IGIHE

Intore yiciriye inzira! Uwineza yagejeje ku isoko ‘hand sanitizers’ yakoze mu guhangana na COVID-19

33 24-03-2020 - saa 12:41, Ishimwe Israel

Imibare y’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera ndetse byatumye Leta ifata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zirimo gufunga imipaka no guhagarika ingendo zose zitari ngombwa.

Mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, mu butumwa abaturarwanda bahabwa harimo kwitwararika ku isuku no gukaraba ibiganza inshuro nyinshi.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora gukaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti isukura intoki (hand sanitizers) ishobora kwica virusi ya Coronavirus itera COVID-19.

Kubera abashaka hand sanitizers, ku isoko zarabuze ndetse n’igiciro cyazo cyarahanitswe.

Uwineza Nelly Aline ari mu Banyarwandakazi batekereje bwangu ku musanzu we mu kwimakaza isuku y’ibiganza nk’intwaro yo gutsinda ikwirakwira rya Coronavirus. Yakoze hand sanitizer y’umwimerere yise ‘Tropical hand sanitizer’ ndetse yayigejeje ku isoko ry’u Rwanda.

Uyu rwiyemezamirimo w’umukobwa yashinze Tropical Brewery and Winery ikora imivinyo n’imiti yica udukoko abantu bakaraba mu ntoki nk’abisiga amavuta (hand sanitizer).

Yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko Isi yugarijwe na COVID-19 yatekereje icyo yakora mu guhangana nacyo.

Yagize ati “Niba hand sanitizers ziri kubura ku masoko, mu gihugu cyacu nizibura burundu ko tuzi ko zikorwa n’abanyamahanga kandi imipaka iri gufungwa n’ibibuga by’indege bifungwa, zizava he? Natekereje gukora hand sanitizer.’’

Ku wa 8 Werurwe 2020 nibwo yatekereje gukora hand sanitizer nyuma yo kubona ko alukoro yiyongereyeho 50% ku biciro bisanzwe.

Yagize ati “Nakoze formule mu masaha 48, natekereje igikakarubamba, alukoro n’ibindi, ndabifatanya mbijyana muri laboratwari y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) ku wa 8 Werurwe, mbona ibisubizo ku wa 16 Werurwe 2020.’’

Mu gutangira, Uwineza yabanje gufata igikakarubamba ku bacuruza imiti gakondo ariko ‘mbikoze ntibyamera neza. Nagiye gushaka icyo muri Forever Living bisohoka neza. Maze kubivanga nahise njya gushaka ibikoresho nshyiramo, nkora igerageza ndaritanga. Numvaga ngomba gushaka igisubizo ku buryo haboneka ibikoresho hafi.’’

Uwineza yatekereje gukora hand sanitizer ashaka gutanga umusanzu we mu gushaka ibisubizo bya rusange.

Ati “Nkunda kujya mu bikorwa byo gushaka ibisubizo bya rusange. Ni ngombwa gufatanyiriza hamwe twese kuko hand sanitizer zadufasha mu guhangana na Coronavirus.’’

Tropical hand sanitizer ikoze mu birimo igihingwa cy’igikakarubamba cy’umwimerere kiva muri Amerika, alukoro (Isopropyl, ethyl) n’amavuta (essential oil) aboneka mu Rwanda.

Hand sanitizers ubusanzwe zikorwa ku buryo umubiri w’uwayisize ugira ubudahangarwa bwo kwica udukoko tuwuriho.

Uwineza avuga ko “Igikakarubamba gishobora gukoreshwa mu guhangana na bagiteri cyangwa kigaha uruhu ubudahangarwa bwatuma rudashishuka.’’

Mu kuvanga hand sanitizer, Uwineza avanga imiti akoresheje ibikoresho byabugenewe ariko ku kigero kijyanye n’ibipimo byemewe na RSB. Yifashisha indobo, agenda ashyiramo buri kimwe bijyanye n’ingano zikwiye.

Tropical hand sanitizer ni umwimerere kuko ikoranywe n’ibyatsi mu gihe indi iba irimo ibyakorewe muri laboratwari havanzwe ibinyabutabire (chemicals).

Uwineza yamaze amasaha 48 akora formule yamugejeje ku gutunganya 'hand sanitizer'

-  Uwineza arateganya kwimakaza Made in Rwanda

Mu myaka isaga itatu ishize nibwo u Rwanda rwatangije gahunda ya Made in Rwanda igamije kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu.

Made in Rwanda ntiyasize n’urwego rw’imiti kuko hari iyatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Mu guha agaciro ibikorerwa mu gihugu, Uwineza aratekereza gukoresha igikakarubamba gihingwa mu Rwanda.

Yavuze ko ‘igikakarubamba cyo mu Rwanda cy’amababi gishobora gukoreshwa. Ikibazo kiracyari mu kukibona ku isoko ku bwinshi. Abahinzi ntibarumva ko guhinga igikakarubamba byabyara amafaranga. Mu gihe cyaboneka, byakoroha kuko imashini zo kugitunganya zo zihari ku isoko.’’

Yasabye ko banafashwa kubona alukoro mu buryo bworoshye zaba iziva mu nganda zenga inzoga n’izindi kugira ngo yongere ingano y’imiti ikenewe ku isoko.

Uwineza yahawe icyangombwa kimwemerera gushyira ku isoko hand sanitizer, gitangwa na RSB nyuma yo kuyisuzuma igasanga ifite ubudahangarwa bwo kwica udukoko ku kigero cya 98.3%.

Yavuze ko na nyuma y’uko iki cyorezo kizaba gicogoye azakomeza gukora kugira ngo ahaze isoko.

Ati “Umwihariko wa hand sanitizer yanjye ikoze mu buryo bw’umwimerere kandi ibikoresho biyikora birahenze cyane. Igikakarubamba gisimbura ibyo binyabutabire, kandi kikanagira ubudahangarwa bwo guhangana na bagiteri. Ishobora no kuboneka byoroshye kurusha izishobora gushakwa hanze.’’

Abarwayi bagera kuri 36 banduye COVID-19 mu Rwanda kuva umurwayi [Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu Rwanda] wa mbere yaboneka mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.

Hand sanitizer ifasha abantu kwica bagiteri bashobora guhura nazo mu gihe basuhuzanyije cyangwa bakoze ku kintu cyanduye.

Abahanga bagaragaza ko hand sanitizer zifite ubudahangarwa ku kwica udukoko kurusha gukoresha isabune n’amazi nubwo nayo ari ingenzi cyane mu kwita ku isuku.

Muri Tropical Brewery and Winery harimo hand sanitizer zitandukanye zirimo iya mililitiro 500, litiro imwe, eshanu na 20. Iki kigo gifite ubushobozi bwo gukora nibura litiro 200 ku munsi.

Hand sanitizer zifite alukoro iri hagati ya 60 na 95% zifite ubushobozi bwo kwica udukoko tuboneka ku ntoki. Iyi miti yatangiye gukoreshwa ku Mugabane w’u Burayi mu myaka ya 1980.

Ubushakashatsi bwerekanye ko hand sanitizers nta ngaruka zigira ku ruhu usibye guhangana n’udukoko duto tuba tururiho.

Uwineza yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi (BCG) n’Ikoranabuhanga muri ESAPAG Gitwe. Kaminuza yayize i Mudende mu bijyanye n’Ikoranabuhanga ndetse arateganya gukomeza kwiga ibijyanye na Tele-Medicine (Ubuvuzi bwifashisha Ikoranabuhanga) muri Kenya.

Uwineza Nelly Aline yagejeje ku isoko ‘hand sanitizer’ yakoze mu guhangana na COVID-19 yibasiye Isi
Tropical hand sanitizer zagenewe abafite amikoro ahagije zafunzwe mu buryo bwihariye
Tropical hand sanitizer ni umwimerere kuko ikoranywe n’ibyatsi mu gihe indi iba irimo ibyakorewe muri laboratwari
Muri Tropical Brewery and Winery harimo hand sanitizer zirimo iya litiro eshanu
Tropical hand sanitizer ifite ubushobozi bwo gukora nibura imiti ingana na litiro 200 ku munsi
Uwineza yatekereje gukora hand sanitizer ashaka gutanga umusanzu we mu gushaka ibisubizo bya rusange mu kurwanya COVID-19
Uwineza ni we witunganyiriza 'handi sanitizer' akoresheje ibipimo byabugenewe, akanazipfunyika mbere yo kuzigeza ku isoko
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatanze icyangombwa cy'ubuziranenge bwa ‘hand sanitizers’ zikorwa na Uwineza

Video: Mutesa Shaffy na Mushimiyimana Azeem

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gatete 2020-03-29 04:30:08

Nyeneye iyo hand sanitizer nayibona nte?

2
Alias Emmanuel Muyombano 2020-03-26 17:26:33

Nshyigikiye byimazeyo uyu Aline, kuko ibye abishyize ku mugaragaro. Ubinenga nawe yagombye gufatanya na we cyangwa agakora ibye ariko abanyarwanda bakabona iyi miti mu gihe ikenewe ku bwinshi. Niba kandi hari uburyo yafashwa bikaba kuri standard ikenewe, nabyo bikorwe. Ndamushimiye.
Gusa yibagiwe kutumenyedha aho abarizwa.
Murakoze

3
Mbabazi Madine 2020-03-26 15:45:59

Keep it up Uwineza,wakoze neza kandi komerezaho!!👠👠👠ðŸ‘

4
Claude 2020-03-25 13:02:13

Twabona contacts kugira ngo tubone products za Uwineza? Cyangwa akore advertisement tumenye aho twabona products ze. Murakoze, kandi mushiki wacu akomereze aho, ni byiza, cyane akomeze atere imbere

5
@kabera 2020-03-25 11:34:38

Nyamara Nshuti, uzarebe neza kuri site za WHO uvuga, nta hantu bavuga iyo GEL.
Bavuga EAU de Javel... cyane kwoga intoki.
Erega jya wibuka ko iyi virus nta bintu byinshi abahanga bayiziho. Jya witondera rero ibyandikwa kuri internet. Niba ushaka gutsinda iyi virus COVID-19, karaba intoki kenshi ku munsi...
Naho ibyo byo gusinziriza abaturage ngo ni za gels, tutanazi composition yazo kuko tubona ikorerwa mu bijerekani...nta mushakashatsi wo muri Kaminuza wayikoreye validation...ibyo biguma ari ibya local.
Mbaye ngushimiye comment yawe, nayisomye.

Z.P.

6
@kabera 2020-03-25 11:34:38

Nyamara Nshuti, uzarebe neza kuri site za WHO uvuga, nta hantu bavuga iyo GEL.
Bavuga EAU de Javel... cyane kwoga intoki.
Erega jya wibuka ko iyi virus nta bintu byinshi abahanga bayiziho. Jya witondera rero ibyandikwa kuri internet. Niba ushaka gutsinda iyi virus COVID-19, karaba intoki kenshi ku munsi...
Naho ibyo byo gusinziriza abaturage ngo ni za gels, tutanazi composition yazo kuko tubona ikorerwa mu bijerekani...nta mushakashatsi wo muri Kaminuza wayikoreye validation...ibyo biguma ari ibya local.
Mbaye ngushimiye comment yawe, nayisomye.

Z.P.

7
Shishoza 2020-03-25 02:26:57

Ku wa 12 Werurwe 2020 nibwo yatekereje gukora hand sanitizer nyuma yo kubona ko alukoro yiyongereyeho 50% ku biciro bisanzwe. Versus Date Analysis Started: 11-Mar-2020 !!!!!!

8
Pierrot 2020-03-25 01:56:07

Keep it up my sister.

Njye ngukuriye ingofero, wime amatwi abashaka kuguca intege.

Njye narabitekereje birananira ndituriza, ahubwo mushake uburyo igiciro cyazo kizatworohera.

Bavandimwe Banyarwanda aho gupfobya ibyo mishiki wacu yagezeho ahubwo mwamuha igitekerezo mumubwira uti: "Gerageza n’ibi dukeneye urebe ko hari icyagerwaho". Urugero hand sanitizer batera nka parfum mbona tuyikeneye nayo.
Twishakemo ibisubizo rwose.

9
Dido 2020-03-25 00:20:32

Congs Uwineza komereza aho kabisa, Imana igushyigikire nawe, naho bangamwabo mwese (contre success) turabahorana, mwakoze iki se?

10
kabera 2020-03-25 00:14:05

Ariko uyu Z.P aho zi muri ba bayobozi,dufite bafunga umutwe kandi batanasobanukiwe, ibintu isi yose na WHO yatazeho Recommendation ni gute uvuga ngo sibyo ? , none se ubu handsanitizers iyo ziba zarabonetse kare umuntu agera ku kibuga bakamuha aba bamaze kwandura ba bamaze kuba 40 ?, Ahubwo nasaba leta guhagurukira FDA, kuko iri kwimana uburenganzira, kandi uko tubazi muba mukorera mu kwaha kw abakire ngo biharire isoko bonyine, bikarangira babuze ibyo bahaabanyarwanda, icyorezo none reba ibyo gitangiye kudukorera,,
none se ubona RBS yaramuhaye icyangombwa itabitekerejeho ?
ahubwo ikigaragara n ubwo uzana issue zidsobanutse ntunazi uko bikorwa,,
njye ndasaba His excellency guhagurukira Rwanda FDA, Ku mikorore mibi irimo kubaranga muri iyi minsi ,nkaho bazana amananiza ngo abahanga mu by imiti bakore handsanitizers zujuje ubuziranenge , aho kugirango abaturajye bakomeza bakoreshe ibitujuje ubuziranenge, comment yanjye ntimuyinyonge

11
Sylvere 2020-03-25 00:02:35

Ko mutaduhaye contact ze ngo tujye kwigurira ho 20l

12
kwizera 2020-03-24 23:14:41

ibi ntawe utabikora,eburi mu pharmacist wese wo mu Rwanda yabikorererewe uburenganzira kuko biri no mu by bize , ikibazo cyabaye ni uko Rwanda FDA , YAZANYE AMANANIZA kuri za Pharmacie,ibima uburenganzira(niba ari ukugirango bafashe za nganda z abahinde gutera imbere dore ko n umuco wa Ruswa wabamunze) ibyo byatumye batazikora zibura ku isoko, ari nabyo byatumye abakora ibitujuje ubuziranenge babona aho bahera , kandi urebye ibikoresho bya nkenerwa byose muri pharmacie biba birimo , inindi ni nabyo bigiye muri kaminuza,buriya (gukora imiti )
umuntu akibaza ni gute leta y u Rwanda itanga umuntu ho amafr ngo azafashe abanyarwanda igihe cyagera cyo gukoresha ubumenyi, bakamwima ibyangombwa ahubwo bakamukangisha kumufunga,cg se kumufungira ibikorwa,ibintu nk ibi bikwiye guhagarara,
birazwi ko gushaka ko hakora bamwe abandi bakababuza hari inyungu indirect baba bafitemo
ahubwo umuntu yasaba His Excellency kuvugutira umuti ubuyobozi bwa FDA,bwo bupfundikira impano z abanyarwanda, en plus ari no mu bihe bibi cyane, ziriya handsanitizer zari zikenewe ngo zifashe abanyarwanda kwirinda.
ikindi uretse mu Rwanda, ahandi mu bindi bihugu, WHO yatanze ibwiriza ko za pharmacie zigomba gukora Handsanitizers kugirango bifashe abaturage babyo mu bihe nk ibi by amaga,
mu Rwanda rero sinzi impamvu FDA itabikurikiza ikazana amananiza adakwiriye, ari nabyo biri gutuma icyorezo cyiyongera kuko nta bwirinzi

13
Nkusi 2020-03-24 19:56:38

ko mbona Ceetificate yiwe ifiteho gusa TVC kandi avuvako yanapimishije alcool?ikindi handsanitizer ya 98.3% se ubwo ninziza?yagakwiye kuba diluted nibwo iba nziza byibuze ikagera hafi ya 70%.jye nshimye igitekerezo cye but akeneye kwegerwa akagirwa inama uko bikorwa neza .

14
bimawuwa 2020-03-24 18:59:17

narintangaye abanyarwanda bataneze uwo mugiraneza ariko ko twirebamo abazi buri kimwe ariko mukaguma kumagambo gusa iyo aza kuba umwera ubu mwarikuba mu mushimira mu muita intwari naho umunyarwanda mwene wanyu aho ku mushigikira mukamumaramo intege zogukomeza gufasha igihugu..muri imbwa cyane niko nabita . njye rwose uyu munyarwanda watekereje iki gikorwa na mushira muntwari aratanga umusanzu we mugufasha igihugu.

15
Hussein 2020-03-24 16:48:21

Gueen uvuze ukuri nahano Biryogo Niko bimeze utari kavukire waho cg ngo ube umusilamu nabwo uhavuga ntibapfa kukwandika kereka utanze ruswa mvuganye nundi mubyeyi ucumbitse mu Gitega nawe ambwiye ko mugitega ariko bimeze ngo bari no kubikora mwibanga bakandika abo mu miryango yabo gusa... uwaba mwidini mbonyeko ataba muri isilamu birutwa no kuba umupagani.

16
Sylvestre 2020-03-24 15:55:39

N’ abanyarwanda barashoboye nta mpamvu yo guhora duteze ibiva hanze gusa.

17
kalisa 2020-03-24 15:21:09

umva kabisa ntabwo iri inintu bihambaye. sanitizer ni made of alcohol. so bariya banyu bakora kanyanga babaretse bagasupplyinga ikinazo cyaba gikemuste. kanyanga ibamo nka 70% ya alchool. nta bacteria/viruse ya survivinga murizo conditions.

18
NAV 2020-03-24 14:23:15

Hari abantu bigoranye kumenya uko bateye !!! nkuyu wiyise z.p. Ugasanga umuntu yirirwa yicaye anenga ibyabandi bakoze , nyamara we nta nikintu ashoboye gukora ngo kige ahagaragara ! abanyafurika benshi dufite icyo kibazo Kandi Kiri muri bimwe mu bintu bituma duhora hasi y ’ Indi migabane. Niba mugenzi wacu agize icyo ageraho ndetse gifitiye igihugu akamaro , twagakwiye kumushyigikira no kumwigiraho .

19
Delira 2020-03-24 13:29:49

Iyo bibaye ngombwa murafana kakahava pee! Kandi iyo ataba we RIB iba yamugejeje aho agomba kujya kare!!!

20
BITAMAZIRE JUNIOR 2020-03-24 10:08:08

mubyo umuturajye yatekereze kugura ndizera ko handsanitizer zigomba kuzirikanwa byumwihariko nahantu hahurira abantu benshi bityo bizadufasha kwirinda covid_19 nizindi ndwara zituruka kumwanda reka tubigire umuco bizatubere umuti wigihe kirekire.
Urakoze cyane Uwineza NELLY

21
Queen 2020-03-24 09:08:24

Igiteye agahinda ubu mu midugudu bari kwandika abadafite ibiribwa ikibabaje nuko abari kubikora barikugendera ku cyenewabo no kw’idini nkahano Biryogo, Gitega, Rwezamenyo...utari kavukire ntibakwandika ikindi iyo utari umusilamu nabwo ntibakwandika kereka ugize amahirwe umuyobozi akaba ari umukirisitu cg ukabanza kumuha bitanu (5000f) .

22
Maniriho Emmanuel 2020-03-24 08:43:49

Ariko se uyu ZP arashaka kutubwira ko sanitizers isi yose yemera, ikoresha ntacyo imaze. Ngo ntacyo imara udakarabye intoki? Uretse ko gukaraba intoki tubishyigikiye ari na ngombwa, ariko se imihanda tubona batera sanitizers, inzugi n’ahandi abantu baba bakoze tubona bogesha sanitizers, bariya baba bakina? Hari usubira inyuma se akongera akahogesha amazi n’isabune? Uyu wiyita ZP ashobora kuba yarize ariko ari injiji, cg ajijutse ariko ashaka twe kutujijisha.

23
Queen 2020-03-24 08:20:59

Igiteye agahinda ubu mu midugudu bari kwandika abadafite ibiribwa ikibabaje nuko abari kubikora barikugendera ku cyenewabo no kw’idini nkahano Biryogo, Gitega, Rwezamenyo...utari kavukire ntibakwandika ikindi iyo utari umusilamu nabwo ntibakwandika kereka ugize amahirwe umuyobozi akaba ari umukirisitu cg ukabanza kumuha bitanu (5000f) .

24
Agy 2020-03-24 08:19:58

J., ubyihorere wirire ntawagushyizeho agahato ko kuzigura.
Z.P, iyo ni imyumvire yawe nta n’uwakurwanyije. Ni hangahe hari amazi n’iyo miti? Ubu ni wowe munyabwenge cyane kuburyo upinze ibyapimwe bikemezwa? Kuki se batamwimye uburenganzira niba nta kamaro ifite? Kuki se izo hanze zigurwa? Ese izo hanze nturabona anazikarabye bashishutse ibiganza?
Ibyo uvuga byo gukaraba,uwabizanye si umuswa kuko birakorwa. Aho ugize uti zakabaye zikoreshwa umuntu amaze gukaraba, hamwe na covid-19, simpamya ko ari zo virus zonyine zihari,n’izo bacteria zindi kwicwa ni ngombwa. Wigire imyumvire ya kijiji rero,uruhare rwe yatanze ni urwo kurwanya udukoko si urwo kuvura coronavirus.

25
Lu 2020-03-24 08:10:39

Good ariko dufite ikibazi ni anti bacteria gusa cyangwa ni anti Microbes in general?
Kuko Virus si Bacteria biratandukanye cyane.Uratubwira.

26
lg 2020-03-24 07:58:07

ibi byanditswe.ntibihagije kuko kubivuga.ntagiciro cyawo ntacyo bimaze

27
Z.P. 2020-03-24 06:58:10

Ni byiza gukora umushinga, ariko na none, ethique itubuza gukora business mu bihe bikomeye nk’ibi.
GUKORESHA IYO GEL, UTOZE MU NTOKI NTACYO BIMAZE. Ibyo abanyarwanda bagomba kubimenya, kandi nsabye igihe.com kutanyonga iyi commentaire yanjye.
Iyo gel icyo ikora, iragengenda igasandaza cellules izo virus zihishemo. Izo virus zijya hanze ya cellule.
Iyo gel ntabwo yca, cyangwa yangiza virus ubwayo.
Virus irisohokera. Iramutse itabonye indi cellule ijyamo, irapfa cyangwa ikangirika mu masaha 3 (atatu).
Hagati aho, uramutse utakarabye intoki, ushobora kwanduza undi muntu.
KWOGA INTOKI NI CYO CYA NGOMBWA, muri ibi bihe by’amakuba. Nibyo efficace.
Ntitubeshye rero abanyarwanda ngo mu kwikingira iyo coronavirus ugomba gukoresha gel hydro-alcoolique.
Iyo gel yica, ikanahumbahumba twa bacteries tuba turi aho hafi, ariko ntiyica virus. Keretse za gel kabuhariwe zikoreshwa kwa Muganga.

28
Z.P. 2020-03-24 06:58:10

Ni byiza gukora umushinga, ariko na none, ethique itubuza gukora business mu bihe bikomeye nk’ibi.
GUKORESHA IYO GEL, UTOZE MU NTOKI NTACYO BIMAZE. Ibyo abanyarwanda bagomba kubimenya, kandi nsabye igihe.com kutanyonga iyi commentaire yanjye.
Iyo gel icyo ikora, iragengenda igasandaza cellules izo virus zihishemo. Izo virus zijya hanze ya cellule.
Iyo gel ntabwo yca, cyangwa yangiza virus ubwayo.
Virus irisohokera. Iramutse itabonye indi cellule ijyamo, irapfa cyangwa ikangirika mu masaha 3 (atatu).
Hagati aho, uramutse utakarabye intoki, ushobora kwanduza undi muntu.
KWOGA INTOKI NI CYO CYA NGOMBWA, muri ibi bihe by’amakuba. Nibyo efficace.
Ntitubeshye rero abanyarwanda ngo mu kwikingira iyo coronavirus ugomba gukoresha gel hydro-alcoolique.
Iyo gel yica, ikanahumbahumba twa bacteries tuba turi aho hafi, ariko ntiyica virus. Keretse za gel kabuhariwe zikoreshwa kwa Muganga.

29
Kamali Deo 2020-03-24 06:56:27

Ariko se uyu si Aline umukuru wacu abajene b’i Gikondo! Ndamwemeye, n’ubundi ubona asobanukiwe. Ahubwo reka tumufashe, ushaka kumugurira tel ye ni 0788549296

30
#gukunda igihugu# 2020-03-24 06:46:31

uyu muntu afite igitekerezo cyiza ahubwo leta yagombye kumutera inkunga byihuse kandi produits zakozwe zigahita zoherezwa mubice binyuranye by’igihugu kugirango bifashe abantu.
invention nyinshi zagiye zihangwa mu bihe by’amage ngo burya nibwo abantu batekereza cyane .
ibikakarubamba birera na hano iwacu atubwire ubwoko akoresha nyuma abantu babihinge.

31
Maniriho Emmanuel 2020-03-24 06:45:21

Wow, u Rwanda rugira imana, kuba rufite abana nk’aba batekereza kure kandi bakunda igihugu. Twashima na Perezida w’u Rwanda ukangurira abajene kwihangira imirimo. Uyu mukobwa yaramwumviye, akoze umuti utabara igihugu. Nta gushidikanya ahawe ubufasha yagera kure, tukihaza muri hand sanitizer tukanoherereza abaturanyi. Igihe.com ndabashimye iyi nkuru ni inkunga mu guhangana n’iki cyorezo.

32
Seruhanga 2020-03-24 06:41:38

Uwineza warakoze gutekereza no gukora icyatuma abaturarwanda n’isi bibona ubwirinzi bw’indwara zimwe n’ibyorezo byandurira mu gukoranaho. Dushimiye na leta yacu yahutishije iyo serivise yo gusuzuma uwo muti tukaba tubonye igisubizo cyiza kandi kihuse. Thanks also to FLP for its lives’ business products.

33
j 2020-03-24 06:03:03

hhhhhhhhhhhhhhh, abantu babuze ibyo kurya ngo baragura ibi na mazi yo gukaraba yabuze

Kwamamaza