Manchester City iracyategereje kumenya ibihano izafatirwa nyuma y’uko komisiyo yigenga yemeje ko yarenze ku mabwiriza ya Premier League inshuro zirenga 100.
Bivugwa ko mu nama yabereye i Londres ku wa Kane, amakipe 18 muri 20 akina muri Premier League yashyigikiye impinduka mu mategekoshingiro y’iri rushanwa. Izo mpinduka zongerera buri wese mu bagize Inama y’Ubutegetsi uburinzi ahabwa n’amategeko kugira ngo ashobore gukora imirimo ye mu bwisanzure.
Izi mpinduka zikurikiye itangazo sosiyete y’indege Etihad, iri mu baterankunga ba Manchester City, yatanze muri Nzeri. Icyo gihe yavuze ko yatekerezaga kwitabaza inkiko kubera ingaruka yavuze ko “ziyibangamiye” zituruka ku mwanzuro wa komisiyo wahamije iyi kipe kurenga ku mabwiriza.
Uwo mwanzuro ntiwavuze Etihad mu izina. Komisiyo yemeje ko Manchester City yungukiye ku masezerano “ya baringa” yatumaga igaragaza ko yinjije amafaranga arenze ayo yari yabonye ikanahisha bimwe mu byo yasohoye, kugira ngo bigaragare ko yubahiriza amategeko ya Premier League n’aya UEFA.
Manchester City, imaze imyaka irenga icumi itwara ibikombe mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, yakomeje guhakana ko ibyo kurenga ku mategeko, ndetse yajuririye uwo mwanzuro.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ikinyamakuru The Times cyatangaje ko Etisalat, undi muterankunga wa Manchester City, na yo yatekerezaga kwitabaza inkiko.





Ibitekerezo 0