David Basajja Mivule [David Kitooke] yavukiye muri Uganda ku wa 29 Nzeri 1978.
Yatangiriye iteramakofe mu Rwanda, ndetse mu 1999, Basajja yaruhagarariye nk’umukinnyi wa mbere utarabigize umwuga muri Cameroun. Yatahanye umudali wa Feza.
Yanaruserukiye muri All Africa Games muri Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Imikino Olempike. Yanitabiriye All Africa Boxing Championship mu Misiri na Kings Cup muri Uganda, aratsinda ariko ntiyakomeza.
Yagize ati “U Rwanda rwampaye amahirwe menshi. Nuriye indege mpagurutse i Kigali ngo njye kurwanira igihugu. Numva ko ari igihugu cyanjye.”
Basajja yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga ku wa 19 Kamena 2004.
Mu guharanira iterambere ry’iteramakofe mu Rwanda rwamuhaye amahirwe, Basajja yisunze Marriott Hotel nk’inzira imuganisha ku nzozi ze.
Yagize ati “Nagarutse hano guha imbaraga no kubaka abana bato mu iteramakofe. Nubwo nanjye nzaba ndwana, abato tuzajya tugendana. Ndacyarwana, ngatsinda.”
Iyi hotel yamuhaye aho kwitoreza n’ikibuga cyo kurwaniramo.
Yagize ati “Negereye Kigali Marriott Hotel ihita inyemerera ko dukorana. Nabasabye gutanga imyitozo y’iteramakofe, kubaka umubiri w’abaturiye n’abagenda muri hotel no kuzamura abateramakofe b’u Rwanda.”
Mu Rwanda Basajja ari gukorana n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco.
Yagize ati “Mfite icyizere ko nibura Abanyarwanda bane bazajya bitabira imikino olempike. Uhatanyemo agira amahirwe mu iteramakofe, akaba yakwitabira n’indi mirwano ikomeye.”
Uyu muteramakofe atoreza abana 25 kuri Stade Amahoro kuva muri Mata 2018. Yihaye intego ko mu mwaka umwe igihugu kizaba gifite abateramakofe beza bashobora kugihagararira mu marushanwa mpuzamahanga.
Muri gahunda ze ashaka kwakira irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika, ABU (African Boxing Union), ryegamiye kuri World Boxing Council. Aryegukanye byamushyira ku rwego rwafasha u Rwanda kwakira Shampiyona y’Isi.
Muri uyu mushinga ari gutegura umurwano uzabera muri Marriott Hotel ku wa 3 Ugushyingo 2018.
Ati “Ninzana umurwano ukomeye hano, igihugu cyose kizabyungukiramo. Abantu benshi bazashaka gusura hoteli kuko yakira ibyamamare.”
Yavuze ko U Rwanda rufite abanyempano mu iteramakofe kuko nka Uganda uhasanga abakina mu Ikipe y’Igihugu.
Basajja wamamaza Marriott Hotel yifashishije siporo yavuze ko yifuza ko mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu 2020, Abanyarwanda bazayitabira mu Iteramakofe.










Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0