikoranabuhanga rya Yabx Technologies mu gusesengura ubushobozi bw'abakiliya bwo kwishyura.
MoMo Rwanda yashinzwe muri Mata 2021 nk'ishami rya MTN Rwanda ryibanda kuri serivisi z'imari zifashisha ikoranabuhanga.
Kugeza ubu, iki kigo gifite abakiliya bagera kuri miliyoni 6,4, aba-agenti barenga ibihumbi 65 ndetse n'abacuruzi barenga ibihumbi 600 bakoresha MoMoPay.







Ibitekerezo 0