{Sinema nyarwanda iragenda iitera imbere, ubu noneho ku isoko ricuruza filimi nyarwanda hashyizweho iyitwa “Alvin and The Chipmunks” ikinwe mu Kinyarwanda ijambo ku rindi.}
Uyirebye unayumva mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ubona ko ahanini ikiniwe abana n’abandi bakunda filimi z’abana. Ikinwa n’udutente (animated cartoon) ariko dukinana n’abantu basanzwe ku buryo bwatera amatsiko buri wese uyireba cyane ko ari gake mu Rwanda haboneka filimi ikinanwe ubuhanga bw’umwimerere bw’abanyamahanga ariko mu rurimi rw’ikinyarwanda rukoreshwa hafi na buri wese mu Rwanda.


Uwagize igitekerezo cyo kuyishyira mu Kinyarwanda no gutangira kuyikwirakwiza hose ni uwitwa Richard Dan Iraguha, umunyamakuru kuri Radio Isango Star. Avuga ko ari igitekerezo yagize nyuma yo gusanga filimi nyinshi zikinwa mu ndimi z’amahanga n’izisobanuwe ntizisobanurwe ijambo ku rindi.
Yagize ati ”Maze kugira icyo gitekerezo rero nasanze nahera kuri Filimi ya ‘Alvin and The Chipmunks’ unkuru yose iri mu Kinyarwanda kandi ndizera ko Abanyarwanda bazakunda igitekerezo cyanjye bakanshyigikira.”
Avuga ko ubu yamaze gushyiraho itsinda rimufasha muri aka kazi abinyujije muri sosiyete yashinze. Avuga ko ubu amaze kurangiza izindi filimi nazo agiye gutangira guha abanyarwanda bajyaga banga kureba filimi kubw’uko batumva indimi zikinwemo cyangwa se bakanga kureba filimi nyarwanda bavuga ko zitaragera ku rwego rw’inyamerika n’izindi zateye imbere.
Yagize ati “Ubu hari Filimi iri mu byiciro nka The Blacklist namaze kurangiza agace ka mbere, nayo irajya ku isoko nyuma y’iyi ya ‘Alvin and The Chipmunks’, ubundi Abanyarwanda babashe kureba filimi nziza zo ku rwego rwo hejuru kandi mu rurimi bumva.”
Iraguha avuga ko mu minsi iri imbere izi filimi Abanyarwanda bazatangira kuzibona kuri zimwe muri mateleviziyo yo mu Rwanda, agasaba abashoramari ko batangira gutera inkunga ibikorwa nk’ibi bashobora gutambutsamo ubutumwa bw’ibyo bakora bikagera kuri benshi ku buryo bworoshye.
Filimi ‘Alvin and The Chipmunks’ yo mu cyongereza yasohotse kuwa 16 Ukuboboza 2011 itangira kwerekanwa ahantu hanyuranye hakomeye hirya no hino ku Isi. Yaje no kugera mu Rwanda kuko yamenyekanye cyane, inahabwa ibihembo byinshi birimo icyo yahawe mu 2012 cya Filimi nziza mu marushanwa ya Kids' Choice Awards abera muri Amerika.
Iyi filimi iri mu bwoko bwa filimi zigisha ariko binyuze mu gusetsa cyane, igura inoti y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000Rwf), ikaba iri mu bice bibiri A na B byombi uhererwa icya rimwe.
Kuri ubu iracururizwa hose mu mujyi wa Kigali cyane cyane ahamenyerewe ari ho mu gikari cyo kuri Fantastic Restaurant.




Ibitekerezo 0