Imibare igaragaza uko ibyoherezwa mu mahanga byari byifashe muri icyo gihe yerekana ko ikawa yakomeje kuza ku isonga mu byinjirije u Rwanda amafaranga menshi, aho toni 557 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 4,2 z’amadolari.

Ikawa yakurikiwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, aho toni 7185 zinjirije igihugu miliyoni 4,1 z’amadolari. Ibyo bicuruzwa byoherejwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Buhinde, Bangladesh n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Icyayi na cyo cyagize uruhare rukomeye mu kwinjiriza igihugu amadovize, aho toni 404 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 1,1 z’amadolari.

Mu bindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga harimo imbuto, aho toni 716 zinjije amadolari 625.670, zikaba zaroherejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibihugu bya Afurika.

Ibikomoka ku bworozi byoherejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika byari bifite uburemere bwa toni 361, byinjiriza u Rwanda amadolari 595.000.

Imboga na zo zoherejwe mu mahanga zari zifite uburemere bwa toni 253, zinjiza amadolari 344.387. Mu masoko yazo harimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buhinde, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Indabo na zo ziri mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga, aho toni 10 zinjije amadolari 53.828. Zoherejwe mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, u Buholandi n’u Bwongereza.

Muri rusange, imibare yo kuva ku wa 26 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026 igaragaza ko ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda amadolari 11.147.542, bivuye kuri toni 9486.

Iyi mibare igaragaza uruhare  rukomeye rw’ikawa, icyayi, imbuto, imboga, indabo n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kwinjiriza igihugu amadovize.

Avoka iri mu bicuruzwa byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi