Mu mwaka wa 2021 u Rwanda na Congo byakoranye ubucuruzi bwa miliyoni 600 z’amadolari.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hafungurwaga imurikagurisha ndetse n'imurikabikorwa ry'abikorera mu Karere ka Rusizi, Niwenshuti yavuze ko abikorera muri Rusizi bakwiriye gukorana bya hafi cyane na bagenzi babo bo muri Congo.
Ati “ Iyo dukoze imurika gurisha nk'iri bituma bagaragaza ibyabo birimo amamesa natwe bakabona ibyo dukora. Nibwo buryo bwonyine bwa bucuruzi tuvuga dukora bwambukiranya umupaka bwatugiria akamaro [..] ndasaba ko ubutaha mwazatumira abaturanyi bo muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Bamwe mu bitaribiriye iri murikagurisha n'umurikabikorwa ryigajemo ibikorerwa mu Rwanda bavuga ko mu ntangiroro hari kuza abagura bake, icyakora bafite ikizere cy'uko iminsi ikura bazagenda Biyongera.
Iri murikabikorwa ryatangiye tariki 18 Kamena 2022 rikazasozwa kuri 26 Kanama 2022.








Ibitekerezo 0