Icyakora kuri Gashonga Tresor, umusore w'imyaka 27 ukomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, aya mafaranga yakuyemo uruganda rukomeye, ubu rufite agaciro ka miliyari 3 Frw.

Urwo ni Inshuti Foods rwatangiye mu mwaka wa 2022. Rukora ibijyanye no kogerera agaciro urusenda, rugatunganya n’inyama z’inkoko, rukorana n'abahinzi barenga 100, abakozi barenga 25, ndetse n’amaguriro manini arenga 120.

Uru ruganda runohereza ibicuruzwa byarwo hanze y'u Rwanda, mu bihugu nka Kenya, Oman, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Toni 10 z'urusenda zangirikaga, imbarutso ya byose..

Nyuma yo gusoza kaminuza, Gashonga Tresor, yayobotse akazi k’ubukorerabushake kugira ngo afashe abahinzi bo mu karere akomokamo, gushaka amasoko y’umusaruro wabo.

Nubwo iri ari ryo shingiro ry’uruganda rwe ubu, urugendo rwe ntirwatangiranye na rwo, ahubwo rwatangiranye na toni 10 z'urusenda zari zabuze umuguzi.

Aganira na IGIHE yagize ati “Noneho umunsi umwe mpura n'umubyeyi wari wejeje urusenda rwinshi rugera kuri toni 10. Yumvaga nyine ko njyewe nzamufasha kubona umukiliya. Noneho mu rugendo rwo kumushakira umukiliya sinamubona kuko icyo gihe ntabwo urusenda rwari ruri mu mwero warwo.”

Kuko umukiliya wese yashoboye kugeraho yavugaga ko atari ubwoko y'urwo ashaka, rwa rusenda rwarangiritse ku gipimo cya 60%.

Yakomeje agira ati “Mbona rurimo rwangirika birambabaza cyane, nibaza nti kuki ntabyize, ni iki umuntu ashobora kuba yamufasha kugira ngo rudakomeza kwangirika.”

Aha ni ho havuye igitekerezo cy’icyakorwa ngo urusenda rwongererwe agaciro, ku buryo n’abandi bahinzi bashobora kuba bahura n’iki kibazo barengerwa.

Nyuma bafashe 40% by’urusenda rwari rusigaye barukoramo urw’ifu, 'chili powder' barujyana mu maguriro ngo barebe ko abakiliya babagurira ariko biba iby’ubusa, bababwira ko badakeneye urusenda rw'ifu.

Aho gucika intege, Gashonga yatangiye gukora ubushakashatsi abaza abantu ibyo bakunda bishobora kongerwa mu rusenda (nk'umwembe cyangwa igitunguru), atangira kwiga ku buryo bwo kuvanga ibintu binyuranye n’urusenda kandi abikoreye mu rugo.

Ati “Ndibuka nari mfite masenge ndagenda mutira ‘blender’ mubwira nti ibi ni byo nshaka gukora. Icyo gihe nta mafaranga umuntu yari afite… Byari gukoresha ibitekerezo n'ibintu biri hafi cyane.”

Nyuma yo kuvanga urusenda n’ibindi bishobora kuribwa binyuranye nk’imbuto, yatangiye gusangiza umusaruro w’abyo abantu batandukanye kugira ngo bamubwire ubwo babyumva.

Ibi ni byo avuga ko byamuharuriye inzira yamugejeje ku gicuruzwa cya nyuma, kuri ubu gikunzwe mu Rwanda n’ibwotamasimbi.

Igishoro yagikubye inshuro 1000

Gashonga yaje kubona igishoro binyuze muri gahunda yitwa ESP, cya miliyoni 1,4 Frw.

Ati ““Urebye ni yo natangiriyeho kuko ndibuka icyo gihe nkiyabona ni yo mafaranga ya mbere menshi nari mbonye mu buzima, ndavuga nti noneho tugiye kubaka ikigo kidasanzwe.”

Izina ry'uruganda rwe na ryo rifite inkuru yihariye ikomoka ku rwibutso afite ku nshuti ze bahuriraga muri restaurant yitwa Smart i Rwamagana bagiye kurya “amasambusa aryoha cyane”.

Kuri we, amafunguro asobanura byinshi, “Ibiryo ntabwo tubifata kugira ngo tubeho gusa, ibiryo byaba n’ikintu gihuza inshuti, gihuza abantu. Ni ko rero guhita tuyita ‘Inshuti’, mu mboni y’uko tuzategura ibiryo bihuza inshuti hirya no hino ku Isi.”

Kwinjira ku isoko na byo byari urundi rugamba Gashonga yagombye kurwana, kuko byamusabye gukomanga ku miryango irenga 1000 ariko mike itarenze 120 iramukingurirwa ku isoko ryo mu Rwanda.

Ati “Rimwe na rimwe ibicuruzwa byawe birangwa. Abantu ukabaha ibintu bakakwangira kandi uzi ko ari byiza. Ibi na byo byarangoye ariko ni urugendo.”

Kuri ubu, Inshuti Foods imaze kuba ubukombe itunganya amoko y'urusenda atandukanye arimo original chili sauce, extra hot chili oil, mango habanero, hot honey, lemon garlic and herb, pineapple chili sauce, na barbecue sauce.

Inzozi ntizahagarariye aha, kuko havutse n’ikindi gice cyitwa Inshuti Wings, inyama z’inkoko zitegurwa hifashishijwe ya moko atandukanye y’urusenda akorwa n’uru ruganda.

Gashonga yavuze ko bagerageje kujyanisha imikorere yabo n’igihe, aho ushobora kugura ibicuruzwa runaka ukabisangishwa aho uri.

Ati “Twebwe rero buri ‘commande’ yacu hano, kuva igihe umukiliya amaze kuyishyura, bifata iminota 45 kugera kuri 60, iyo turibuze kuyimwoherereza bitewe n'ahantu igiye. Ariko undi muntu ushaka kuza kuzifatira hano bisanzwe bifata hagati y'iminota 15 kugera kuri 20.”

Kuri ubu, Inshuti Wings zitegurirwa ahazwi nka 'Ghost Kitchen'. Ibi bivuze ko ari igikoni gusa gitegurirwamo amafunguro, akohererezwa abayaguze. Nta mwanya wo kwicazamo aba client.

Asobanura gahunda y’ahazaza, Gasonga yavuze ko “ Gahunda ikurikiyeho ni ugufungura restaurant, abantu bazajya baza bakicaramo bakaryoherwa inkoko zacu, bakagira n'ukundi kuntu babasha kwizihirwamo.”

Ikindi ni intego yo guhaza isoko ryo mu Rwanda ku rwego rushyitse ku buryo ibicuruzwa by’uru ruganda bitazigera bibura mu maguriro, ndetse bikaba uko no ku masoko yo mu mahanga.

Icyo Tresor yubatse kirenze urusenda n'inkoko. Incuti Foods ni igihamya cy’uko urubyiruko rw’u Rwanda rushobora kwiteza imbere n’igihugu mu gihe rushingiye ibitekerezo byarwo ku gukemura ibibazo by'abaturage.

Gashonga Tresor, ni umusore w'imyaka 27 wihangiye umurimo kuri ubu utunze benshi
Gashonga Tresor, ni umusore w'imyaka 27 wihangiye umurimo kuri ubu utunze benshi
Kuri ubu, Inshuti Wings zitegurirwa ahazwi nka 'Ghost Kitchen'
Kuri ubu, Inshuti Wings zitegurirwa ahazwi nka 'Ghost Kitchen'
Abaguze Inshuti Wings bazohererezwa mu gihe gito
Abaguze Inshuti Wings bazohererezwa mu gihe gito
Incuti Foods ikora urusenda rw'amoko atandukanye
Incuti Foods ikora urusenda rw'amoko atandukanye
Urusenda rupakirwa neza mbere yo koherezwa ku isoko yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga
Urusenda rupakirwa neza mbere yo koherezwa ku isoko yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga
Izina rya Incuti Foods ryatoranyijwe ubushishozi bitewe n'intumbero z'ibyo bashakaga kugeraho
Izina rya Incuti Foods ryatoranyijwe ubushishozi bitewe n'intumbero z'ibyo bashakaga kugeraho