{Halle Berry w’imyaka 47 y’amavuko, akaba icyamamare mu gukina filimi i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje izina ry’umwana w’umuhungu aherutse kwibaruka ku wa gatandatu tariki 5 Ukwakira 2013.}
Maceo Robert Martinez, niryo zina ry’umwana wa Halle Berry na Olivier Martinez, ryashyizwe ahagaragara.
Biravugwa ko aya mazina yafashe ku mpande zombi, ari ku rwa Halle Berry ufite inkomoko mu gihugu cya Espagne ndetse na Olivier Martinez izina rya se.
Maceo ni izina ry’icyespanyol rikomoka kuri Matteo cyangwa Mathiew bivuga impano y’Imana, naho Martinez ngo ni amwe mu mazina yakunze kwifashishwa mu kinyejana cya 14.
Nyamara ngo iri zina, Halle Berry yari yigeze kurivugaho, ubwo yari agitwite igihe yatumirwaga mu kiganiro kuri telviziyo ya CNN.



Ibitekerezo 0