{Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu mahanga bamwe batangaza ko badakwiye kubangamirwa no kwirirwa bakoresha ibizamini by’ubuziranenge mu gihe ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge nacyo kiba cyabipimye.}

Thérèse Gakanyi, ufite sosiyeti itunganya ibireti bikavamo imiti itandukanye mu karere ka Musanze, yavuze ko bahura n’ikibazo cyo kubaka ibyemezo by’ubuziranenge ku masoko yo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Yagize ati: “Twifuza ko mu gihe byapimwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge hajyaho uburyo bubihuza bikadufasha gukoresha ibizami kenshi kandi biduhenze, bityo ibicuruzwa bikaba byatinda kugera ku masoko.”

Avuga ko mu Burundi no muri Uganda, naho babasaba kongera gukoresha ibizamini kugira ngo ibi bicuruzwa byemererwe gukoreshwa mu bihugu byabo, ugasanga bidindije igihe bari kumara bohereza ibindi bicuruzwa.

Olivier Rukundo, ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi bw’ibyinjira mu Rwanda mu kigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge, yabwiye IGIHE ko buri gihugu kigira amabwiriza cyubahiriza mu kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa byemerewe kwinjira guhera ku rwego mpuzamahanga, akarere na buri gihugu, akaba ari muri urwo rwego abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga n’ababizana mu gihugu baba bagomba kwegera iki kigo cyikabaha amakuru yose ku bicuruzwa biba byemerewe kwinjira, bityo bakajya bakora ubucuruzi bazi ibyo basabwabyose.

Yagize ati: “Ibicuruzwa byemerewe kuzamu Rwanda ni ibifite imyirondoro mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda (Igifaransa n’Icyonegereza), bigomba kuba bifite amazina, bigaragaza amakuru kuri byo, uburyo bikoreshwa, uburyo bibikwa, bigaragaza igihe bizamara n’igihe byakorewe n’ibindi.”

Avuga ko no kubyohererezwa mu bindi bihugu biba bifite amategeko y’ubuziranenge atandukanye bareba, aho bareba niba bitakwangiza ibidukikije, ubutaka, ubuzima bw’ababikoresha,kureba uburambe bwabyo kandi byujuje ubuziranenge bwose busabwa n’igihugu runaka.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi – NAEB (National Agricultural Export Development Board), gisaba abohereza ibicuruzwa hanze kujya babanza kubaza ibikenewe, bakagira makuru bityo bikaborohereza gukora ubucuruzi, kinavuga ko kibafasha nacyo kubona makuru ku masoko mpuzamahanga,no kubahuza n’ibigo bikorana ngo hihutiswe ibicuruzwa byabo hatabaye ingorane.

Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere – RDB (Rwanda Development Board), muri iki cyumweru cyasinye masezerano y’ubufatanye n’ikigo cyaTrade Mark East Africa, mu kuzamura ishoramari ry’ibyoherezwa mu mahanga mu karere, bakanabagira inama ku bibazo byose bahura nabyo mu kohereza ibicuruzwa n’ibyo bahura nabyo ku masoko mpuzamahanga.

[email protected]