Hari abatari bafite n’urwara rwo kwishima bazira uko bavutse nka Vestine Nyiratebuka uvuka mu Murenge wa Nyabitekeri i Nyamasheke wari warapfukiranywe azizwa ko ari ‘uwasigajwe inyuma n’amateka ba bandi bitaga Abatwa’; hari abari barabuze uko bagana ishuri, abari barabuze umutekano kubera intambara nk’iy’Abacengezi n’abandi mu ngeri zitandukanye.
Aba bose bafite inkuru zikora benshi ku mitima babara, yewe ukagera no ku bari barabuze amasoko y’ibyo bezaga cyangwa abari baraminuje ariko barimwe akazi ku mpamvu zitari ubushobozi buke bwabo ahubwo akarengane n’ibindi.
Ibi, kimwe n’izindi mpinduka zabaye mu mibereho rusange y’Abanyarwanda hari abiyemeje kutazabiceceka kandi bagaharanira ko iryo terambere rikomeza umuvuduko niko guhitamo ko uwatumye ribageraho akomeza urugendo rwo kuyobora u Rwanda.
Abafite ishimwe ni benshi ariko mu buryo bworoshye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ni ikimenyetso cy’ibyo abantu batwaye ku mitima. Bamwe bemeye guhagarika ibikorwa byabo bya buri munsi bahitamo kumukurikira aho aziyamamariza hose nk’igikorwa kingana n’agatonyanga mu Nyanja cyo kugaragaza urukundo bamukunda.
Jean Pierre Rudakubana ni umwe muri abo benshi ufite ishimwe rikomeye kubera Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Uyu mugabo niwe wakoze ubusitani bwo mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu mu Kiyovu hafi ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).
Amavu n’amavuko ya Rudakubana
Rudakubana ni umugabo w’imyaka 43 uvuka mu Karere ka Ngoma ahahoze hazwi nka Kibungo. Niho yarerewe n’umubyeyi we wari umeze ‘nk’indushyi’ kuko yari yarashatse i Kigali ariko akaza kunaniranwa n’umugabo niko gusubira iyo mu cyaro.

Mu buzima bwe, ntiyabashije kwiga amashuri menshi kuko afite atanu abanza gusa azi gusoma no kwandika yewe n’iyo muvugana anyuzamo Icyongereza nk’aho yaminuje. Ikindi kandi ni umuntu ukunda gusenga cyane, bamwe bakunze kwita abarokore. Asobanura ko kubera gukurira mu masengesho yigishijwe n’Imana akaba aribyo bimufasha kwijyana mu mahanga nka Dubai.
Nyuma yo gucikiriza amashuri ye kubera kubura ubushobozi, yumvaga nabona amikoro ashobora kuzagana inzira y’ubucuruzi kuko ba nyirarume bari abacuruzi bakomeye aho muri Kibungo ari ko nabwo abura urumenero niko kugana iy’amasengesho ngo wenda Imana izakingura ijuru.
Ubwo yaganiraga na IGIHE ubwo twamusangaga mu Karere ka Rusizi aho yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame yasobanuye urugendo rw’ubuzima bwe.
Ati “Icyo gihe naravugaga nti wenda mbonye udufaranga duke nanjye nacuruza utuntu, ariko nkumva nta murongo mfite gusa igikuru nkasenga Imana, nkubaha Mama. Muri kwa kundi ndi umwana w’umuhungu mu rugo, bigatuma kwa kundi umuntu abaho imirimo yose narayikoraga. Naratekaga, nkakubura, nkanatera indabo mu rugo. Kwa kundi nateye uturabyo mu rugo Imana ibikuramo impano nkajya ntera no mu baturanyi. Umuturanyi yaza akabona ukuntu nateye mu rugo ati nanjye uzaze unterere. Bigenda bibyutsa impano nza kugeraho mba umu-jardinière bihereye aho.”
Urwo rukundo rwo gutera indabo no kuzitaho ngo rwatangiye afite imyaka 15 y’amavuko bihereye ku kuba yari umuhungu ukora imirimo yo mu rugo y’abakobwa ahanini bishingiye ko yari asigaye ari wenyine kuko abandi bari barapfuye.
Yagize ati “Ahari ubwo ntabwo nagombaga kuba nabikora ni uko nta mushiki wanjye nari mfite. Nageze ubwo nterera indabo abaturanyi bakazajya bampa amafaranga.”
Icyari ugutera indabo cyaje kumuhesha akazi i Kigali
Rudakubana avuga ko ahagana mu 1993 yerekeje i Kigali kureba uwari se ariko wari warashatse undi mugore wa kabiri nyuma yo gutandukana na nyina. Ngo yashakaga kumutakira nibura ngo abe yabafasha kuko bari babayeho mu buzima butari bwiza.
Yagize ati “Barambwiraga ngo Papa wanjye ni Umunyakigali, noneho nyuma nza i Kigali maze kumushaka mu minsi mike nkimubona ndamusuhuza ubwo urumva yari afite undi mugore ariwe mukuru nyuma nsubira iwacu i Kibungo. Naje kongera kugaruka nje gushaka akazi i Kigali, Papa yari yarapfuye. Ubwo ntangira nkora nza kugira amahirwe umuntu ansabira akazi ko gukora Jardin muri Magerwa aho Papa yakoraga nyuma Jenoside iba irabaye.”
Mu 1995 yagarutse mu Rwanda avuye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yarahungiye, mu 1996 aza kubona ahantu hari kubakwa Station kuri Prince House i Remera ahakora Jardin hamubera ikiraro kimwambutsa ahandi.
Mu gukora ubusitani bwa Prince House, Rudakubana avuga ko yahembwe ibihumbi 100 kandi ‘icyo gihe yari menshi’. Aha niho yakuye amahirwe yamuhesheje kujya gukora ubusitani ahandi abifashijwemo n’uwari umukoresha we.
Ati “Kera Abanyarwanda bari bakijijwe neza, ariko uyu munsi ushaka imbuto bera kuri ako gakiza ukazibura. Nari nkijijwe ndi umwana w’umusore ariko nkijijwe neza, nkamenya kubaha umuyobozi wanjye, gukora inshingano zanjye neza kugira ngo nshimishe Imana na wa muyobozi wanjye. Uko niko nakoze kuri Prince House, uwo nyirayo witwaga Victor arankunda cyane.”
Niwe wakoze ubusitani bwa Green Hills
Rudakubana avuga ko nyuma yo gukundwa n’uwari umukoresha we kuri Prince House, yaje kumenya ko hakenewe gukorwa ubusitani muri Green Hills maze amujyanayo. Aho ngo niho yabonye bwa mbere Madamu Jeannette Kagame, umwe mu babyeyi bashinze iri shuri.
Yagize ati “ Hari mu 1997, angejejeyo [Victor] muri Green Hills barantambagiza ubwo hariyo abayobozi b’ishuri nyuma haza no kuza Mama Ivan (Madamu Jeannette Kagame) barambaza bati iyi jardin uzayikorera angahe, mbabwira miliyoni eshatu n’igice ariko numvaga ko ari amafaranga menshi bari buhite bambwira magana atanu kandi nayo nari kuyemera iyo babivuga. Mvuze eshatu n’igice bati tuguhaye aha hantu wahakora ukizanira abakozi ukaharangiza? Nti rwose naharangiza.
Babajije uwo mugabo Victor aravuga ati rwose mwebwe mumuhe akazi mureke uyu mwana muzaba mureba. Barangije barambwira bati tuzaguha ibyatsi kandi ntabyo nari nsabye kuko nari nziko nzabyishakira. Icyo gihe nabikuraga kuri rond point ya Primature.”
Rudakubana avuga ko icyo gihe yahawe imodoka yo kuzajya itunda ibyo byatsi, ashaka abakozi arangije akajya abagenera amafaranga 600 ku munsi nuko ahantu arahakora araharangiza.
Ariko mbere y’uko amurika Jardin ye, ngo nibwo bwa mbere yabonye amaso ku yandi uburyo Kagame ari umugabo udasanzwe ushyira mu gaciro kandi akishimira abantu bakora neza.
Yagize ati “Hari inzira bagombaga kuba barakoze, noneho njye uko nakoraga ubusitani, nca inzira zagombaga kwerekeza ku mashuri. Kagame yaje gusura ishuri akiri Visi Perezida, abubakaga amashuri bamubwira ko hari inzira zindi bazaca arababwira ngo mwari mukwiye kuba mwaraziciye mbere abakora ubusitani bataratangira, rero nimugendere kuzo bakoze.”
Uko yakoze ubusitani bwo kwa Kagame mu Kiyovu
Mu gihe yari agikora ubusitani bwa Green Hills, yaje kubona akazi ko gukora ubusitani bwa Telecom House, aza kuhava yinjira mu Kiyovu aho yakoze ubusitani bwo mu rugo rwa Perezida Paul Kagame.
Abisobanura agira ati “Mu Kiyovu bari bari kuhubaka kandi hakeneye kugira ngo hajye ubusitani, muri icyo gihe rero hari abubakisha babonaga uburyo nakoraga muri Green Hills. Ibyo aribyo byose baba bafitanye ubumwe. Ntabwo namenya kugira ngo ba ingénierie banjyane byasabwe na kanaka. Njyewe nagiye kubona gusa mbona aba ingénierie bo mu Kiyovu bampaye kuza kuhakora ariko na none nkorana n’undi wari uhari wari waturutse muri Uganda.”
Mu rugo rwa Perezida Kagame, ngo buri wese aba asabwa gukora inshingano ze uko bikwiye, ariko nta mukozi n’umwe ukorayo utishimye ku buryo n’iyo hari ugaragaye ko isura ye itagaragaza akanyamuneza, umuyobozi we asabwa ibisobanuro.
Rudakubana ntavuga umushahara yahembwaga gusa asobanura ko bahembwaga neza kandi ku gihe ku buryo byanamubereye urufunguzo rw’ubuzima kuko ‘iyo ukora hariya abantu bandi baba bazi ko uri umukozi ugendera ku murongo’ bityo bakaguha akazi.
Yatangiye gukora Green Hills agenda ku igare ubu agenda muri Range Rover
Ubwo yatangiraga gukora muri Green Hills, Rudakubana ngo yari yarabashije kugura igare mu mafaranga yakoreye muri Magerwa mbere ya Jenoside ari umu-jardinier usanzwe wahembwaga 4500 Frw ku kwezi. Iri niryo ryamufashaga mu ngendo ze za buri munsi ajya cyangwa ava ku kazi. Gusa nyuma y’imyaka 20 agenda muri Range Rover yakuye mu kuba rwiyemezamirimo.
Yagize ati “ Nyuma yo gukora Green Hills nkahava njya mu Kiyovu kwa Perezida byampesheje amahirwe yo guhabwa akazi n’ahandi hatandukanye. Ninjye wakoze ubusitani bwo muri Minisiteri y’Ingabo imbere mu kigo, ubwo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, iy’Ibikorwaremezo… Mu 2003 naje kuba rwiyemezamirimo mpatana ubusitani bwa Magerwa bumwe abageni bifotorezamo.”
Aha hose yakoze niho yakuye amafaranga yo kugura Range Rover, aheraho yubaka inzu, anagura amakamyo amufasha mu bikorwa bye byo kuba rwiyemezamirimo wabigize umwuga.
Rudakubana ufite intego yo gukora no kwagura imishinga itandukanye, mu mwaka utaha ateganya gutangira gufasha abakene aho ku ikubitiro azatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye y'i Ngoma aho avuka.

Yavanye isomo rikomeye mu Kiyovu
Ubwo yakoraga mu Kiyovu, Rudakubana ngo inshuro imwe yaje guhembwa amafaranga menshi ananirwa kubyakira, yibaza uburyo umwana wakuriye mu buzima bushaririye i Ngoma yaba atangiye gukirigita ifaranga.
Avuga ko yigiriye inama yo gushimira uwari umukoresha dore ko wari umuco mu Rwanda maze mbere yo gutaha ava ku kazi, afatamo make ayashyira mu ibahasha ayasiga mu rugo rw’uwamuyoboraga.
Akomeza agira ati “Nkigera mu rugo yarampamagaye ati Jean Pierre mu gitondo kare unyureho ndagushaka. Mpageze arambwira ati nabonye ibaruwa yawe, ati ariko se biriya ni ibiki? Nti nashakaga kubashimira muyobozi. Aransubiza ati, nibyo? Nti yego. Arangije arambwira ati rero niba ushaka ko nemera ibaruwa yawe, hari ibintu bibiri. Uremera ko ugiye kuba umukoresha wanjye hanyuma nyakire cyangwa se uhitemo ko nkomeza kugukoresha uyigumane. Nti sinkabayobore, arangije ansubiza ibahasha ndagenda. Kuva ubwo sinongeye gukinisha icyo kintu n’uyu munsi. Uwo wari umuyobozi icyo gihe n’ubu niwe ukiyobora kubera ko ari umuyobozi udasanzwe.”
Ababazwa n’abavuga Kagame uko atari
Rudakubana avuga ko mu buzima bwe bwa buri munsi agira agahinda iyo yumvise abavuga Kagame uko atari, akabishingira ahanini ku kuba ari uko batamuzi cyangwa se bataramumenya. Ngo iyo yumvise ibiganiro bitambuka kuri internet bimuvuga bitandukanye n’uko we amuzi, ashenguka umutima.
Ati “Ni umugabo udaheza, ababivuga ukundi ntibamuzi. Bazabanze bamenye uwo ariwe, ntarobanura, abakoze Jenoside barababariwe.Ni inde wakora ibyo se? Mu bucuruzi urasangamo abantu bose, mu kazi naho ni uko, mu mashuri urasangamo abana b’ingeri zose, uyu munsi abamuvuga ukundi, ibyo nta shingiro bifite na mba. Kuba nanjye naragiye kubakorera 1997 aribwo bakibohoza igihugu wahera he uvuga ko uwo muyobozi avangura?
Gutora neza Kagame

Kuri Rudakubana avuga ko buri Munyarwanda afite impamvu imwe cyangwa nyinshi zatuma atora Kagame ahanini mu rwego rwo gusigasira ibyo umuntu ku giti cye yagezeho.
Ati “Buri wese akwiye gutora Kagame mu rwego rwo gusigasira ibye yagezeho ngo bihorane umutekano kandi ejo hazaza byiyongere, iby’igihugu kigezeho n’abawe. Gutora neza ni ukugira ngo ibyawe bidasenyuka, bihorane umutekano. Rero iyo abantu bavuga ngo imvugo ye niyo ngiro baba bafite aho babihera. Babihera kuri njye no ku bandi bameze nkanjye kandi buri wese afite inkuru yabara. We ubwe yivugiye ko abari aba-jardinier babaye abakoresha, ntimwumva ubuhamya bwanjye?”
Asoza ashimangira ko u Rwanda rwagize umugisha wo kugira umuyobozi nka Paul Kagame ‘wubaha uwiteka Imana’ kuko ibyo akorera Abanyarwanda bigaragaza ugushaka kwayo dore ko yahaye ubwisanzure buri wese ushaka gusenga.


Amafoto:Mahoro Luqman




Ibitekerezo 0